Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi muri GHA
Abanyeshuri barangije amasomo muri Green Hills Academy (GHA) muri uyu mwaka wa 2026, basabwe gukomeza kurangwa n’indangagaciro nziza, gukoresha neza ubumenyi bungutse no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu n’Isi muri rusange.
Ibi ni bimwe mubyo basabwe kuri uyu wa Gatandatu mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 120 barangije muri uyu mwaka, ibirori byitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame.
Umuyobozi wa GHA Dr. Daniel Hollinger, yabwiye aba banyeshuri ko intsinzi yabo itareberwa ku byo bagezeho ubwabo.
Yababwiye ati "Intsinzi yanyu ireberwa cyane ku kamaro mwagiriye abandi, kandi mufite byinshi mwamariye abandi, kugira Isi nziza ahantu heza, imishinga yanyu ifitiye akamaro sosiyete, mukemura ibibazo, mwamaze gukora byinshi. Nizeye ko muzabikomeza."
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya GHA, Faustin Mbundu, yashimiye Madamu Jeannette Kagame, wagize uruhare mu ishingwa rya GHA, kuko iyo rutaba uruhare rwe ishuri ritari kuba rigeze aho riri uyu munsi, asaba abarangije gukorana imbaraga n’umwete.
Yagize ati “Mfite ibyifuzo bike kuri aba banyeshuri bacu bateye indi ntabwe mu buzima. Ndabasaba ko uyu munsi wababera isoko y’imbaraga n’umuhate, ukabatera imbaraga zo guharanira gutsinda muri byose mukora, muzere imbuto z’umurimo mwashyizemo imbaraga. Uyu munsi ujye ubibutsa ko gukora cyane bihora bihemberwa.”
Yanababwiye gukomera ku ndangagaciro z’umuco kandi zirinda icyiza mu muryango Nyarwanda, zigatanga isura nyayo irimo icyubahiro n’agaciro ka muntu.
Ati “Izo ndangagaciro nizikomeze kubahuza n’iwanyu. Ku banyamahanga batari Abanyarwanda, kwemera no gusobanukirwa indangagaciro zacu bibaha amahirwe yo kubona ubuzima n’umuryango mugari mu buryo bwagutse kurushaho."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|