Menya inzozi za Humura Elvin wabaye uwa mbere mu barangije amashuri abanza

Humura Elvin w’imyaka 11 y’amavuko uheruka kuba uwa mbere ku rwego rw’igihugu mu kizamini cya leta gisoza amashuri abanza avuga ko agiye gukomeza kwiga afite umwete, kugira ngo bizamufashe gukabya inzozi zo kuba umuhanga mu by’ubutabire (chemistry).

Humura Elvin yatsinze ikizamini gisoza amashuri abanza biba ishema ku muryango we
Humura Elvin yatsinze ikizamini gisoza amashuri abanza biba ishema ku muryango we

Uyu mwana w’umuhungu urangije mu ishuri rya Wisdom School, we n’umuryango we batuye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.

Avuga ko kwitwara neza akagera ku rwego rwo kuba uwa mbere mu bizamini bisoza amashuri abanza mu gihugu hose abikesha kwiga cyane no gusubiramo amasomo kenshi.

Yagize ati “Narigaga cyane, nkasubiramo amasomo nshyizeho umwete. Ariko byose nabifashwagamo no gukurikiza inama z’ababyeyi n’abarezi banjye. Nzakomeza kwiga nshyizemo imbaraga kugira ngo nzakabye inzozi mfite zo kuzaba umuhanga mu by’ubutabire”.

Uyu mwana ugaragara atuje, ababyeyi be bavuga ko arangwa no kugira gahunda mu byo akora.

Gisanga Rujari, umubyeyi we yagize ati “Elvin ubusanzwe aritonda, kandi akagira gahunda mu byo akora, no mu cyumba cye usanga yagiteguye mu buryo butandukanye n’iby’abandi bavandimwe be.

Kuva kera ni umwana ukunda ibintu biri ku murongo; ibi byadufashije kumuherekeza mu rugendo rw’imyigire ye bitatugoye. Icyo duteganya ni uko igihe cyose tuzakomeza kumuba hafi, ibyo azakenera byose by’ibanze akajya abibona kugira ngo akomeze kwitwara neza”.

Uretse Humura Elvin wabaye uwa mbere mu kizamini cya leta gisoza amashuri abanza ku rwego rw’igihugu, undi mwana w’umukobwa witwa Ishimwe Umubyeyi Marie Regine w’imyaka 12 yaje ku mwanya wa gatandatu, na we akaba yigaga muri Wisdom School.

Aba bana bombi bigaga mu ishuri rya Wisdom School
Aba bana bombi bigaga mu ishuri rya Wisdom School

Umuyobozi wa Wisdom School, Nduwayesu Elie, mu kiganiro cyamuhuje n’abanyamakuru ku wa gatanu tariki 3 Mutarama 2020, yavuze ko abana bakoze ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza bo muri Wisdom Schools bose uko ari 170 batsinze 100%.

Muri aba havuyemo babiri baje mu icumi ba mbere ku rwego rw’igihugu.

Yagize ati “Tubikesha imyigishirize ishyize imbere ubumenyi mpuzamahanga, ku buryo umwana aba afite ubushobozi bwo guhatana n’abandi atari mu gihugu gusa, ahubwo ashobora kugera no ku bindi bigo byo hanze akitwara neza. Tuba dutekereza tuti umwana avuye hano akajya mu kindi gihugu byagenda gute?

Nduwayesu Elie uyobora Wisdom schools
Nduwayesu Elie uyobora Wisdom schools

Aba rero n’ubwo bumenyi barabufite kandi baduteye ishema. Dukomeje gutoza abana bacu gukunda ishuri no guharanira kuba ab’imbere mu buvumbuzi kugira ngo n’ubutaha tuzagire benshi baboneka mu icumi ba mbere”.

Yaba Humura Elvin na Ishimwe Umubyeyi Mari Regine, bombi bavuga ko bagiye gukomereza ku muco n’indangagaciro batojwe n’ababyeyi babo bafatanyije n’abarezi b’ishuri Wisdom School zo kugira umwete no kutarangara, kugira ngo no mu bindi byiciro bazabe intangarugero.

Ishuri Wisdom School barangirijemo amashuri abanza ryabonye izuba mu mwaka wa 2008, rikaba rifite icyicaro mu Karere ka Musanze ndetse n’amashami mu Karere ka Burera, Nyabihu na Rubavu.

Kuri buri shami n’icyicaro gikuru hari icyiciro cy’amashuri y’incuke, abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

Iri shuri ritanga ubumenyi mpuzamahanga butuma uwahize abasha guhatana n’abo mu bindi bihugu byateye imbere. Rikaba riteganya kubakira ku butabire, ubugenge n’ubundi bumenyi, batoza abana kuvumbura no guhanga ibishya.

Ibikoresho by'ikoranabuhanga bifasha abana mu gukarishya ubumenyi
Ibikoresho by’ikoranabuhanga bifasha abana mu gukarishya ubumenyi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Turashimira cyanye wisdom school Ku burere bwiza itanga ariko hari ibintu bimwe na bimwe bigomba kunozwa muri wisdom nka motivation Ku barezi iracyari hasi kabisa yongeremo akabaraga naho ibindi biragenda kandi mudufashije nk’ababyeyi mwakongera abarimu kuko umusaruro ari mwiza murakoze

munyakazi simon yanditse ku itariki ya: 10-01-2020  →  Musubize

URAKOZE KU BWO IGITEKEREZO CYAWE CYIZA. ARIKO TUZABIKORA KANDI VUBA .

KARABO SANDRA yanditse ku itariki ya: 3-02-2020  →  Musubize

Turashimira cyanye wisdom school Ku burere bwiza itanga ariko hari ibintu bimwe na bimwe bigomba kunozwa muri wisdom nka motivation Ku barezi iracyari hasi kabisa yongeremo akabaraga naho ibindi biragenda

Alias yanditse ku itariki ya: 7-01-2020  →  Musubize

Nduwayesu rwose wowe nabo mufatanya umuntu yabashimira umurava nubuhanga mukorana,abana gutsinda,100%/100 nibisanzwe mukomereze.aho abana bo nibakomereze,aho umugambi nuwo *

lg yanditse ku itariki ya: 5-01-2020  →  Musubize

Aaaaaahhhhuu

Bwenge yanditse ku itariki ya: 4-01-2020  →  Musubize

Abo bana bakomereze aho,ababyeyi n’ abarezi babo bravo!!,Abayobozi bajye bita Ku barezi batsindisha,ibyo mbivuze kubera hari abayobozi b’ ibigo ,batererana abarezi.Hari naho umwarimu utsindisha bizwi ,ariko ubu umuyobozi w’ iki go amumereye nabi,inzego zibishinzwe ntacyo zirabikoraho,mutabare,ikirego cyageze kwa
Ministry w’ uburezi

Willy yanditse ku itariki ya: 4-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka