MINEDUC yemeje umunsi w’itangira ry’igihembwe cya Kabiri cy’amashuri yisumbuye

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amasomo y’Igihembwe cya Kabiri cy’Amashuri yisumbuye azatangira kuwa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017.

Ni muri urwo rwego yamenyesheje kare abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarezi, ababyeyi, abanyeshuri ndetse n’abafite amashyirahamwe y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi mu ngendo zitandukanye iyi gahunda, kugira ngo hazirindwe akavuyo mu ngendo abanyeshuri basubira kwiga mu bigo bibacumbikira.

Munyakazi Issac Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye
Munyakazi Issac Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Munyakazi Isaac, ryatangaje ko mu rwego rwo kurwanya akajagari mu gusubira ku ishuri kw’abana, abanyeshuri bazasubira ku ishuri mu buryo bukurikira.

* Kuwa mbere tariki ya 17 Mata 2017

Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo biri mu turere twa :

*Kuwa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017

Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo biri mu turere twa:

* Kuwa Gatatu tariki ya 19 Mata 2017

Minisiteri y’Uburezi yibukije kandi abanyeshuri ko mu rugendo rusubira ku ishuri buri munyeshuri agomba kuugenda yambaye umwenda w’ishuri, ndetse akagenda yitwaje ikarita y’ishuri imuranga.

Yibukije kandi abayobozi b’ibigo by’amashuri, abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge ko bagomba gukurikiranira hafi iby’ingendo z’abanyeshuri bo mu bigo bayobora.

Yibukije kandi ababyeyi kuzagurira abana babo amatike y’ingendo bitarenze tariki ya 16 Mata 2017 kugira ngo batazayabura bagakererwa, anabibutsa ko bagomba kohereza abana ku ishuri ku gihe, kuko abazakererwa batazakirwa ku bigo byabo batazanye n’ababyeyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

ase mwatubarije nka minister wubureze ubwo arimo gutekereza iki abona abana birirwa iwabo cg nuko namwana we urimo niyomamvu! ines na gitwe barangije kubakorera oditte ubwo guha abana igisubizo bagasubira Ku ishuri nibyo bigiye gufata amezi na mezi ! perezida naturengere kuko ndabona abo bishinzwe barimo gukinisha abana burwanda murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 19-05-2017  →  Musubize

Ese ubu hari Urundi rwego rw’abakozi bakorera nkibyo bakorera abarimu?Nonese abana babo bzajya Ku mashuri bate? bazahaha bate? Hmmm Birababaje.

alias yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

Ni byiza ariko mugire vuba mufungure amwe muri ariya mashami ya Kaminuza mwahagaritse kuko abyigagamo twaheze mu gihirahiro

alias, yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

Will i become astudent at that school?

Kamanzi enock yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

After heard the information of this school immediately i like it & lv it so i wish 2 become astudent of that school.

Kamanzi enock yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Turabyishimiye arikose abana babarimu bazasubira ku ishuri gute bavuga ko hari uturere tutarahemba abakozi babo.

EVARISTE yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

IKIBABABAJE KINATEYE AGAHINDA NI UKO ABARIMU BO MUTURERE HAFI YA TWOSE BATARAHEMBWA UKWEZI KWA 3. ESE UMWANA WA MWARIMU ARATANGIRA GUTE?

alias yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Abarimu bihangane niba batabyirengagije babiri, ihemba ryatindijwe na placement y’abarimu bashya

alias yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

Si abarimu bashya batumye imishahara y’abarimu itinda kuko nka Rubavu ntabashya barimo kandi ntirahemba. Ibi birutwa nigihe imishahara yakorwaga muri analogue muri za 1998-2004!

alias yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka