
Iyo ngengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2020 – 2021 ntigaragaza igihe abiga mu mashuri abanza guhera mu mwaka wa Mbere kugeza mu mwaka wa Gatatu bazatangirira, kimwe ndetse n’abiga mu mashuri y’incuke. Igihe bo bazatangirira ngo bazakimenyeshwa nyuma.
MINEDUC kandi yatangaje ko abanyeshuri bazakomereza aho bari bagejeje. Abari barishyuye igihembwe cya mbere ngo ntabwo bazasabwa kwishyura amafaranga y’ishuri.
Dore uko iyo ngengabihe iteye:
Tariki 2 Ugushyingo 2020, hazatangira abo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu. Hazatangira n’abiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.
Kuri iyi tariki ya 2 Ugushyingo 2020 hazanatangira abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu kugeza mu wa Gatanu ndetse n’abiga mu mashuri y’Inderabarezi kuva mu mwaka wa Mbere kugeza mu wa Gatatu.
Biteganyijwe ko aba banyeshuri bazatangira igihembwe cya kabiri ku itariki ya 2 Ugushyingo 2020 bakazagisoza ku itariki ya 2 Mata 2021.
Iyi ngengabihe kandi iteganya ko hari abandi banyeshuri bazatangira igihembwe cya kabiri ku itariki ya 23 Ugushyingo 2020. Abo ni abiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, ndetse n’abiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane.
Aba na bo bazasoza igihembwe cya kabiri ku itariki ya 2 Mata 2021.
Ikiruhuko cy’igihembwe cya Kabiri kizatangira tariki 03 Mata 2021 kugeza tariki 15 Mata 2021 kikazamara ibyumeru bibiri.
Biteganyijwe ko igihembwe cya Gatatu kizatangira ku itariki ya 19 Mata 2021 kirangire ku itariki ya 09 Nyakanga 2021 kikazamara ibyumweru 12.

Ohereza igitekerezo
|
Abayobozi bibigo na bacunga mu mutungo baza bashiraho ryari? Ababisabye mukwa kwakarindwi nanubu basohora abarimu gusa natwe badusubize murakoze
Mwaramutse ndagirango mbaze igihe hazashyirwa indi myanya yuburezi kwisoko (abarimu) kugirango abacikanwe babashe gukora application murakoze igisubizo cyanu kiza.
Mwaramutse ndagirango mbaze igihe muzongera gutangaza imyanya yabarimu kubatarabashije gukora application mugihe gishize nabo baka apply murakoze cyane igisubizo cyanyu ninyamibwa murakoze.
ubwo se bazatanga ibihembwe byombi icya 1,2 harimo urujijo ku kijyanye n’ amaf. y’ ishuri ku bataratanze na rimwe ntibisobanutse
Twagiraga ngo mutubarize abakoze ibizamini byakazi babakaba barasohotse kuri short list bo bazashirwa mumwanya wakaziryari kugira NGO nabo bitegure
None mutubarize ko mubumenyi ngiro level 1 na 2 ko zitagaragaramo baraziteganiriza iki?