MINEDUC yashyizeho amabwiriza mashya arebana n’amafaranga y’ishuri

Minisiteri y’uburezi (MINEDUC), yashyizeho amabwiriza mashya arebana n’imisanzu ndetse n’amafaranga y’ishuri, agomba gutangira gukurikizwa mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023.

Dr. Valentine Uwamariya avuga ko aya amabwira atangira kubahirizwa muri uyu mwaka w'amashuri ugiye gutangira
Dr. Valentine Uwamariya avuga ko aya amabwira atangira kubahirizwa muri uyu mwaka w’amashuri ugiye gutangira

Minisitiri w’uburezi Dr. Valentine Uwamariya avuga ko hari umubare ntarengwa w’amafaranga y’ishuri agomba gutangwa, kandi angana ku bigo byose by’amashuri ya Leta n’andi akorana na Leta kubw’amasezerano.

Ati “Ku munyeshuri wiga ataha mu mashuri yisumbuye uruhare rw’umubyeyi ntirugomba kurenga amafaranga 19,500 ku gihembwe, ku munyeshuri wiga aba mu kigo mu mashuri yisumbuye, umusanzu w’umubyeyi ntugomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 85,000”.

Akomeza agira ati “Kuri ibi ariko hiyongeraho umwambaro w’ishuri, ibikoresho by’isuku, ibyo ku meza, ibiryamirwa, inzitiramubu, ikarita y’umunyeshuri ndetse n’ubwishingizi bw’umunyeshuri, ariko bibaye ngombwa kandi byemejwe n’inteko rusange y’ababyeyi, ibindi byakenerwa n’ishuri ntibigomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 7,000”.

Ku mashuri asanzwe acumbikira abanyeshuri kandi akabaha ibiryamirwa mu buryo bwo kubikodesha, yemerewe kwaka abanyeshuri bashya bonyine umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda utarenze 9,000, atangwa rimwe gusa mu myaka itatu, kugira ngo bishobore gusimbuzwa ibyashaje.

Amabwiriza mashya agena umusanzu w’ababyeyi arareba amashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye y’uburezi rusange n’aya Tekiniki (Technical Secondary Schools), ya Leta cyangwa andi akorana na Leta ku bw’amasezerano, aho umusanzu w’umubyeyi ushingiye ku mafaranga ajyanye no kunganira kugaburirwa k’umwana ku ishuri, aho agomba gutanga amafaranga ahwanye na 975 ku gihembwe.

Ibyo byakozwe mu rwego rwo kugira ngo hakomeze kuzamurwa ireme ry’uburezi, no guca ubusumbane bwagaragaraga mu mafaranga y’ishuri ababyeyi bishyurira abana mu Rwanda, rimwe na rimwe bikaba imbogamizi ku miryango ifite amakiro macye.

Aya mabwiriza mashya avuga ko nta shuri rya Leta cyangwa irikorana na Leta ku bw’amasezerano, ryemerewe gusaba abanyeshuri ibindi bikoresho bitaboneka ku rutonde rw’ibyagaragajwe.

Ikindi ni uko ari itegeko kuri buri munyeshuri kwambara umwambaro w’ishuri igihe cyose ari ku ishuri, ava cyangwa ajyayo, aha kandi ni uko ishuri ari ryo rigena ibara ry’umwambaro w’ishuri, imiterere ndetse n’imidodere yawo, igitambaro cyatoranyijwe kudodwamo umwambaro w’ishuri kandi ntikigomba kugira amabara menshi.

Aya mabwiriza kandi avuga ko nta mubyeyi utegetswe kugura umwambaro w’ishuri cyangwa ikindi gikoresho cyose ku ishuri umwana yigaho, cyeretse we ubwe abyihitiyemo.

Aya mabwiriza yose agomba guhita atangira gushyirwa mubikorwa muri uyu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, ugomba gutangira tariki 26 /Nzeri/2022, uretse gusa agenga ibijyanye n’umwambaro w’ishuri agomba gutangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’amashuri utaha wa 2023/2024, kubera ko amashuri yamaze gutanga amasoko y’imyambaro y’ishuri.

Minisitiri w’uburezi avuga ko mu gihe amashuri aramutse ahuye n’ibibazo by’ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza, hari ikizajya gikorwa nk’uko abisobanura.

Ati “Niba ishuri rihuye n’ibibazo byihariye mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza, ibyo bibazo bizajya bisuzumwa kandi byemezwe na Minisiteri y’Uburezi ku busabe bw’inteko rusange y’ababyeyi”.

MINEDUC irasaba ababyeyi cyangwa n’undi wese uzabona aho aya mabwiriza adashyirwa mu bikorwa, kuyimenyesha abinyujije mu butumwa ashobora kwandika kuri email [email protected] cyangwa agahamagara ku murongo utishyurwa 2028.

Ivuga kandi ko mu kugena ibiciro bagendeye ku biri ku isoko, kandi ko ari amabwiriza ashobora kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Kumwana wiga muri ttc azajya agabanyirizwa 1/2 nkuko byaribisanzwe

Murengezi Patrick yanditse ku itariki ya: 22-09-2022  →  Musubize

Nonese ko mutavuze kumunyeshuri ugiye gutangira kukigo gishyashya

Ishimwe Kevin yanditse ku itariki ya: 21-09-2022  →  Musubize

Mwiriwe neza mudusobanurire gutangiz’umwana yabarangahe murakoze

Niyonzima Éric yanditse ku itariki ya: 15-09-2022  →  Musubize

Njyewe nashakaga kumenya nkubu naringiye gutangira mumwka wa 6 wamashuri abanza ndasabwa angahe nari maze imyaka igera kuri 4 ntiga

Ishimwe Kevin yanditse ku itariki ya: 22-09-2022  →  Musubize

Mwiriwe neza mudusobanurire gutangiz’umwana yabarangahe murakoze

Niyonzima Éric yanditse ku itariki ya: 15-09-2022  →  Musubize

Ndashimira reta yurwanda yatekereje kumiryango itishoboye nukuri turishimye ndashimira imikoranire myiza yubuyobozi

ndicunguye eden yanditse ku itariki ya: 15-09-2022  →  Musubize

Mineduc rwose irikujya ku murongo mwiza.na minisante niyigireho abakozi(abaganga )muri rusange bayo bariho nabi kbsa.kandi bakora imisi yose

Aimable yanditse ku itariki ya: 15-09-2022  →  Musubize

Mineduc rwose irikujya ku murongo mwiza.na minisante niyigireho abakozi(abaganga )muri rusange bayo bariho nabi kbsa.kandi bakora imisi yose

Aimable yanditse ku itariki ya: 15-09-2022  →  Musubize

Mwaramutse neza ,Ndashyimira ,Dr.velentine
Kureba kure yagize ,amashuli yari yamaze kuba business.harakabaho reta yurwanda.ruyobowe na Nyakubahwa Paul kagame.

Hakizimana Alexis yanditse ku itariki ya: 15-09-2022  →  Musubize

Minister valentine arashoboye
#Kacikaci

Bovick yanditse ku itariki ya: 15-09-2022  →  Musubize

Mbanje gushimira byimazeyo Minisiteri y’uburezi irimo iranoza inshingano rwose pe! Ariko se amafaranga y’agahimbaza musyi ka mwarimu nayo aravaho cyangwa aragumaho? Mutumare urujijo?

Tuyihanzamaso Vedaste yanditse ku itariki ya: 14-09-2022  →  Musubize

Nukuri murakoze nange ndumunyeshuri womuri ecole technique sainte trinite du ruhango kukigo cyacu ibyo ntibabikozwa ikindi badufata nkaho atarireta yatwohereje mudukorere ubuvugizi murakoze

Niwengabo juventus yanditse ku itariki ya: 14-09-2022  →  Musubize

Turashima uko inama yaministre uko yafashe umwanziro yatabaye ababyeyi ariko icyo mbaza ese no mumashuri yigenga ibi bizakurikizwa cg bwabusumbane buzagumaho?

Jonasi yanditse ku itariki ya: 14-09-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka