Leta yashoye miliyari 6.8Frw ku bitabo by’Icyongereza by’amashuri abanza

Kuva muri 2015 amasomo yo mu mashuri abanza yatangwaga mu rurimi rw’Ikinyarwanda, muri 2019 Ministeri y’Uburezi yashyizeho amabwiriza yo kwigisha mu Cyongereza, izo mpinduka zigamije gushyira mu bikorwa intego ya Guverinoma y’ U Rwanda yihaye y’imyaka irindwi (2017-2024) yo gutanga uburezi bufite ireme kandi bugera kuri bose, no kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Leta yashoye amafaranga menshi mu kugura ibitabo by'Icyongereza byo mu mashuri abanza
Leta yashoye amafaranga menshi mu kugura ibitabo by’Icyongereza byo mu mashuri abanza

Joan Murungi Umuyobozi w’ishami rishinzwe integanyanyigisho mu Kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), avuga ko hari icyuho cy’ ibitabo by’icyongereza mu mashuri aho abanyeshuri batatu basangira igitabo kimwe.

Ni yo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda yashoye asaga miliyari 6.8Frw mu kugura ibitabo by’Icyongereza bizifashishwa mu gutanga amasomo, ibigera kuri miliyoni 3.2 byakwirakwijwe mu mashuri abanza. Gahunda yo kongera umubare w’ ibitabo irakomeje aho asaga miliyari 5.3Frw yifashishijwe mu gucapa no gukwirakwiza ibitabo 600,000 mu mashuri abanza kuva muri Mutarama 2021.

Igice cya kabiri cy’ibitabo bifite agaciro ka miliyari 1.6Frw kiracyatunganywa mu macapiro, ibitabo by’ibanze bizifashishwa hari ibirimo amasomo y’imibare, amasomo mbonezamubano, ubumenyi bw’ibanze, ikoranabuhanga hamwe n’ uburere mboneragihugu.

Murungi akomeza avuga ko bahuye n’imbogamizi mu gucapa ibitabo bikenewe mu kongera umubare wabyo.

Agira ati “Gucapisha ibitabo byaragoranye kuko hari igihe ibihugu bimwe twashoboraga gukuramo ibikoresho fatizo byari byafunze amayira muri gahunda yo kwirinda Covid19”.

Yongeraho ko kuba barifashishije amasosiyete yo mu karere, byaboroheye mu buryo bw’itumanaho no gukosora amakosa igihe bibaye ngombwa.

Kwigisha mu rurimi rw’Ikinyarwanda byatangiye muri 2015 muri gahunda y’ubumenyi bushingiye ku bushobozi, muri 2019 gahunda yo kwigisha mu Cyongereza yabaye inkuru nziza ku banyeshuri, abarimu ndetse n’ababyeyi, aho bavuga ko bizateza imbere ireme ry’uburezi mu rwego mpuzamahanga.

Umwe mu barimu baganiriye na Kigali Today, Peter Rugamba wigisha ku ishuri ribanza rya Kambyeyi mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko ibitabo by’Icyongereza bidahagije.

Ati “Ibitabo by’icyongereza dufite ntibihagije kuko abanyeshuri batatu basangira igitabo kimwe, ikindi ni uko abanyeshuri bataramenyera neza iyo gahunda nshya yo kwiga mu cyongereza”.

Paul Muhire wigisha mu mashuri abanza ya Karangazi, mu Karere ka Nyagatare Intara y’Iburasirazuba, avuga ko muri Mutarama uyu mwaka bahawe ibitabo 300 ariko nawe agasanga bidahagije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka