Madamu Jeannette Kagame yashimye uburezi bwa Kepler butuma abaharangije bahita babona akazi
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko yanejejwe no kumva ko abenshi mu barangije muri Kepler College bahita babona akazi mu gihe cy’umwaka umwe, kuko ari gihamya cy’ireme ry’uburezi buhatangirwa.
Ni bimwe mu bikubiye mu ijambo yagejeje ku mbaga y’abitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ku banyeshuri 293, barangije amasomo muri Kepler College.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ugushyingo 2025, aho abahawe impamyabumenyi barimo 43 bigaga mu Ishami rya Kigali, n’abandi 250 bigaga mu Ishami riri mu Nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi.
Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Biranejeje kuba benshi muri mwe muhita mubona akazi mu gihe cy’umwaka murangije amasomo. Iyi ntabwo ari inkuru y’abarangiza amasomo bose ku Isi. Ni gihamya ko uburezi butangwa hagendewe ku bikenewe ku isoko ry’umurimo bikora.”
Yagaragaje ko ibyo Kepler yatanze ari ibyo kwishimira, ati “Bafite integanyanyigisho ziteguye neza n’uburyo bategura abanyeshuri bakaba abo Isi ikeneye haba mu mikoranire, muri sosiyete inaha n’amahanga, uyu munsi ndetse n’ejo. Intego yayo yo gukomeza kuba imbere no mu hazaza h’iterambere bibahe imbaraga, mwe murangije ko muzabona akazi mu mwaka umwe.”
Aha kandi yanashimye Kepler kuri gahunda yayo yo gutanga uburezi budaheza, by’umwihariko hitabwa ku mpunzi n’abafite ubumuga.
Ati “Njye by’umwihariko nakozwe ku mutima na gahunda ya Kepler yo kudaheza. Mwageze ku bantu batabaga bashyizwe muri gahunda zitandukanye, abantu bibagirwaga, impunzi n’abanyeshuri bafite ubumuga. Nk’umuntu wabaye mu buhungiro, ndabizi icyo bisobanuye kubaho ushakisha amahirwe abanyagihugu bafata nk’asanzwe.”
Minisitiri w’Uburezi Dr. Joseph Nsengimana, yashimiye umuhate n’umurava abanyeshuri bagaragaje bikaba byarabagejeje ku musaruro w’ibyo barimo kwishimira uyu munsi.
Ati “Uyu mwanya ntabwo ari uwo kwishimira ibyiza mwe murangije mwagezeho gusa, ariko ni no kongera kwishimira umuhate w’u Rwanda wo gutanga uburezi bufite ireme kandi budaheza. Intego ni ugufasha no kuzamura ubumenyi bw’urubyiruko rw’Abanyafurika guhangana ku isoko mpuzamahanga, no gukemura ibibazo bitwugarije. Bituma urubyiruko rwiyumvamo icyizere cy’ejo, kandi uku gusoza kugaragaza intsinzi n’uburyo uburezi bwacu butanga ubumenyi.”
Uretse Abanyarwanda mu barangije amasomo yabo muri Kepler College, harimo n’abandi baturuka mu bihugu birimo u Burundi, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Kenya, Eritrea na Gabon.
Ni ku nshuro ya 10 Kepler College itanze impamyabumenyi ku banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, bikaba inshuro ya mbere ishyize hanze abarangije amasomo kuva mu 2022, nyuma yo guhabwa ubuzima gatozi bwo gukora nka kaminuza yemewe mu Rwanda.
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|