MINEDUC yahembye abanyeshuri bahize abandi mu gushushanya ibifitanye isano na CHOGM

Minisiteri y’Uburezi yahembye abanyeshuri 30 biganjemo abiga mu mashuri abanza, bo mu turere twose tw’igihugu bahize abandi mu marushanwa yo gushushanya ibihangano bifitanye isano n’Inama ya CHOGM izabera mu Rwanda muri uku kwezi.

Abanyeshuri bahize abandi muri aya marushanwa, bahawe ibikoresho by’ishuri n’ibindi bizabafasha kunoza impano zabo zo gushushanya.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yashimiye abanyeshuri babashije kugera mu cyiciro cya nyuma cy’aya marushanwa.

Twagirayezu ubwo bahembaga abahize abandi yagize ati “Uyu ni umusozo w’amarushanwa twatangiye mu minsi ishize mu rwego rwo kuzamura imyumvire y’abanyeshuri bacu kuri Commonwealth, tugendeye kuri iyo myitozo yakozwe mu marushanwa”.

Aya marushanwa yari yateguwe mu byiciro bibiri, aho icya mbere cyari icyo gukora igishushanyo kigaruka ku nsanganyamatsiko za CHOGM, icyo cyiciro kikaba cyari kigenewe abanyeshuri bo mu mashuri abanza.

Icya kabiri kijyanye n’ibiganiro mpaka cyo cyari kigenewe abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye.

Aya marushanwa yatangiye tariki 10 Gicurasi 2022, akaba yaritabiriwe n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza (P1-P6) bangana na 1,298 mu gihugu hose.

Cyuzuzo Ngabo Glory wo mu Karere ka Gatsibo w'imyaka icyenda y'amavuko, yashushanyije ishusho y'agacuma kazwi mu muco nyarwanda nk'igikoresho cy'ingenzi. Asobanura ko igice cyako cyo hasi kigaragara mu ishusho y'isi bisobanuye uburyo umuryango wa Commonwealth ugera ku isi hose. Hagaragaraho kandi ibisa n'intebe 54 bisobanuye ibihugu byose bigize uwo muryango. Hagaragaraho n'inyubako izwi nka Kigali Convention Centre izakira iyo nama, mudasobwa igaragaza guteza imbere ikoranabuhanga n'ubumenyi muri uwo muryango. Hejuru hariho ishusho y'ikamba ivuga umuyobozi w'uwo muryango ari we Umwamikazi w'u Bwongereza, Elisabeth II, ku mpande hakaba n'amashusho y'urubyiruko rufite amabendera ya Commonwealth, bisobanuye imbaraga z'urubyiruko muri uyu muryango
Cyuzuzo Ngabo Glory wo mu Karere ka Gatsibo w’imyaka icyenda y’amavuko, yashushanyije ishusho y’agacuma kazwi mu muco nyarwanda nk’igikoresho cy’ingenzi. Asobanura ko igice cyako cyo hasi kigaragara mu ishusho y’isi bisobanuye uburyo umuryango wa Commonwealth ugera ku isi hose. Hagaragaraho kandi ibisa n’intebe 54 bisobanuye ibihugu byose bigize uwo muryango. Hagaragaraho n’inyubako izwi nka Kigali Convention Centre izakira iyo nama, mudasobwa igaragaza guteza imbere ikoranabuhanga n’ubumenyi muri uwo muryango. Hejuru hariho ishusho y’ikamba ivuga umuyobozi w’uwo muryango ari we Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II, ku mpande hakaba n’amashusho y’urubyiruko rufite amabendera ya Commonwealth, bisobanuye imbaraga z’urubyiruko muri uyu muryango

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abahembwe ari abanyeshuri 30 baturutse mu turere 30 tugize Igihugu, bakaba bari baherekejwe n’ababyeyi babo.

Kureba andi mafoto, kanda HANO

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka