MINEDUC yasabye abarangije Kaminuza kwirinda kuvuga ko babuze akazi

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) hamwe na Kaminuza y’u Rwanda (UR) byahaye impamyabushobozi abarangije kwiga muri iyo Kaminuza muri 2019 na 2020 bagera ku 8,908, ariko basabwa kwirinda kuganya ko nta kazi bafite.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko abo bari abanyeshuri batangiye urugendo rukomeye rwo kugaragariza u Rwanda n’amahanga ko bize bakarangiza Kaminuza.

Dr Uwamariya yagize ati “Uyu munsi barishimye ariko nyuma y’ukwezi bazaba batangiye gutaka bavuga ko batarabona akazi, bashobora kugahabwa n’abandi cyangwa bakagerageza kwishyira hamwe bagahanga imirimo, mu bikorwa bazakora ni ho tuzamenya koko ko bize”.

Minisitiri w’Uburezi avuga ko gusaba akazi ko kwicara mu biro bisa n’ibyarangiye.

Umuhango wo gutanga impamyabushobozi wajemo abantu bake cyane, abandi bawukurikirana bari hirya no hino hifashishije ikoranabuhanga na Televiziyo y’Igihugu, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19.

Kaminuza y'u Rwanda yatumiye Abanyeshuri bake bahagararira abandi muri uwo muhango
Kaminuza y’u Rwanda yatumiye Abanyeshuri bake bahagararira abandi muri uwo muhango

Kuba abantu batari kumwe (kubera kwirinda Covid-19) na byo ngo ni ikibazo cy’imibanire y’abantu, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Alexandre Lyambabaje avuga ko abahawe impamyabushobozi bakwiye guheraho bihangira imirimo.

Prof Lyambabaje agira ati “Ni ngombwa ko twiga uburyo ubumuntu, imikoranire n’imibanire y’abantu bikomeza gutera imbere mu gihugu cyacu no muri Afurika muri rusange, birashimishije kuba tubonye abantu bangana kuriya bagiye gufasha gukemura ibyo bibazo bitandukanye”.

Dr Valantine Uwamariya, Minisititi w'Uburezi
Dr Valantine Uwamariya, Minisititi w’Uburezi

Mutabazi Steven wize ubwubatsi, avuga ko yaminuje mu bijyanye no gukora ibishushanyo mbonera by’inyubako, kumenya neza imiterere n’ingano y’ibigomba kuyubaka byose ndetse n’aho byaturuka, mu rwego rwo kwirinda ibihombo biterwa no guteganya ingengo y’imari ariko nyuma bikagaragara ko itari ihagije.

Mutabazi avuga ko ari yo mpamvu Raporo ngarukamwaka y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ihora itunga agatoki zimwe mu nzego za Leta, kubera imikoreshereze idahwitse y’amafaranga ziba zarahawe.

Prof Alexandre Lyambabaje, Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda
Prof Alexandre Lyambabaje, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021, Kaminuza y’u Rwanda yatanze bwa mbere impamyabushobozi eshanu z’ikirenga (Doctorat) ku bantu bageze ku rwego rwitwa PhD, ndetse ikaba yijeje ko mu mwaka utaha uwo mubare uzakomeza kwiyongera.

Kaminuza y’u Rwanda na Minisiteri y’Uburezi bisaba abo bashakashatsi bashya kubona ibisubizo by’icyuho kigaragara mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no kutagira inganda zihagije zishobora gutanga imirimo ku bantu benshi bashoboka.

Kaminuza y’u Rwanda ni ryo shuri rikuru ritanga ubumenyi rusange igihugu gifite, nyuma y’aho mu mwaka wa 2013 Leta ifatiye icyemezo cyo guhuriza hamwe ibyari Amashuri Makuru na Kaminuza byageraga kuri birindwi (7).

Reba uko uyu muhango wagenze muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka