Menya ibihembo abana b’abakobwa batsinze neza bahawe

Madamu Jeannette Kagame, yashyikirije ibihembo Inkubito z’Icyeza, aba bakaba ari abana b’abakobwa batsinze neza kurusha abandi bo mu gihugu cyose. Izi nkubito z’Icyeza uko ari 198, ni abarangije mu cyiciro gisoza amashuri abanza, icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye n’icyiciro gisoza amashuri yisumbuye.

Abana b'abakobwa bishimira iyi gahunda Madamu Jeannette Kagame yabashyiriyeho
Abana b’abakobwa bishimira iyi gahunda Madamu Jeannette Kagame yabashyiriyeho

Mu mu muhango wo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, wabereye ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Musanze ku wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, ari na wo Inkubito z’Icyeza zaherewemo ibyo bihembo.

Madamu Jeannette Kagame, yakomoje ku nkomoko y’igitekerezo cyo kubahemba, agira ati “Inkubito z’Icyeza ni izina Umuryango Imbuto Foundation wahaye abana b’abakobwa batsinda neza ibizamini bya Leta, nk’ikimenyetso kigaragaza ubutsinzi n’ubushobozi bifitemo. Rikaba ishema kuri bo, iry’ababyeyi n’abarezi babo. Ni igisobanuro cy’igihango cyo kudatezuka ku ntego yabo yo kugera kure no gukomeza kuba intangarugero, haba mu mitsindire y’amasomo, no kuba intangarugero mu miryango bakomokamo”.

Muri uyu mwaka abana 198 bitwaye neza bahawe ibihembo
Muri uyu mwaka abana 198 bitwaye neza bahawe ibihembo

Mu bihembo byashyikirijwe abasoje icyiciro cy’amashuri abanza n’icya mbere cy’amashuri yisumbuye batsinze neza, bigizwe na seritifika kuri buri wese, igikapu kirimo ibikoresho bitandukanye, harimo Inkoranyamagambo y’Icyongereza (Dictionary), ibitabo bibiri byo kwifashisha mu kwiga byimbitse ururimi rw’Icyongereza, agasanduku karimo ibikoresho byifashishwa mu kwiga isomo ry’imibare (Mathematical Set cyangwa Boite Mathematicale), ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango, ikayi yo kwandikamo gahunda ya buri munsi (note book) n’ibahasha irimo amafaranga ibihumbi 20 y’u Rwanda. Aya buri wese ayahabwa mu rwego rwo kumushyigikira, mu gutangira umuco wo kwizigamira muri banki cyangwa ikigo cy’imari.

Abarangije icyiciro gisoza amashuri yisumbuye, bo buri wese ahabwa seritifika hamwe na mudasobwa igendanwa, hakiyongeraho n’amahugurwa y’ibanze, atuma amenya kuyikoresha neza no kumutegura kujya muri kaminuza.

Ni ibihembo byashimishije aba bana b’abakobwa, barimo na Umugwaneza Alice, wagize ati “Ibi bihembo biradushimishije cyane, bigiye kutwunganira mu kwiga neza kuko abenshi muri twe, ibyinshi tutari tubifite, kuko birimo n’ibihenze cyane ku masoko. Tugiye kubifata neza, kandi tujye tubyifashisha mu gihe cyo kwiga, bikazatuma turushaho gutsinda. Ndashimira umubyeyi wacu Madamu Jeannette Kagame, watekereje iki gikorwa kuko bitugeza ku ndoto zacu”.

Madamu Jeannette Kagame, yasobanuye ko ibihe byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, byatumye abana b’abakobwa batsinze neza ibizamini, mu mwaka wa 2019-2020 n’uwa 2020-2021 badashyikirizwa ibihembo. Uyu ukaba wabaye umwanya wo kubibashyikiriza, bose hamwe uko ari 784 bo muri iyo myaka yose.

Inkubito z'Icyeza zahawe ibihembo bitandukanye
Inkubito z’Icyeza zahawe ibihembo bitandukanye

Kuva mu mwaka wa 2005, Umuryango Imbuto Foundation watangira guhemba Inkubito z’Icyeza, abagera ku 5088 ni bo bamaze gushyikirizwa ibihembo nk’ibi, utabariyemo ababihabwa muri uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira nya kubahwe madame president kunkunga yageneye abobana babakobwa nkuko arumuco kuriwe numutima mwiza wo gufashe Abikorana.

Tukamusaba ko nabana babahungu yabatekerezaho akabafasha kuko nabo ntibishoboye
Nabo bakabashakira nizina ryumuryango wabo bahungu

Nkuko mubikora kuri bashiki babo


Murakoze___

Didace yanditse ku itariki ya: 11-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka