Minisitiri Mujawamariya yagaragaje uburyo bwo guteka ibishyimbo butamara inkwi

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, arashishikariza Abanyarwanda guhindura imyumvire mu guteka ibishyimbo, by’umwihariko abatekera abantu benshi nko mu bigo by’amashuri, mu rwego rwo kugabanya ibiti bitemwa no kubungabunga ibidukikije, aho abasaba kubanza kubitumbika mu mazi.

Minisitiri Mujawamariya yasabye abateka ibishyimbo kubanza kubitumbika bityo bigatwara ibicanwa bike
Minisitiri Mujawamariya yasabye abateka ibishyimbo kubanza kubitumbika bityo bigatwara ibicanwa bike

Minisitiri Mujawamariya yabitangarije mu bigo by’amashuri yo mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, muri gahunda yo gutangiza umushinga wo gukoresha Gaz mu gutekera abanyeshuri, nka kimwe mu bisubizo bigamije kugabanya ibicanwa, kunoza isuku no kwihutisha gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri ESPANYA, Mater Dei, na Christ-Roi mu Karere ka Nyanza byatangirijweho iyo gahunda, bagaragaje ko batangira guteka ibishyimbo ku mugoroba bikarara ku ziko bukarinda bucya, bivuze ko babicanira hejuru y’amasaha atanu bakoresha inkwi, ari naho Minisitiri Mujawamariya agaragaza ko bihangayikishije.

Usibye gutema ibiti byinshi kandi ibigo by’amashuri byo muri Nyanza bigaragaza ko isiteri y’inkwi ihenze, kuko igeze ku bihumbi 18Frw, mu gihe mu Karere ka Ruhango ho iri hejuru y’ibihumbi 20Frw, ayo akaba ari amafaranga batakaza, kandi bakoresheje Gaz yagabanukaho kimwe cya kabiri cyayo.

Minisitiri Mujawamariya agaragaza ko gutangiza gahunda yo gukoresha Gaz mu mashuri byatangiranye n’agace k’Amayaga, kuko kadafite amashyamba menshi, akifuza ko nta giti cyakongera gutemwa, ahubwo ibigo by’amashuri bikayoboka Gaz.

Ibishyimbo nibyo bimara inkwi

Nyuma yo kugaragarizwa ko zimwe mu mpamvu zituma abantu bahitamo guteka ibishyimbo ku nkwi, ari uko bisaba gucanirwa igihe kirekire, kandi iyo bikozwe kuri gaz ishira vuba, Minisitiri Mujawamariya yabwiye abayobozi b’ibigo by’amashuri ko hari uburyo bworoshye bwo kubiteka babanje kubitumbika mu mazi.

Gutekesha inkwi binatera umwanda mu gikoni
Gutekesha inkwi binatera umwanda mu gikoni

Avuga ko ku bushakashatsi ubwe yemera kandi akoresha iwe mu rugo nk’umuntu uteka kuri gaz, guteka ibishyimbo ngo byaba byiza bibanje kunyuzwa mu mazi bikarongwa neza, hanyuma bikinikwa mu mazi biributekwemo, kugira ngo bidatakaza umwimerere wabyo, bikarengezwa amazi byamara kwinama bigashyirwa kuri gaz kandi ko bihira igihe gito cyane.

Agira ati "Ibishyimbo bikeya bishobora guhira isaha imwe bitetse kuri gaz, kandi ntabwo bitakaza umwimerere wabyo kuko amazi wabitumbitsemo nyuma yo kubironga neza ari nayo ibitekamo, bityo rero ntabwo byatakaza intungamubiri kuko ibishishwa ntabwo biba byavuyeho. Ntabwo amazi yabyo aba yamenwe kuko ayo wabitumbitsemo niyo ibitekesha".

Asobanura ko iyo utetse ibishyimbo byumye bitabanje gutumbikwa, n’ubundi bimara umwanya ku ziko binywa ya mazi, ari nako bitwara inkwi nyinshi cyangwa gaz nyinshi, ariko ko iyo bitetswe bibanje gutumbikwa mu mazi, bisa n’ibibaye bibisi ku buryo kubiteka kuri gaz bitarenza isaha bitarashya.

Agira ati "Njyewe iwanjye ndara nogeje ibishyimbo nkabitumbika mu mazi nzabitekamo, iyo bukeye mbiteka kuri gaz isaha imwe mba mbihishije. Urumva ko haba hagiye gaz nkeya, kandi biryoha nk’ibyatetswe mu buryo bumenyerewe, ubundi amamininwa nkayatekesha imyumbati nkarya Kinyarwanda".

ESPANYA ni kimwe mu bigo byahawe amashyiga abiri ya Gaz ngo igabanye gukoresha inkwi
ESPANYA ni kimwe mu bigo byahawe amashyiga abiri ya Gaz ngo igabanye gukoresha inkwi

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko nyuma yo gutangira gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, inkwi ibigo byakoreshaga zikubye hafi kabiri kuko n’umubare w’abanyeshuri wazamutse ukagera hafi miliyoni enye, bikaba bivuze ko amashyamba atemwa ari menshi cyane, dore ko ibigo by’amashuri 98% byose bitekesha inkwi.

