Leta yahumurije abanyeshuri bari ku mashuri bagiye gutaha

Leta yasobanuye ko abanyeshuri bari ku mashuri bazafashwa kugera mu miryango yabo. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yatangaje ko n’ubwo amashuri agiye gufungwa, Leta itibagiwe abanyeshuri bari ku ishuri.

Yagize ati "Twari twasabye ko abanyeshuri barangiza ibizamini tariki ya 30 Kamena, abandi bazabirangiza tariki ya 1 Nyakanga, gusa Leta yateguye uburyo abanyeshuri bazagera iwabo."

Minisitiri Gatabazi avuga ko mu gufasha abanyeshuri gusubira mu miryango bazabanza gupimwa harebwa uko bahagaze kugira ngo batanduza abandi kandi abarwaye bazafashwa.

Byari biteganyijwe ko abanyeshuri biga mu myaka ya 4, 5, 6 mu mashuri abanza hamwe n’amashuri yisumbuye bagomba kurangiza umwaka mu kwezi kwa Nyakanga.

Uretse abiga mu myaka isoza amasomo aho abanyeshuri bazakora ikizamini cya Leta bagombaga kuguma ku ishuri bagakora ibizamini abandi bagombaga gutaha iwabo.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko Minisiteri y’Uburezi itanga amabwiriza agenga abanyeshuri.

Nyuma y’akanya gato, Minisiteri y’Uburezi yahise ishyira ahagaragara gahunda zigiye gukurikizwa cyane cyane zijyanye n’uko abanyeshuri bagiye gusubira mu biruhuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muraho neza twebwe abanyeshuri ba kaminuza tuzafashwa gute gusubira mumiryango yacu ko imyigire yacu yahagaze cyaneko ntanibikoresho dufite byokwifashisha binyuze kukwigira kwikorana buhanga?

Ntibazirikana Jean damascen yanditse ku itariki ya: 4-07-2021  →  Musubize

Mwiriwe. Abarimu bo bigisha mu Karere badatuyemo bo bazataha bate? Ese bazafashwa bate kubona imodoka zibacyura?

M. Mzehe yanditse ku itariki ya: 29-06-2021  →  Musubize

wow reta yacu n’umubyeyi rwose
ni yubahwe.

alias yanditse ku itariki ya: 29-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka