
Ku itangira ry’ibizamini bizamara iminsi itatu guhera kuri uyu Wambere tariki tariki 12 Nyakanga 2021, bahereye ku mibare n’amasomo mbonezamubano (Social studies).
Ni ubwa mbere mu mateka abana bakoze ibizamini bya Leta bambaye udupfukamunwa, bahanye intera, basabwa kubanza gukaraba intoki, ndetse bamwe muri bo bagera kuri 60 (nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Uburezi) barwaye Covid-19.
Umwaka ushize wabaye impfabusa bituma nta kizamini cya Leta gikorwa, ndetse no muri uyu wa 2021 ukaba urangiye habayeho gusiba ishuri iminsi myinshi, bitewe n’icyo cyorezo.
Bamwe mu bana biga mu rwunge rw’amashuri rwa Kagugu Catholique baganiriye na Kigali Today, ishuri rya mbere mu Rwanda ryigisha abana benshi barenga ibihumbi umunani.
Abarangije umwaka wa gatandatu muri iryo shuri bavuga ko izo mbogamizi z’ubucucike zitazababuza gutsinda ibizamini, bahereye ku cy’imibare batangiriyeho uyu munsi.
Ukwishaka Alice w’imyaka 13 avuga ko mu bibazo 35 byari bigize ikizamini cy’imibare, nta na kimwe yajijinganyijeho mu gusubiza cyangwa icyo yaretse gukora bitewe n’uko cyaba kimugoye.

Ukwishaka yagize ati “Ibyo bazanye byose twarabyize, bikaba byari byoroshye bidakomeye cyane”.
Mu batari bake twaganiriye bemeza ko ibibazo byabasabaga kwandika imibare mu magambo y’icyongereza, kugereranya, gukora ijanisha ry’amanota y’abanyeshuri yandikwa ku ndangamanota, kubara no kwandika ubunini bw’inguni, byose ngo barabyigishijwe kandi babisubije neza.
Ku rwunge rw’amashuri rwa Remera Catholique ni ho Umunyamabanga wa Leta muri Ministiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette yasuye, akaba avuga ko imyiteguro y’ibizamini yagenze neza hose haba kuri iryo shuri no mu gihugu muri rusange.
Irere avuga ko imyigire y’abana itagenze neza nk’uko bikwiriye muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, ku buryo ngo bitabura gutera impungenge, ariko agashimira uruhare abarezi, ababyeyi n’abana bagaragaje.
Yagize ati “Umuntu ntiyabura kubitekereza (iby’impungenge), ariko na none buri wese yakoze uko ashoboye, turemeza ko umwanya abana bamaze batawupfushije ubusa, (impungenge) urazigira ariko na none twizeye ko bari butsinde kuko ibishoboka byose barabikorewe”.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ibibazo birimo kubazwa abana izi neza ko bijyanye n’ibyo bize. Abarangije amashuri abanza barimo gukora ibizamini muri uyu mwaka baragera ku bihumbi 254,678.
Ohereza igitekerezo
|
Kombona ibizamini byatinze gusohoka ababyeyi bazategura ibyabana bazajyana kwa,ishuri tayari mwafasha ababyeyi bakitegura bigasohoka vuba murakoze