Ibyo bituma Minisitri y’Uburezi igira impungenge z’amashyamba atemwa, bikanagaragazwa na Minsiteri y’ibidukikije, aho ngo nta gikozwe amashuri yazisanga adafite aho akura inkwi zo gutekera abana, bityo ko gutekesha gaz ari igisubizo kirambye.

Gahunda yo gutangiza gutekesha gaz mu bigo by’amashuri imaze gutangizwa mu Karere ka Nyanza, mu bigo 20 aho byahawe amashyiga ya gaz n’inkono zayo, abatangiye kubikoresha bakaba bavuga ko byongereye isuku, no kugabanya amafaranga yagurwagwa inkwi nk’uko bitangazwa na padiri n’umuyobozi wungirije w’ishuri ryisumbuye rya Sainte Bernadette kamonyi, Mbarushimana Andrea.

Agira ati "Gaz ituma tugira isuku ugereranyije no gutekesha inkwi, ikiguzi cyaragabanyuyse ku buryo turimo gukorha ibihubmi 700Frw mu gihe twakoreshaga miliyoni hafi imwe n’igice,Turizera ko nitubona inkono ziyongereyeho tuzarushaho kunguka amafaranga, kandi tubungabunge ibidukikije".

Bahawe n'ibigega bya gaz bijyamo toni imwe bizongerewa ubushobozi nibamara gukoresha gaz hose
Bahawe n’ibigega bya gaz bijyamo toni imwe bizongerewa ubushobozi nibamara gukoresha gaz hose

Asaba abagikoresha inkwi kwitabira gukoresha gaz kandi bagatinyuka bakanateka ibishyimbo bakurikije inama zatanzwe na Minisitiri w’Ibidukikije ku guteka ibishyimbo, nka bimwe mu bimara inkwi.

Minisitiri Mujawamariya avuga ko mu bigo 20 byahawe amashyiga ya gaz n’ibigega byazo, bizaba icyitegererezo mu mashuri bityo hakirindwa indwara z’ubuhumekero, gukumira ibiza, kandi n’inganda z’ibyayi zikaba zaratangiye kwinjizwa mu gukoresha gaz, nk’uko byagenze ahakorera umushinga wa Green Gicumbi, aho basigaye bakoresha gaz mu gukora icyayi.

Agira ati "Inganda z’ibyayi n’ibigo by’amashuri n’abaturage bose turifuza ko bakoresha gaz, igihe tutarabigeraho dukoreshe rondereza kuko ntabwo uyu munsi bose baba bageze kuri gaz. Ubu mu mashuri bakeneye muvero ziyongereyeho, ariko uko bizajya bigenda neza ni nako zizitabirwa kuko usibye kubungabunga ibidukikije, binafite inyungu mu kuzigama amafaranga yagendaga ku nkwi".

Minisitiri Mujawamariya avuga ko gukoresha gaz bizagenda bikorwa gake gake by’umwihariko ahakorera imshinga ya Green Amayaga na Green Gicumbi, kandi ko abafatanyabikorwa biteguye gufasha mu kugura ibikoresho bikorwamo za muvero batekamo, kandi ngo uko byaba bihenze kose nta gihenze kuruta ubuzima bw’umuntu.

Minisiteri y’Ibidukikije yizeza Abanyarwanda ko hazakomeza gukorwa ibishoboka igiciro cya gaz kikamanuka, nk’igihe hazaba hatangiye gukoreshwa icukurwa mu kiyaga cya Kivu, ndeste ko hari n’umushinga ushobora kuzageza gaz nyinshi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, cyangwa iyo muri Uganda igihe izaba yageze ku isoko, nko mu myaka ibiri iri imbere.

Igikoni gitekeshwamo gaz gifite isuku
Igikoni gitekeshwamo gaz gifite isuku
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Minister anyunguye ubwenge ntari nzi.
Ndasaba ko ibi bintu mubigira ikiganiro abantu bakabishishikarizwa.
Hari icyo bizakemura.

PAWU yanditse ku itariki ya: 6-05-2023  →  Musubize

Ibyo minister avuga nibyo nange ndi umuhamya wabyo. Maze 13yrs nkoresha ubwo buryo Kandi ntacyo butwaye. Ibishyimbo urabotora,ukabironga neza,ugashyira mucyo uri butekeremo ugasukamo amazi ahirengeye,birabyimba ukonyeramo Andi. Iyo wabiraje mumazi bucya uteka,iyo ubushyizemo mu gitondo ubiteka nka saa kumi isaha imwe rwose niba bihiye amamininwa Ari nta kibazo ku bayakunda.

Kuri gaz ni isaha imwe, ukoresha casserole a pression nta kurenga 40min. Byaba isupu

Vrai yanditse ku itariki ya: 6-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka