Muri ibyo byiza nyaburanga bigarukwaho kenshi, birimo ikirere gihorana ubukonje, Pariki y’igihugu y’ibirunga ikungahaye ku kiremwa gitangaje cyitwa ’Ingagi’ gikurura benshi baza kugisura.
Mu bundi bukungu iyo Ntara ishingiyeho kandi, uburezi ntibwasigaye inyuma, kuko ni Ntara iri ku mwanya wa kabiri mu gihugu mu kugira amashuri menshi, inyuma y’umujyi wa Kigali.
Niyo Ntara rukumbi, aho uzasanga Uturere twose tuyigize uko ari dutanu twubatsemo ishuri rikuru cyangwa Kaminuza.
Ubwo budasa mu kugira amashuri makuru na Kaminuza byinshi, biri muri gahunda ya Leta y’ubumenyi kuri bose, aho Kaminuza n’Amashuri makuru bikomeje kwiyongera kurusha mbere ya 1994, ahagaragaraga Kaminuza imwe y’u Rwanda, aho yari igabye amashami mu duce dutandukanye, Amajyaruguru akagiramo amashami abiri (ISAE Busogo ndetse n’ishami rya Nyakinama ryigishaga uburezi n’indimi).
Amashuri makuru yigenga yariho ni aya Kiliziya, arera abitegura kwiha Imana (Seminari nkuru), dore ko Politike ya Kiliziya mu gutanga ubumenyi yatangiye kera, aho na Kaminuza y’u Rwanda yatangiye ari ishuri rya Kiliziya Gatolika.
Muri iyo myaka kandi, hari n’ishuri rikuru rya Gisirikare ryitwaga ESM (Ecole Superieur Militaire), aho batorezaga abasirikare bo ku rwego rwa Ofisiye.
Ubwo buke bwa za Kaminuza n’amashuri makuru byigenga, byabaga imbogamizi ku mubare w’Abanyarwanda biga, ugasanga umubare w’abaminuje uri hasi cyane.
Muri iki gihe amashuri makuru na Kaminuza biriyongera umunsi ku wundi, haba ku rwego rwa Leta ndetse no mu bikorera, aho mu Rwanda habarirwa amashuri makuru na Kaminuza agera kuri 40.
Nubwo ayo mashuri yiyongera hirya no hino mu gihugu, Umujyi wa Kigali niwo ufite amashuri menshi aho arenga 20, Intara y’Amajyaruguru ikawugwa mu ntege aho ifite amashuri makuru na Kaminuza 13.
Gushora imari mu burezi mu Ntara y’Amajyaruguru, birajyana n’icyo kirere cyaho cy’amafu abantu bakunda, hakiyongeraho ko ari n’igicumbi cy’ubukerarugendo, aho abagana amashuri yo muri iyo Ntara bashimishwa no kubona ibyiza nyaburanga by’ako gace, birimo ibirunga, ingagi, ibiyaga n’ibindi.
Umunyanijeriya wize muri INES Ruhengeri aganira na KigaliToday, yagize ati "Icyatumye mfata icyemezo cyo kuza kwiga muri INES, rimwe ababyeyi banjye bigeze kudutembereza mu Rwanda, batuzana muri iyi Ntara turyoherwa n’ikirere (Climat) cyaho".
Arongera ati "Tugiye gusura Pariki, twishimira ibyiza nyaburanga tuhasanze, nsaba ababyeyi kuziga Kaminuza muri aka gace baranyemerera, ngeze igihe cyo kwiga muri Kaminuza mpitamo INES Ruhengeri".
Amashuri makuru na Kaminuza 13 mu Ntara y’Amajyaruguru
Kubera uburyo iyo Ntara ikungahaye ku mashuri makuru na kaminuza, Kigali Today yashatse kubagezaho Kaminuza (Amashuri makuru) 13 yo mu Ntara y’Amajyaruguru n’umwihariko wayo.
INES Ruhengeri
INES Ruhengeri iri muri amwe mu mashuri makuru amaze igihe kinini ashinzwe, mu rwego rwo gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo bijyanye no guhanga umurimo, dore ko ari ishuri rishingiye ku bumenyingiro.
Ni ishuri rya Kiliziya Gatolika, ryafunguye amarembo ku mugaragaro ku itariki 17 Ugushyingo 2003, nyuma y’uko ibuye ry’ifatizo ryo kuryubaka rishizweho na Perezida Paul Kagame.
Ni ishuri ryihariye mu kwigisha ama siyansi, bikaba akarusho ko kuba umubare minini w’abayiga ari igitsinagore, bitandukanye n’uko byakomeje kuvugwa ko iryo shami ritinywa n’abagore.
Ni ishuri kandi rigatanga n’impamyabumenyi zitandukanye zirimo icyiciro cya kabiri cya kaminuza Bachelor’s degree, n’impamyabumenyi yisumbuyeho ariyo Masters.
Hari bamwe mu barangije amasomo yabo muri iryo shuri ndetse n’abakiri ku ntebe y’ishuri, bakora ibikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage, haba mu guhanga imirimo itanga akazi, haba no gukora ibikorwa bifasha umuturage kubona serivisi akenera.
Urugero, ni Kampani yitwa MIST Valley yashinzwe n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi batandatu, barimo abasoje amasomo ndetse n’abakiri ku ntebe y’ishuri muri INES-Ruhengeri.
Bavuga ko bagendeye ku bumenyi bahaha muri iryo shuri ry’ubumenyingiro, byabahaye imbaraga zo guhanga umurimo, mu rwego rwo kwibeshaho no gufasha abaturage kubaho neza.
Ni itsinda ry’abanyeshuri ryashinze kampani ikora ibikorwa binyuranye, birimo imitako, gutunganya amashusho na video, amafilime, sinema, gutegura ubukwe n’ibindi birori, ibyo bakabifatanya n’izindi serivisi zitandukanye, zifasha abaturage zirimo n’iz’Irembo.
Umwe muri bo witwa Iradukunda Patrick yaguze ati “Aho twavuye n’aho tugeze biragaragara ko dutera imbere. Icyo Kampani yacu igamije ni ugufasha urubyiruko gutinyuka guhanga udushya no guteza imbere ikoranabuhanga rifasha Abanyarwanda”.
Buri mwaka iryo shuri ritangira mituweli abantu batari munsi ya 1500 batishoboye, ibyo bigafasha abaturage mu mibereho yabo.
Ntamitarizo Verediana nyuma yo gutangirwa mituweli, ati “Nabagaho nabi mpangayitse none kuba mbonye ka mituweli nzamira utuzi tumanuke, narwaraga nkabura uko najya ku bitaro, INES irakabaho”.
Hategekimana Jean de Dieu ati “INES iturihiye mituweli turi barindwi mu rugo, umwaka ushize umugore yabazwe abyara, birankenesha ngurisha utwanjye twose kubera ko ntagiraga mituweli, iri shuri ridufatiye runini”.
Ni ishuri rifite amashami ya siyansi, imisoro, uburezi, icungamari, ikoranabuhanga n’andi atandukanye, aho rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo n’abawuhanga barenga 8000, kuva rishingwa mu mwaka wa 2003 barimo Abanyarwanda n’Abanyamahanga.
IPRC Musanze
Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro, IPRC Musanze ryubatswe mu Karere ka Musanze, riri muri amwe mu mashuri akomeye mu gihugu, afasha benshi guhanga umurimo no kuwunoza, haba mu bikoresho abanyeshuri bifashisha, haba no mu ireme ry’uburezi rijyanye n’icyerekezo cyo guhanga umurimo bihereye mu dushya.
Ni ishuri ryagiye ritwara ibihembo bitandukanye haba ku rwego rw’Igihugu ndetse no mu ruhando mpuzamahanga.
Tumwe mu dushya twahanzwe n’abiga muri IPRC Musanze, harimo umushinga w’icyumba gikonjesha imboga n’imbuto, umushinga wo gukora intebe hifashishijwe amakoro, kampani ibyaza umusaruro igihingwa cy’umugano n’indi mishinga ifasha abaturage mu iterambere.
Jean Aimé Twagirimana uhagarariye kampani ibyaza umusaruro igihingwa cy’umugano, yavuze ko nyuma y’ubushakashatsi bakoze basanze umugano urwanya isuri, ukaba n’ikiribwa kigaburira udusimba dutunga ibinyabuzima byo mu mazi, ugatanga n’ibindi bikoresho.
Ati “Wa mugano ukuze tuwubyaza umusaruro dukoramo sound Proof (urubaho bashyira ku nkuta ukabuza amajwi gusohoka), aho cya kibazo cy’inzu z’ibitaramo n’utubare dusakuriza abaturage twakiboneye umuti”.
Uwo musore avuga ko mu mezi atandatu bamaze guhembwa amafaranga asaga miliyoni esheshatu mu marushanwa bitabiriye, aho mu marushanwa ya Kaminuza zose mu Rwanda uwo mushinga wabaye uwa kabiri uhembwa miliyoni eshanu.
Ni ishuri rifite inyubako nyinshi kandi zijyanye n’icyerekezo, rikagira na laboratoire zo ku rwego ruhanitse, zifasha abaturage kugira ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru, buzabafasha guhangana n’imihingagurikire y’ibihe.
IPRC Tumba
Ishuri rikuru ry’imyuga n’ibumenyingiro, IPRC Tumba riherereye mu Karere ka Rulindo, riri mu mashuri akomeye mu Rwanda akomeje guhindura ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage by’umwihariko abarituriye.
Muri iryo shuri rikuru, niho uzasanga ishami rya Mechatronics rihuriza hamwe porogramu eshatu ari zo Mechanics Engineering, ikoranabuhanga rya Telecommunication na Electronics, bijyanye n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu nganda, aho buri mwaka ryakira abanyeshuri 300.
Ni ishami ryubakiwe inzu ijyanye n’icyerekezo, ku nkunga ya Leta y’u Bufaransa, rihabwa n’ibikoresho byo ku rwego ruhanitse bizafasha abanyeshuri gutanga umusaruro ufatika.
Muri iryo shuri niho kandi uzabona imishinga ifasha abaturage mu iterambere, irimo imashini zavumbuwe n’abanyeshuri zitonora ibinyampeke zikanabigosora, umushinga w’Uruziga Management System, ugamije gufasha za Koperative gucunga neza umutungo, hakumirwa abakomeje kuzihombya.
Hari kandi n’umushinga w’ikoranabuhanga ribuza inyoni konera abahinzi (Rindisha Crop Protection), n’indi.
Umusore w’imyaka 24 witwa Mustapha Nshimiyimana wavumbuye uwo mushinga Ati “Ni umushinga uje gukemura ikibazo kiboneka mu mirima cyane cyane ku bahinga umuceri. Umuceri uragera mu gihe cyo kugira impeke inyoni zikaza kona, bikaba ikibazo ku bahinzi batanga amafaranga menshi ndetse bakura abana mu mashuri, kugira ngo bajye kurinda umuceri”.
Umuyobozi wa IPRC Tumba, Eng. Mutabazi Rita Clemence, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, ashimishwa n’ubuhanga bw’abiga muri IPRC Tumba, aho avuga ko mu nshingano z’iryo shuri harimo gufasha abanyeshuri mu mpano zabo, bakomeza guhanga udushya dufasha Igihugu mu iterambere ry’abaturage.
Yavuze kandi ko ishuri rizakomeza gushakira abo banyeshuri abafatanyabikorwa mu rwego rwo kwagura iyo mishanga, ikazifashishwa no mu gihe bavuye ku ntebe y’ishuri kandi ikabagirira akamaro.
Nubwo iyo mishinga inyuranye ikorwa n’abiga muri za IPRCs mu rwego rwo gufasha abaturage kwiteza imbere, haracyari ikibazo cy’ubushobozi bwo kwagura iyo mishanga kugira ngo ibashe kugera ku bo igenewe (abaturage) nta kiguzi, bityo iterambere ry’Igihugu rizamuke nk’uko abo banyeshuri babyifuza.
Abanyeshuri biga muri IPRC-Tumba, bamaze kuzenguruka Imirenge hafi ya yose bageza umuriro ku baturage, byumwihariko ku bapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’uko babagaho badatekanye kubera kutagira urumuri, buri mwaka bakaba bacanira imiryango 20 aho banabashyikiriza ibiribwa na telefoni mu kubamara irungu basabana n’inshuti.
Nyirabarima Marie Chantal ufite imyaka 99, ati “Bariya bana bacu barakoze twarabashimiye kuko badukuye mu icuraburindi, nacanaga agatara none barancaniye bokabaho. Mushimire na Nyakubahwa Perezida wacu wadufashije atuvana kure, muti warakoze”.
UR-CAVM
Mu Ntara y’Amajyaruguru, niho uzasanga Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi yahoze yitwa ISAE Busogo ubu yahindutse UR-CAVM.
Iyo Kaminuza y’u Rwanda Ishami ryigisha Ubuhinzi, Ubumenyi n’Ubuvuzi bw’Amatungo (UR-CAVM), ryakunze kumurika ibyavuye mu bushakashatsi butandukanye bwakozwe n’abarimu n’abanyeshuri baryo mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi.
Ni Kaminuza ikomeje kuzamura iterambere ry’abaturage mu buhinzi n’ubworozi aho rimwe na rimwe ibikora ku bufatanye n’ibigo bitandukanye bifite ubuhinzi mu nshingano, birimo umushinga YALTA (Young in Agroecology and Business Learning Track Africa) uteza imbere ubuhinzi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no gufasha urubyiruko, ku bufatanye n’imishinga inyuranye iteza imbere ubuhinzi irimo, Three Mountains, AGRITERRA, RYAF-Rwanda, YEAN, n’indi mishanga inyuranye ifite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano.
Adeline Umukunzi, ukora ubuhinzi bw’ibihumyo mu buryo bw’umwuga mu Karere ka Musanze, ashimira uburyo UR-CAVM yakomeje kuzamura iterambere rye n’iry’Igihugu, asaba urubyiruko kumwigiraho ruharanira gukora ubuhinzi bubyara inyungu kandi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Imbabazi Dominique Xavio, ni umwe mubavomye ubumenyi muri UR-CAVM, uvuga ko ageze ku iterambere rishimishije abikesha umushinga wo gukora ifumbire yifashishije iminyorogoto, akaba anorora n’inyo nk’ibiryo by’amatungo ndetse yorora n’ibinyamushongo nk’uburyo bwo gukemura ikibazo cy’imirire mibi.
Ati “Icyanteye gukora uyu mushinga, ni uko ndi muri Kaminuza twize isomo ryerekeranye no kwiga udusimba twangiza imyaka ndetse n’utundi dufite akamaro mu buhinzi, ubwo ndangije mbyandikaho igitabo ndasohoka ngeze hanze mbona ko kubona akazi ari ikibazo ndavuga nti, kubera ko rya somo naryumvaga neza reka ndifate ndikoremo ishoramari".
Arongera ati "Ni uko byatangiye nshaka igishoro cy’amafaranga atarenze ibihumbi 25, norora iminyorogoto ndazamuka ngera no ku masazi, ngera ku binyamushongo binibi, injereri byose nabitangiye ndangije amashuri, ubu nkaba nkoresha abakozi batari munsi ya 20 mpemba buri kwezi".
Uwo musore avuga ko iyo fumbire akora iruta imvaruganda, kuko ngo ifasha umuhinzi kongera umusaruro, aho ifumbire isanzwe kuri hegitari hakoreshwa toni 20, mu gihe kuri iyo fumbire kuri hegitari hakoreshwa hagati y’ibiro 500 na toni imwe.
Hashize imyaka 10 UR-CAVM imuritse kandi ubushakashatsi burimo ubw’indwara zikunda gufata amatungo, uko imishinga y’ubuhinzi yacungwa kugira ngo ibyare inyungu ndetse n’ubundi bushakashatsi bwakozwe ku butaka bwo mu materasi.
Ishuri ry’ubumenyingiro rya Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC)
Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC), ryatangijwe n’itorero Angilikani mu Rwanda muri 2014, rifite intego yo gutanga ubumenyingiro, guhugura no kwigisha abanyeshuri kugeza ku rwego rwa Kaminuza, aho ritanga impamyabumenyi z’icyiciro cy ambere cya Kaminuza (A1).
Ni ishuri rikomeje kuzamura urwego rw’imitangire ya serivisi mu ma Hoteli atandukanye, nk’uko abarangije muri iryo shuri babivuga.
Mutabaruka Jean Claude ati “Kuba ngeze ku rwego rwo kuyobora Hoteli, nkaba ndi umukozi ushobora gukurikirana inshingano zanjye, ni umurage nahawe n’ishuri rya MIPC nizemo. Turashima cyane ubuyobozi bw’ishuri na Leta yashyizeho amahirwe yo kwiga amasomo y’ubumenyi ngiro kuko yatumye tubasha kwiteza imbere”.
Ubuyobozi bw’iryo shuri bwemeza ko abaryigamo bagizwe n’umubare munini w’urubyiruko, aho batozwa kurangwa n’ubupfura ndetse n’ubunyangamugayo kuko ari yo myitwarire ituma abayikurikiza baramba mu kazi.
Rutongo Mining School
Rutongo Mining School, ni ishami rya RP-IPRC Kigali, aho ryashinzwe nyuma y’uko Perezida Paul Kagame, agiriye urizinduko mu Karere ka Rulindo, by’umwihariko mu gace gacukurwamo cyane amabuye y’agaciro, abemerera ishuri ryigisha ibyerekeranye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
IPRC Kigali nk’ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro, by’umwihariko rikaba rifite ishami ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Mining Department), niryo ryemerewe gucunga no gutanga ubumenyi muri Rutongo Mining School mu Karere ka Rulindo.
Muri RP-Rutongo Mining School, niho hakunze kubera ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro uba tariki ya 04 Ukuboza buri mwaka.
Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’ubugeni ya Byumba (UTAB)
UTAB (University of Technology and Arts of Byumba), Kaminuza iherereye mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, ifite amashami ayifasha mu kugera ku ntego zayo binyuze mu masomo batanga yibanda ku bikorwa kurusha amagambo, nk’uko ubuyobozi bwaryo bubyemeza.
Ni ishuri rikora ibikorwa byiterambere cyane cyane mu gace riherereyemo, aho ritanga n’umusanzu mu kubaka Igihugu, rifasha abatishoboye mu kububakira inzu n’ibindi.
Ubwo riherutse kubakira inzu imiryango ibiri igizwe n’abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, umuyobozi w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Thèoneste, yashimiye abanyeshuri baryo kuko byabafashije mu kwesa imihigo, asaba abahawe ubufasha kububyaza umusaruro no kuba intangarugero ku y’indi miryango.
Shirimpumu Jean Claude uhagarariye ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurube ku rwego rw’Igihugu, ni umwe mu bize muri UTAB, aho afatiye runini abakora ubwo bworozi n’abaturage muri rusange.
Iyo Kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubugeni icungwa na Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Byumba, yakinguye imiryango ku itariki 26 Mutarama 2006, aho yatangiye yitwa ’Institut Polytechnique de Byumba (IPB)’.
Ku itariki 25 Ugushyingo 2015, iyahoze yitwa IPB nibwo yahindutse UTAB hiyongeramo andi masomo ajyanye n’icungamutungo, uburezi ndetse n’ayandi, iba Kamunuza yemewe mu Rwanda n’ikigo gishinzwe amashuri na za kaminuza (HEC).
Kaminuza ya Kigali (UoK)
Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze, ikomeje gufasha benshi mu bashaka kuminuza by’umwihariko abatuye Intara y’amajyaruguru.
Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yahaye uburenganzira Kaminuza ya Kigali (UoK), bwo gufungura ishami ryayo mu Karere ka Musanze, mu ibaruwa yemeza ko iryo shami ryujuje ibisabwa nyuma y’isuzuma ryabaye hagati y’amatariki 07-09 Nzeri 2015, Minisiteri y’Uburezi ibemereye gukora ku mugaragaro.
Ni Kaminuza itanga ubumenyi ariko ikagendera no ku mahame ndangamyitwarire, yashyiriyeho abanyeshuri n’abakozi bayo, mu rwego rwo kurushaho kurera umunyeshuri ufite ubwenge n’ubumuntu.
Amwe muri ayo mahame ndangamyitwarire, Kaminuza ya Kigali yashyize ahagaragara ku itariki 29 Ugushyingo 2021, arimo kuba umunyeshuri n’umukozi ari inyangamugayo, bakagira imyitwarire y’ubudakemwa mu mico no mu myitwarire, batarangwa na ruswa, gukopera n’ibindi, mu mvugo igira iti ’Zero Tolerance’.
Seminari nkuru ya Rutongo
Seminari Nkuru ya Rutongo iherereye mu Karere ka Rulindo, iri mu mashuri makuru amaze igihe kinini, aho yashinzwe n’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ku wa 16 Kamena 1980 maze yitirirwa Yozefu Mutagatifu, umugabo w’umubyeyi Bikira Mariya.
Abiga muri Seminari nkuru, bemeza ko ari igicumbi cy’ubuhanga mu masomo atandukanye, ari naho umuntu agira ubumenyi bwagutse mu kumenya umuhamagaro we wo kwiha Imana.
Ni iseminari yakira abitoza kuzaba abapadiri (Propédeutique), mu gihe cy’umwaka umwe bahamara, bakajya mu Iseminari nkuru ziyikuriye arizo Philosophicum iherereye muri Diyoseze ya Kabgayi no mu Nyakibanda muri Tewologiya yo muri Diyosezi ya Butare.
Intara y’Amajyaruguru igicumbi cy’ubumenyi mu by’ubuzima
Kaminuza y’Ubuzima rusange ya Butaro (UGHE)
Amajyaruguru niyo Ntara rukumbi uzasangamo Kaminuza itanga ubumenyi ku rwego rwa Harvard yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, nka Kaminuza ifatwa nk’iya mbere ku isi mu bushobozi no gutanga ubumenyi bufite ireme.
Kaminuza y’ubuzima rusange ya Butaro (University of Global Health Equity/UGHE), yubatse mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera.
Ni kaminuza iri ku rwego mpuzamahanga ruhanitse mu kwigisha ibijyanye n’ubuzima, aho iherutse gushyirwa ku mwanya wa kabiri muri Afurika, muri Kaminuza zituma ubuzima bw’abatuye aho zubatse buba bwiza.
Ni Kaminuza itanga ubumenyi bugezweho bwo ku rwego rwa Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’abenshi mu barimu bahigisha ni abo muri iyo Kaminuza yo muri Amerika.
Kaminuza y’Ubuvuzi ya Butaro, (UGHE) yatangiye gukorera mu Rwanda muri 2015 ku bufatanye n’Umuryango wita ku buzima, Partners in Health (PIH), bikozwe na Dr. Paul Farmer witabye Imana mu 2022.
Iyi kaminuza iherutse guha impamyabushobozi abanyeshuri 54 baturuka mu bihugu 16 basoje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, aho icyo gihe Dr. Kim, umuyobozi w’icyubahiro w’iyo Kaminuza, yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame mu biro bye, ku itariki 09 Kanama 2024.
Ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli (RHIH)
Ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli (Ruli Higher Instititute of Health/ RHIH) riherereye mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, ni kimwe mu bisubizo bikemura ikibazo cy’umubare muke w’abaforomo n’ababyaza cyakunze kugaragara mu Bitaro no mu Bigo Nderabuzima hirya no hino mu gihugu.
Iryo shuri rya Kiliziya Gatolika ricungwa na Arikidiyosezi ya Kigali, rifite icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) mu ubuforomo n’ububyaza ku cyicaro cyaryo i Ruli mu Karere ka Gakenke.
Ni ishuri rikomeje kwaguka, aho ku itariki 12 Nyakanga 2024, ryafunguye ku mugaragaro ishami i Kigali muri Saint Paul, rizajya ryakira abavuye i Ruli n’ahandi barangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza, bakaza kuhakomereza mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0), mu mashami y’ubuforomo n’ububyaza.
Ubumenyi buhanitse mu bya Gisirikare n’Igipolisi butangirwa mu Ntara y’Amajyaruguru
Abenshi mu basirikare cyangwa Abapolisi bafite ubumenyi buhanitse mu mwuga wabo, bazakubwira ko banyuze i Musanze ahari ishuri rikuru rya Gisirikare ndetse n’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, hakiyongeraho n’Ikigo cy’Igihugu cy’amahoro (Rwanda Peace Academy), cyakira abahanga baturutse hirya no hino ku isi.
Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama
Ishuri rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda (Rwanda Defence Force Command and Staff College), riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, ryafunguwe ku mugaragaro n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, muri Nyakanga 2012.
Ni ishuri ryakira abanyeshuri mu byiciro bitandukanye by’abasirikare bakuru birimo Senior Officers na Junior Officers, aho bahabwa ubumenyi buhanitse mu bya gisirikare ku Banyarwanda n’Abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye.
Ni ishuri kandi ritegura umunsi wihariye aho abaryigamo baturutse mu bihugu bitandukanye, bahabwa umwanya wo guhuza imico y’ibihugu byabo mu rwego rwo kungurana ubumenyi.
Col Lydia Bagwaneza umwe mu bize muri iryo shuri, avuga ko iryo shuri ryabafashije kurushaho kwagura ubumenyi bujyanye n’umurimo wabo w’igisirikare, avuga ko kuba barize baturutse mu bihugu bitandukanye byatumye barushaho kumenya imico y’ibihugu byabo.
Avuga ko mu mezi 11 yamaze muri iryo shuri yiga, hari ubumenyi butandukanye ryamusigiye.
Ati “Maze igihe cy’amezi 11 hano, twari abanyeshuri 49 ninjye mugore njyenyine wari muri aya masomo, aho twigaga bimwe, tukabazwa ibizamini bimwe kandi nkitwara neza, bisaba kubikorera ugahatana, iri shuri ryaradufashije cyane”.
Ni ishuri ryubatse ahahoze hitwa Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’indimi n’uburezi.
Ishuri rikuru rya Polisi (NPC)
Mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze niho uzasanga Ishuri rikuru rya Polisi (NPC), aho abenshi mu bayobora inzego zitandukanye za Polisi y’Igihugu banyuze muri iryo shuri bamwe bakanaribera abayobozi.
Urugero ni umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iki gihe, CG Felix Namuhoranye wamaze igihe kinini ayobora iryo shuri.
Abenshi mu bayobora amatsinda y’abapolisi bajya mu butumwa bwa UN, bwo kubungabunga amahoro hirya no hino muri Afurika, ni abatorezwa muri iryo shuri.
Ni n’ishuri ritorezwamo abakozi bashya b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ishuri ribarirwa mu mashuri y’igipolisi akomeye muri Afurika.
Uretse amasomo ajyanye n’umurimo wa Polisi, ni ishuri ritanga impamyabumenyi ya Kaminuza ku rwego rwa gatatu (Masters) rwa Kaminuza, ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda.
Mu Majyaruguru ni naho uzasanga Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA) gihugura ingabo Polisi n’abasivile bategurirwa kujya mu butumwa bw’amahoro, hakaba n’ibigo bitandukanye by’ubushakashatsi birimo Ikigo cy’ubushakashatsi ku ngagi cya Ellen DeGeneres.
Uretse Umujyi wa Kigali, nta yindi Ntara mu Rwanda, ifite Kaminuza n’amashuri makuru agera kuri 13 uretse Intara y’Amajyaruguru.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze cyane kudusangiza ubu bumenyi. Uretse kuba muturangiye aho twavoma ubumenyi butandukanye munadufashije kumenya aho twashakira bimwe mu bisubizo by’ibibazo bigaragara mu buzima bwa buri munsi. Urugero:Kurinda inyoni zona umuceri, Kumenya aho umuntu yakura intebe ikoze mu ibuye, Aho umuntu yakwiga amasomo ajyanye no kubungabunga amahoro,...