Madagascar: Abanyeshuri batangiye gukora ibizamini bisoza amashuri abanza

Muri Madagascar batangiye gukora ibizamini byemerera abanyeshuri barangije amashuri abanza kujya mu yisumbuye. Ni mu gihe Madagascar ari kimwe mu bihugu bifite abarwayi benshi ba covid-19.

Kuri iki kirwa ibizamini bisoza amashuri abanza ni byo bikorwa n’umubare munini w’abanyeshuri icyarimwe. Muri uyu mwaka ababarirwa mu bihumbi 522 ni bo biyandikishije gukora iki kizamini. Uyu mubare wiyongereyeho abagera ku bihumbi birindwi ugereranyije n’umwaka ushize. Habanje gukora abo mu gace kitwa Analamanga karimo umurwa mukuru Antananarivo, Sava na Diana.

Nubwo icyorezo cyatumye amashuri ahagarikwa mu gihe cy’amezi atanu, nticyigeze kibuza ko iki kizamini gikorwa na benshi ahubwo cyateje imbogamizi mu buryo gitegurwa.

Ku binjira aho gikorerwa basabwaga gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa byari itegeko ndetse n’abanyeshuri bicaraga ari babiri ku ntebe aho kuba batatu nk’uko bisanzwe.

Nk’uko buri mwaka bisanzwe bigenda ibizamini bitegurwa n’abarimu ba buri karere ni ukuvuga ko uturere dukora ibizamini bitandukanye. Minisiteri y’Uburezi yavuze ko ibisubizo bizatangwa nyuma y’ibyumweru bibiri.

Perezida wa Madagascar yigeze gutangaza ko muri icyo gihugu habonetse umuti wa covid-19 ariko ntiwemejwe na OMS. Muri icyo gihugu kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kanama 2020 hari hamaze gupfa ababarirwa mu 196 bazira Covid-19, abari barwaye ni 15,023 naho abakize ni 13,965.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka