Kwishyurirwa Kaminuza na CHANCEN International byongeye kubaremamo icyizere cy’ejo hazaza

Urubyiruko by’umwihariko abari bararangije amashuri yisumbuye bakabura ubushobozi, barishimira amahirwe bahawe n’umuryango mpuzamahanga utera inkunga urubyiruko binyuze mu nguzanyo babaha (CHANCEN International), yabishyuriye bagashobora gukomeza amashuri yabo ya Kaminuza, kuko byongeye kubaremamo icyizere cy’ejo hazaza.

Mu Rwanda CHANCEN International imaze guha inguzanyo abanyeshuri 2,500
Mu Rwanda CHANCEN International imaze guha inguzanyo abanyeshuri 2,500

Urwo rubyiruko rwiga muri Kaminuza zitandukanye, ruvuga ko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye ntibagire amahirwe yo gusohoka ku rutonde rw’abazishyurirwa na Leta, hari abatangiye kwibaza kuri ejo hazaza habo, ku buryo hari abari bamaze kwiheba, kubera ko nta bushobozi bwo kwiyishyurira imiryango yabo yari ifite.

Uretse kubishyurira amashuri ya Kaminuza, buri kwezi CHANCEN International ibaha amafaranga yo kubafasha mu buzima bwabo bw’ibanze, arimo ayo kwiyishyurira amacumbi ndetse n’amafunguro angana n’ibihumbi 55.

Ubwo bahuraga n’ubuyobozi bwa CHANCEN International, mu nama rusange ngarukamwaga yateguwe ikanaterwa inkunga na Banki ya Kigali, bamwe mu rubyiruko rwafashijwe gukomeza amashuri ya Kaminuza, bavuze ko bishimira amahirwe bahawe n’uwo muryango binyuze mu nguzanyo ubaha.

Egide Niyomugabo ni umunyeshuri mu mwaka wa mbere muri Kepler. Avuga ko akirangiza amashuri yisumbuye atigeze agira amahirwe yo guhabwa inguzanyo ya Leta, ibintu byatumye adakomeza amashuri ye, ariko nyuma y’umwaka agira amahirwe yo kwishyurirwa na CHANCEN International.

Ati “Icyo imfasha ni uko inyishyurira amashuri, kandi hari amafaranga baduha buri kwezi mu buryo bw’inguzanyo, ariko kuba bayaduha navuga ko ari cyo kintu gikomeye cyane mu kudufasha mu myigire yacu kugera turangije, kuko ni yo nkoresha mu kwishyura inzu, kugura ibiryo n’ibindi byose by’ingenzi umuntu aba akeneye nk’amavuta. Iyo CHANCEN itamfasha muri ubwo buryo, ntabwo nakabaye ndi mu ishuri nk’abandi bose, bansubije amahirwe yo gukomeza amashuri.”

Bamwe mu bishyurirwa na CHANCEN bavuga ko ari amahirwe babonye yo gukomeza kwiga, bibongerera icyizere cy'ejo hazaza heza
Bamwe mu bishyurirwa na CHANCEN bavuga ko ari amahirwe babonye yo gukomeza kwiga, bibongerera icyizere cy’ejo hazaza heza

Anne Marie Mpore ni umunyeshuri mu mwaka wa mbere muri Ines Ruhengeri, avuga ko kuri we CHANCEN ari undi mubyeyi kuko yamufashije kugera ku nzozi ze.

Ati “CHANCEN yamfashije gutuma nkomeza ibyo nifuzaga kuko nifuzaga kwiga ubwubatsi, nkazaba ejo umwubatsi mwiza cyane. Kubera ko abenshi mu bakobwa babitinya, kuko bijyamo cyane cyane abahungu, nifuzaga ko naba umwe mu bakobwa babitinyutse, CHANCEN ibimfashamo.”

Uhabwa inguzanyo yo kwiga ya CHANCEN ayishyura mu gihe cy’imyaka 15 nyuma yo kurangiza amashuri, aho usabwa kwishyura ari ufite akazi gahemba guhera nibura ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, mu gihe utarabona akazi yishyura ibihumbi bibiri buri kwezi.

Umuyobozi wa CHANCEN International, Batya Blankers, avuga ko na we yize mu buryo barimo gufashamo Abanyarwanda kwiga, kandi ko intego yabo ari ukwerekana ko ushobora gutera inkunga urubyiruko mu mashuri bikabafasha kubona imirimo, bakagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa CHANCEN International avuga ko bafite intego yo gutanga inguzanyo yo kwiga ku banyeshuri bagera ku bihumbi 10 mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa CHANCEN International avuga ko bafite intego yo gutanga inguzanyo yo kwiga ku banyeshuri bagera ku bihumbi 10 mu Rwanda

Ati “Uyu munsi turimo gufasha abanyeshuri 2,500 mu Rwanda hose, abagera kuri 70% byabo baturuka mu miryango itifashije, naho 65% muri bo baturuka mu bice by’icyaro. Intego yacu ni ugufasha urubyiruko rutishoboye kugira ngo babone amahirwe yo kwiga, kandi intumbero yacu ku Rwanda ni ugufasha abagera ku bihumbi 10 mu myaka itatu iri imbere, muri za kaminuza zitandukanye zirimo n’izigisha imyuga n’ubumenyingiro.”

CHANCEN International ikorana na zimwe muri kaminuza n’amashuri makuru, aho yishyurira umunyeshuri wamaze kwemererwa kuzigamo, hanyuma akazasaba inguzanyo, ariko bigaragara ko adashobora kubona ubushobozi bwo kwiyishyurira amashuri.

Uretse mu Rwanda, CHANCEN International ikorera no muri Afurika y’Epfo aho bamaze kwishyurira abanyeshuri barenga 100, muri uyu mwaka bakaba bateganya gutangira gukorera no muri Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nonese bafatira kumanota angahe kubantu bashaka kwiga ubwubatsi

Alias yanditse ku itariki ya: 8-08-2023  →  Musubize

Ese birashobokako nabarangije muri 2019 nabo bafashwa muri ubwo buryo? MURAKOZE

Alexis dukuzumuremyi yanditse ku itariki ya: 20-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka