Madamu Jeannette Kagame yasabye abarangije muri Green Hills kwagura ibitekerezo

Abanyeshuri 64 barangije kwiga mu Ishuri rya Green Hills Academy bahawe impamyabumenyi ku wa Gatandatu tariki 05 Kamena 2021, bakaba bagiye kwiga muri kaminuza zikomeye zo hirya no hino ku isi.

Uyu muhango witabiriwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, akaba yabasabye kuzagarukana ubumenyi buteza imbere igihugu cyababyaye.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abo banyeshuri kwihugura, gushakisha, guhanga udushya ndetse no kumvira abazabigisha muri za kaminuza bagiyemo zo muri Amerika n’i Burayi n’ahandi ku isi.

Yagize ati "Muhange udushya mu byo mukora byose, mwagure ibitekerezo kandi mushakishe. Icyifuzo cyanjye ni uko igihe kizagera buri wese agashobora kugirira akamaro igihugu cyamubyaye, kikarushaho kuba cyiza uko bishoboka kose kuri bose."

Yabasabye kuzazana ubushobozi butuma bagirira akamaro abo bari kumwe, ndetse na bo bakagira ibyo babungukiraho.

Madamu Jeannette Kagame akomeza ashimira abarimu ba Green Hills Academy kubera ubwitange bagaragaje bajya kwigisha abana mu bihe bikomeye by’icyorezo cya Covid-19.

Guhabwa impamyabumenyi muri ibi bihe bya Covid-19 ngo ni indorerwamo y’umuhate no kwitanga k’umwarimu ubikwiye, nk’uko yakomeje abisobanura.

Madamu Jeannette Kagame yasabye ababyeyi kwiruhutsa nyuma y’imbaraga nyinshi n’ubwitange bagaragaje, kandi akabashimira ko iyo hatabaho uko kwitanga, ibihe bihise bya Covid-19 byari kugorana kurushaho.

Annah Bagabe uyobora Green Hills Academy na we yagarutse ku muhate abarimu bagaragaje mu bihe bikomeye bya Covid-19, akavuga ko bakwiye kubyishimira.

Bagabe yagize ati "Mwatawe ahantu hatari umudendezo mujya kwigisha, ariko ntibyababujije kugera ku nshingano zikomeye".

Abarangije kwiga muri Green Hills Academy bagiye gutangira muri Kaminuza zo mu bihugu bitandukanye, aho baziga amasomo atandukanye harimo ajyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga, amategeko, ibijyanye n’ubuvuzi, ubukanishi buhanitse mu by’ikoranabuhanga, ibinyabuzima, ubutabire n’ibindi.

Umunyamuziki w’Umunyanigeriya witwa Oluwatosin Ajibade uzwi nka Mr Eazi, ari mu bitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije kwiga muri Green Hills Academy.

Umuhanzi Mr Eazi atanga ubuhamya bw’uburyo yakererewe kugera ku nzozi ze, agasaba aba banyeshuri kwihangana no kwiga baharanira kwishakamo ibisubizo bakiri bato.

Mr Eazi yagize ati "Jyewe narangije kwiga mfite imyaka 15 ariko byantwaye indi myaka 10 kugira ngo mbe uwo ndi we".

Mu banyeshuri 64 barangije kwiga muri Green Hills Academy, hari uwitwa Arnold Micyo uzajya kwiga muri Massachusetts Institute of Technology yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Micyo avuga ko kwiga mu gihe cya Covid-19 byari ikibazo gikomeye ariko kwihangana byamuhesheje gushyira akadomo ka nyuma ku bizamini yakoraga, akaba ari byo bimuhesheje kujya kwiga mu mahanga.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka