MINEDUC yakuyeho urujijo ku myigishirize y’indimi mu mashuri abanza

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko amashuri asanzwe yigisha mu Cyongereza cyangwa Igifaransa azakomeza kwigisha amasomo muri izo ndimi.

Minisitiri w'Uburezi, Dr. Eugene Mutimura
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugene Mutimura

MINEDUC kandi yatangaje ko amashuri abanza ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano asanzwe yigisha mu rurimi rw’Ikinyarwanda azahindura ajye yigisha mu rurimi rw’Icyongereza.

Itangazo rya MINEDUC ryo ku wa 05 Ukuboza 2019 ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugene Mutimura rivuga ko izo mpinduka zizakorwa buhoro buhoro ku buryo bizategurwa neza kandi bikazaba byarangije gushyirwa mu bikorwa mu gihe kizatangazwa na Minisiteri y’Uburezi.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko isomo ry’Ikinyarwanda rigomba kuzajya ryigishwa mu mashuri yose yaba aya Leta, afatanya na Leta ku bw’amasezerano, n’ayigenga.

Iri ni itangazo rya MINEDUC risobanura ibyerekeranye n’imyigishirize y’indimi mu mashuri abanza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka