MINEDUC yihanangirije abayobozi b’ibigo batita ku nshingano zabo

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yanenze abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Gakenke, bakomeje kurangwa n’amakoza yo kutita ku nshingano zabo, bikadindiza uburezi.

Minisitiri Mutimura yasuzumye urwego abana bagezeho
Minisitiri Mutimura yasuzumye urwego abana bagezeho

Mu ijambo yavugiye mu nama nyunguranabitekerezo yagiranye n’abafite uburezi mu nshingano mu Karere ka Gakenke tariki 07 Gashyantare 2019, Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, yababwiye ko bizateza ingaruka mu gihe ireme ry’uburezi ridatangiriye mu bana bato.

Yagize ati“nitwihutira kubaka ibiraro n’amashuri gusa tukirengegiza ireme ry’uburezi ntaho tuzaba tujya, ireme ry’uburezi turasabwa kuryubakira hasi mu babyiruka, bitabaye ibyo ibiraro n’amashuri bizubakwa n’abize kaminuza bizagwa, kubera ubumenyi buke”.

Akomeza agira ati“ntabwo twarebera ko abana bacikirije amashuri barangije primaire gusa, dufatanye n’ubuyobozi bunyuranye tumenye ibibazo biri mu burezi n’impamvu abana bata amashuri”.

Minisitiri w'Uburezi yanenze abayobozi b'ibigo by'amashuri badakurikirana ibibera ku bigo bayobora
Minisitiri w’Uburezi yanenze abayobozi b’ibigo by’amashuri badakurikirana ibibera ku bigo bayobora

Bimwe mu byanenzwe na Minisitiri w’Uburezi, harimo umwanda mu mashuri no mu bwiherero, hagaragara abarimu basiba akazi uko bishakiye n’abakererwa kukageraho.

Hari n’abarimu bagaragaye bigisha amasomo bateguye mu myaka yashize, aho basiba imyaka y’amashuri bakandika iyo bagezemo bifashishije umuti w’umweru witwa ‘Blanco’, hanengwa n’imyigishirize ya za Mudasobwa aho abana bigira mu byumba bidafite urumuri ruhagije na porogaramu zitajyanye na gahunda y’uburezi.

Ibi byagaragajwe n’itsinda rya Minisiteri y’Uburezi rimaze icyumweru risura ibigo by’amashuri mu bukangurambaga bujyanye n’ireme ry’uburezi. Nyuma yo kunenga abakoze nabi, Minisitiri Mutimura yabasabye gukora impinduka zihuse abatabishoboye bagahanwa.

Mu kigo cy’amashuri cya Nemba l cyasuwe na Minisitiri w’Uburezi, hagaragaye amakosa mu myigishirize ya Mudasobwa. Minisitiri Mutimura yahaye amasaha 24 ubuyobozi bw’icyo kigo bukaba bwamaze gukemura icyo kibazo bitakosorwa bagafatirwa ibihano.

Nyuma y’impanuro bahawe, bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuze ko habayeho uburangare no kutuzuza neza inshingano zabo biyemeza kubikosora.

Bizimungu Aloys, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Rugali yagize ati “impanuro za Minisitiri turazishimye, kuko umwanda, abarimu bata akazi bakanakererwa ntibakurikirane n’abana bata ishuri, byose turabibona, biradindiza ireme ry’uburezi. Byagaragaye kandi ko hari abarimu bamwe na bamwe badategura bagakoresha ibyo bigishije umwaka ushize ibyo ni amakosa”.

Minisitiri w'Uburezi yatemberejwe mu rwunge rw'amashuri NEMBA l
Minisitiri w’Uburezi yatemberejwe mu rwunge rw’amashuri NEMBA l

Mugisha Theophile uyobora ikigo cy’amashuri cya Mbatabata we yavuze ko na Leta hari icyo ikwiye gukora kugira ngo ireme ry’uburezi rizamuke.

Ati “Tugendeye kuri gahunda nshya ya Mineduc, hari ibikwiye kongerwa. Ibitabo ni bike kandi n’ubucucike mu mashuri burananiza mwarimu. Urugero iwanjye abanyeshuri 72 ni bo bari mu cyumba cy’amashuri”.

Nzamwita Deogratias, umuyobozi w’Akarere ka Gakenke na we yagarutse ku mbogamizi zibangamira ireme ry’uburezi zirimo abarimu batabifitiye ubushobozi. Nzamwita yasobanuye ko abarimu 951 bigisha mu mashuri yisumbuye, barimo abatarize kaminuza 354 n’abasaga 100 batize uburezi, hakiyongeraho ibyumba 317 bishaje cyane, n’ibindi 425 bikeneye gusanwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yagaragaje n’ubucucike bukabije mu mashuri nyuma y’uko hashyizweho gahunda yo kwiga umunsi wose ku biga mu wa gatanu n’uwa gatandatu, asaba Minisitiri kubakorera ubuvugizi bakabona ibyumba 321, bikenewe kugira ngo uburezi bugende neza mu karere ka Gakenke.

Minisitiri Mutimura yavuze ko biri muri gahunda ya Leta yo gukomeza kongera umubare w’ibyumba by’amashuri n’integanyanyigisho zihagije, ku buryo mu mezi make ngo umwana azajya yiharira igitabo.

Mu karere ka Gakenke abana bo mu mashuri abanza bataye ishuri bari ku kigereranyo cya1,6%, mu gihe mu mashuri yisumbuye abataye ishuri bagera kuri 5,6%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MUbikora neza kdi mutubwra byiza.
ark bishobotse mwakongera ingano zinyuguti
mukoresha bigasomeka byimuse

MC

Alype yanditse ku itariki ya: 11-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka