MINEDUC irasabwa gukemura ibibazo biri mu Ikoranabuhanga rya Kaminuza y’u Rwanda

Inteko Rusange umutwe w’Abadepite yateguye umushinga w’imyanzuro wo gusaba Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), gukemura ibibazo byagaragaye mu ikoreshwa rya Sisitemu y’ikoranabuhanga ‘Integrated Education Business Management Information System/IEBMIS’ ya Kaminuza y’u Rwanda, bituma idatanga umusaruro yari itegerejweho, hagamijwe kugira uburyo bw’ikoranabuhanga buyifasha kuzuza inshingano zayo.

Abadepite bahisemogusaba MINEDUC gukemura ikibazo cy'ikoranabuhanga rya UR
Abadepite bahisemogusaba MINEDUC gukemura ikibazo cy’ikoranabuhanga rya UR

Abadepite muri uyu mushinga w’imyanzuro basabye ko uyu mwanzuro washyirwa mu bikorwa mu gihe kitarenze amezi makumyabiri n’ane.

Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nyakanga 2025, ubwo Inteko rusange umutwe w’Abadepite yateranaga igezwaho raporo ya Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko, ubwo yasesenguraga raporo z’igenzura ricukumbuye zakozwe n’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’lmari ya Leta.

Muri iyo Raporo harimo ingingo ivuga kuri IEBMIS, ikoreshwa na Kaminuza y’u Rwanda.

Depite Emma Furaha Rubagumya, Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko ageza ku Badepite ibikubiye muri iyi Raporo y’igenzura ricukumbuye, igaragaza ko IEBMIS igizwe n’ibice (Modules) 14, byagombaga kuyishyirwamo bigakoreshwa, nyamara 3 gusa akaba ari byo byakoreshwaga uko bikwiye. Ibi bikaba byaragize ingaruka ku mikorere ya Kaminuza y’u Rwanda muri rusange.

Ati “Hagaragajwe ko Kaminuza y’u Rwanda idafite ububasha busesuye bwo gukoresha iyi sisitemu, bityo buri gihe ishatse gushyira amakuru mashya (new module) muri sisitemu bisaba guhamagara uwayikoze (Vendor). Ibi bituma Kaminuza y’u Rwanda ihora ikenera ADAPT IT Ltd (vendor), nk’uko biteganywa n’amasezerano yasinywe n’impande zombi, ibi bigakomeza guhendesha Kaminuza”.

Depite Rubagumya avuga ko igenzura ricukumbuye ryagaragaje ko nta bundi bubiko bw’amakuru mu gihe haba impanuka cyangwa ibiza byakwibasira iyi sisitemu. Ibi bikaba ari imbogamizi ikomeye kuko igihe haba impanuka nta handi amakuru ya Kaminuza y’u Rwanda yaboneka.

Abagize Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n'Urubyiruko
Abagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko

Igenzura ricukumbuye ryagaragaje ko icyumba kibikwamo seriveri (server room) kitagenzurwa neza. Hagaragajwe ko nta Kamera zicunga abinjira n’abasohoka muri icyo cyumba, nta byuma bitanga umuyaga (air conditioners) mu cyumba cya seriveri kugira ngo hahore ubushyuhe buri ku gipimo cyagenwe.

Mu biganiro, Komisiyo yagaragarijwe ko ubwo Umugenzuzi w’Imari ya Leta yakoraga ubugenzuzi, yasanze koko icyumba cya seriveri kitagenzurwa neza, ariko bikaba byarakosowe kuko ubu hashyizwe camera n’ibyuma bitanga umuyaga.

Igenzura ryagaragaje ko seriveri, porogaramu zayo, ububiko bw’amakuru ndetse n’urusobe rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga biyishamikiyeho, bidafite ubudahangarwa. Ibi bishobora kugira ingaruka ku iyangirika rya sisitemu yose ndetse n’amakuru ayibitswemo, bikaba byahagarika imirimo yose ya Kaminuza y’u Rwanda igihe byakwangirika.

Mu biganiro, Komisiyo yagaragarijwe ko MINEDUC yari iri gusoza iyubakwa ry’umushinga wa ‘Smart Education Network’ ufite ‘Disaster Recovery’ ihuriweho n’amashuri yose yo mu Rwanda. Disaster Recovery ya Smart Education System” yashyizwe muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji ya Huye, ikaba izakemura iki kibazo cyagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Depite Murora Beth avuga ko iyi system yahindurwa, noneho Kaminuza y’u Rwanda igakoresha ‘Smart Education Network’, bikayifasha gukemura ibi bibazo biri mu yo ikoresha ubu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka