Mineduc yatangije igenzura rigamije kuvugurura ireme ry’uburezi

Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) yatangije ku mugaragaro igikorwa cy’igenzura mu mashuri yose yo mu gihugu, rikaba ari igenzura rikorwa ku nshuro ya kane, iyo Minisiteri ikaba kandi yariyemeje kurikora buri gihembwe.

Igenzura risanzwe riba buri gihembwe rigamije gukosora ibitagenda mu burezi
Igenzura risanzwe riba buri gihembwe rigamije gukosora ibitagenda mu burezi

Nk’uko iyo minisiteri ibitangaza, iryo genzura rizamara icyumweru cyose rigamije kuvugurura ireme ry’uburezi, kugira ngo hakumirwe ibibazo bikunze kugaragara mu mashuri ya Leta hirya no hino mu gihugu.

Bimwe muri ibyo bibazo bigaragara mu mashuri harimo, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, inda zitateganyijwe, isuku idahagije mu mashuri, abayobozi b’ibigo usanga ari ba ‘ntibindeba’, n’ibura ry’abarimu nka kimwe mu bindi bibazo bibangamira ireme ry’uburezi.

Muri iki cyumweru, hateganyijwe ibikorwa birimo gusura no kugenzura amashuri 1020, ni ukuvuga amashuri 34 muri buri karere mu turere 30. Nyuma y’aho, ibivuye mu igenzura bizagezwa ku barimu bahagarariye uburezi mu mirenge, abayobozi b’ibigo, abashinzwe amasomo, ndetse n’abarimu.

Buri shuri rizajya risurwa n’itsinda rigizwe n’umugenzuzi w’uburezi n’abandi bize ibijyanye no kwigisha baturutse muri Minisiteri y’Uburezi, mu kigo cy’igihugu cy’uburezi(REB), n’abaturutse mu buyobozi bushinzwe amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRCs).

Nk’uko itangazo rya Mineduc ribivuga,“ icyo gikorwa kizaba kirimo abayobozi b’akarere, ab’imirenge, ba nyiri ibigo by’amashuri, abahagarariye ababyeyi ndetse n’inzego z’umutekano ” .

Minisiteri y’uburezi kandi ifite intego yo kuvugurura isuku mu mashuri ifatanyije n’abatanyabikorwa bayo muri iri genzura.

Iyo minisiteri itangaza ko mu 2015, abana bata ishuri bari hagati ya 5,7% mu mashuri abanza, na 6,5% mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, mu gihe bari 2,5% mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Ikindi kandi, mu 2016, abangavu 17.444 batwaye inda zitateguwe, bituma bava mu ishuri batarangije amasomo yabo.

Icyumweru cy’igenzura mu burezi gifite insanganyamatsiko igira iti, ‘Kuzamura ireme ry’imyigishirize n’imyigire mu ishuri’.

Mu magenzura yakozwe mu gihe gishize, hagenzuwe ibigo by’amashuri 2149. Mu igenzura rya gatatu ryakozwe umwaka ushize mu kwezi k’Ukwakira, ibigo by’amashuri bigera ku 108 byarafunzwe by’agateganyo, nyuma biza gufungura mbere y’umwaka w’itangira ry’amashuri, ariko bibanje gukosora ibyo byari byasabwe mu igenzura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka