MINISANTE na MINEDUC zigiye gusesengura uburyo amashuri yafungurwa hirindwa Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ivuga ko kutagabanuka kw’icyorezo Covid-19 ari byo bituma hataramenyekana igihe amashuri n’ibindi bihuza abantu benshi bizasubukurirwa.

Muri Mata 2020 imbuga z'urwunge rw'amashuri rwa Kimisagara zagaragaragamo ibyatsi byenda kuba ibihuru
Muri Mata 2020 imbuga z’urwunge rw’amashuri rwa Kimisagara zagaragaragamo ibyatsi byenda kuba ibihuru

MINISANTE yatangaje ko abanduye Covid-19 kuri uyu wa 14 Kanama 2020 ari abantu 93, biganjemo abo muri Kigali.

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ushinzwe ubuvuzi rusange, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse yatangarije RBA ko hakiri byinshi byo kwitondera mu gufungura ibikorwa bihuza abantu benshi.

Yagize ati "Hagiye gukorwa ubusesenguzi bwimbitse hagati ya Minisiteri y’Ubuzima n’ishinzwe Uburezi, kugira ngo turebe uko amashuri ashobora gufungurwa ariko n’abana ntibarware."

Dr Mpunga Tharcisse avuga ko ubwo icyorezo Covid-19 cyari kimaze ukwezi n’igice kigeze mu Rwanda hagashyirwaho gahunda ya guma mu rugo, nyuma hakaza kubaho gufungura bimwe mu bikorwa, abantu ngo batangiye badohoka ku kwirinda.

Ati "Habayeho ubukangurambaga ariko abantu bagenda badohoka ku kwambara agapfukamunwa, gukaraba, guhana intera birinda kwegerana, ibi bikaba ari byo byatumye ubwandu bugenda bwiyongera".

Uyu Munyamabanga wa Leta muri MINISANTE avuga ko mu bipimo bafite nta bana benshi bagaragaye bandura Covid-19, kandi ko abake bagaragaye ari abandujwe n’ababyeyi babo bazanaga indwara mu rugo.

Ati "Abana baramutse bagiye hanze kubera n’ubwinshi bwabo, kandi no kubahiriza ingamba muri bo bitoroshye, byatuma indwara ikwirakwira cyane, birasaba imyiteguro ikomeye, ariko tunatekereza ko mu minsi iri imbere dushobora kubona urukingo".

MINISANTE na MINEDUC zivuga ko isesengura zigiye gukora nta gihe gihamye riteganya kumara, kuko ibipimo bifatwa ngo nta cyizere bitanga cy’uko icyo gihe cyakubahirizwa.

Lt Col Dr Mpunga akomeza avuga ko nk’uko insengero zitahise zifungurwa zose, ari na ko bishobora gukorwa ku mashuri, kandi na yo akajya afungurwa by’agatagenyo kugira ngo abanze agerageze kureba ko abanyeshuri batandura.

Ati "Ntabwo insengero zafunguwe zose ariko n’izafunguwe zihabwa igihe gito kugira ngo zige, birasaba rero ko harebwa ibishobora gufungurwa bike byaba byubahirije ibisabwa".

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko amashuri yakomeje kwitegura gufungura igihe Covid-19 yaramuka igabanyije ubukana, ariko urwego agezeho ntiruraba 100%.

Dr Uwamariya yagize ati "Inzego z’ubuzima zitwereka ko tugomba gushyira intera hagati y’abantu n’abandi, isuku yo gukaraba ndetse n’agapfukamunwa, ariko igikomeye cyane ni ikijyanye n’intera kuko cyo gisaba kongera ibikorwa remezo, akaba ari muri urwo rwego twari twatangiye kongera umubare w’ibyumba by’amashuri".

Minisitiri w’Uburezi avuga ko kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga ari byo bikomeza gukorwa mu rwego rwo gutegereza, "kugira ngo icyorezo kibanze kigenze make".

Minisitiri Dr Uwamariya asaba ababyeyi kwihangana bagafashiriza abana mu rugo gukurikira amasomo anyuzwa ku mateleviziyo n’ama radio, kugira ngo amashuri nafungura hazabeho gusubiramo ibyo bize aho kubitangira bundi bushya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Mwiriwe njye ndabona batangira ariko Abigababa mubigo bakabapima mbere ubundi ingamba zo kwirinda bakazikaza cyane naho abataha bagapimwa nyuma bakajya bagenzura burigitondo mbere yo kwinjira mukigo kuko ntituzi ko mukwambere hazaba habonetse umuti cyangwa urukingo kuko mubana 20 twavuganye babona television Bose ntibiga peeee ibaze abatayigira nikibazo murebe impande zose peeee kuko abana basubira inyuma peee murakoze!!

Uwihanganye Vincent yanditse ku itariki ya: 24-08-2020  →  Musubize

Bakaze ingamba nibyo byatuma covid igabanuka naho kuvuga NGO kaminuza barakuze ndakurahiye nabarangije izo za kaminuza twirirwa turwana nabo nkanswe abakiziga? Reka leta irebere hamwe umuti wuburezi ititaye kubyiciro.thanks

Peter yanditse ku itariki ya: 23-08-2020  →  Musubize

Nange ndabona gufungura amashuri y’incuke, abanza, n’ayisumbuye, Ari ibyo kwigwaho neza Kuko ni abana bato batazi gutandukanya ururo n’icyatsi. Kaminuza ho biroroshye cyane kuko Ni bakuru.

Faustin yanditse ku itariki ya: 23-08-2020  →  Musubize

Mwiriwe ndabona bareba uko bakwita kubana Bose peee kuko ntawAmenya igihe urukingo numuti bizabonekera peee .ubwose bitabonetse amashuri yahagarara

Uwihanganye Vincent yanditse ku itariki ya: 24-08-2020  →  Musubize

Ndabona gufungura amashuri bitari hafi kuko harimo risk cyane, ahubwo leta yongere amafaranga muburezi habeho gukoresha ikoranabuhanga muri shortrun noneho mugiihe kirekire hubakwe ibyumba bihagije nibindi bijyanye na infrastructures

Jonathan Ahishakiye yanditse ku itariki ya: 22-08-2020  →  Musubize

Kuri zakaminuza ho byashoboka kuko nabantu bakuru minisante ifatanyije na ministery y’uburezi bavugana nibigo byamashuri yazakaminuza bakubahiriza ibisabwa kugirango abanyeshuri babashe kwirinda.

NDAHIMANA GAD yanditse ku itariki ya: 21-08-2020  →  Musubize

Gufungura amashuli cyane cyane abanza nayisumbuye nugushyira mu kaga abana kuko rwose ku mashuli baba begeranye,basangira,bambarana,control yabo yagorana,birabasaba kubapima mbere yo kwinjira muri internat,naho abiga bataha bo kubacunga biragoye,byaba byiza batangiye mukwa 1 tumaze kureba uko icyorezo gihagaze,wenda nurukingo ruzaba rwashyizwe ku isoko.ngaho reba nkuyumunsi handuye abantu 98 urumva ko mukigo cyabana 500 umunyeshuli 1 gusa wanduye arahagije ngo abanduze bose

cyamatare yanditse ku itariki ya: 16-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka