Minisitiri Uwamariya na Amb. Ron Adam baganiriye ku bufatanye mu burezi muri 2022
Ku wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022, Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya, yakiriye mu biro bye Ambasaderi wa Israeli mu Rwanda, Dr Ron Adam, bagirana ibiganiro ku bufatanye mu by’uburezi.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko Ambasaderi Dr. Ron Adam na Minisitiri Dr Uwamariya, ibiganiro byabo byagarutse ku mahirwe y’ubufatanye muri uyu mwaka wa 2022 hagati y’ibihugu byombi mu rwego rw’uburezi.
U Rwanda na Israheli bisanzwe bifitanye umubano wihariye mu bufatanye mu burezi, bufasha bamwe mu banyeshuli b’Abanyarwanda kujya kwiga ubuhinzi n’ubworozi buteye imbere.
Umwaka ushize mu kwezi k’Ugushyingo, abanyeshuri 195 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buhunzi n’ubworozi, boherejwe na Ambasade ya Israel mu Rwanda kwiga ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere muri icyo gihugu.
Abo banyeshuri bazahabwa amasomo atandukanye ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bugezweho arimo ubworozi bw’amafi, ubworozi bw’inkoko, kuhira imyaka mu buryo bwa kijyambere, gukingira amatungo, ubuhinzi bwo mu mazu yabugenewe (Greenhouse farming) n’ibindi, bakazajya biga ariko banahembwa.
Gahunda yo kohereza abanyeshuri kwihugura mu buhinzi n’ubworozi muri Israel yatangiye mu 2012, kuva icyo gihe kugeza ubu hamaze koherezwa abagera ku 1200.
Ohereza igitekerezo
|
Ese umunyeshuri ufite ikibazo ko amanotaye yasohotse hariho izina rimwe kandi yarakoreye kumazina abiri ya Menya abarizahe ikibazo cye! Murakoze N:B kumuntu wakoze Muri S3