Kwigisha mu Gifaransa no kutazamura amafaranga y’ishuri : Udushya muri Kingdom Education Center Kicukiro
Ubuyobozi bwa Kingdom Education Center, ikigo cy’amashuri y’incuke n’abanza giherereye mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko mu Gatenga, buratangaza ko mu mwaka utaha w’amashuri bufitiye udushya twinshi ababyeyi bifuza kuharerera, bukabahamagarira kuza kwandikisha abana babo.
Tumwe muri utwo dushya turimo kuba icyo kigo kigiye kwigisha mu Gifaransa mu mashuri y’incuke no mu myaka itatu y’amashuri abanza. Abanyeshuri baziga guhera mu mwaka wa mbere w’amashuri y’incuke bazajya biga amasomo mu rurimi rw’Igifaransa, bakazazamuka barwigamo kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, noneho nibagera mu mwaka wa kane w’amashuri abanza bazige amasomo mu rurimi rw’Icyongereza.
Ibi bizafasha abana kumenya izo ndimi zombi neza, nk’uko byasobanuwe na Bishop Rose Karasanyi, Umuyobozi w’Icyubahiro w’Ikigo Kingdom Education Center, ubwo basozaga umwaka w’amashuri. Yagize ati “Mu Murenge wa Kicukiro ni twe kigo cyonyine tugiye gutangira gahunda yo kwigisha amasomo mu rurimi rw’Igifaransa kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. Turahamagarira ababyeyi kutuzanira abana babo kugira ngo bazarangize amashuri abanza bafite ubumenyi mu ndimi zombi.”
Yongeyeho ati “Ubusanzwe abanyeshuri bo kuri icyo kigo bigaga mu Cyongereza kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri y’incuke kugeza mu wa gatandatu w’amashuri abanza. Igifaransa bacyigaga nk’isomo ariko noneho amasomo yose azatangwa mu rurimi rw’Igifaransa. Uwo ni umwihariko wacu muri Kicukiro, tukaba duhamagarira ababyeyi bose kuzana abana babo bagahabwa ubwo bumenyi.”
Ururimi rw’Icyongereza abanyeshuri bazajya barwigamo amasomo guhera mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu w’amashuri abanza, nk’uko Bishop Karasanyi yakomeje abisobanura, ati “Umwana kuko afata neza, iyo azamutse afite igifaransa agitangira kwiga mu mashuri y’incuke, agera mu wa kane w’amashuri abanza akiga mu Cyongereza, bikamworohera kuzamukira mu ndimi zombi, ndetse bikazamufasha ku isoko ry’umurimo.”
Mu mwaka utaha amafaranga y’ishuri ntazazamuka
Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya Kingdom Education Center buramara impungenge ababyeyi ku bijyanye n’amafaranga y’ishuri (minerval) bukabizeza ko atazazamuka nubwo ibintu ku isoko byahenze.
Mu gihe ibigo bimwe by’amashuri yigenga bivugwaho gushaka amafaranga cyane ntibyite ku ireme ry’uburezi, ubuyobozi bwa Kingdom Education Center bwo buvuga ko nubwo amafaranga na yo aba akenewe, atari yo bashyira imbere, ahubwo ko icyo bitaho cyane ari uburezi n’uburere bw’abanyeshuri. Iyi ngo ni na yo mpamvu mu mwaka utaha w’amashuri batazamuye amafaranga y’ishuri.
Kuri iki kigo kandi bigisha abana kubyina imbyino zijyanye n’umuco Nyarwanda ndetse hagiye gutangizwa n’imikino njyarugamba nka Karate mu rwego rwo gufasha abana gukora siporo, ariko bakarangwa n’imyitwarire myiza ndetse n’ikinyabupfura.
Ikigo cya Kingdom Education Center cyemejwe ko muri uyu mwaka kizakorerwamo ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (P6) bizahuriramo abanyeshuri biga kuri icyo kigo n’abo mu bindi bigo bya Kagina na APADE byo mu Murenge wa Kicukiro. Icyo cyemezo cya Leta cyashimishije ubuyobozi bw’icyo kigo kuko bisobanuye ko usibye kugirirwa icyizere n’ababyeyi baharerera, ngo ni ikigo cyizewe na Leta, gifite umutekano n’ibindi byangombwa byose bikenewe mu migendekere myiza y’ibizamini bya Leta.
Umuyobozi w’Ikigo, Judith Umuhoza, na we ahamya ko gifite ibyangombwa byuzuye bicyemerera gukora. Yagize ati “Nta kibazo na kimwe gifite cyakibuza gukora. Ni ikigo gihagaze neza, nta mwenda gifite, cyemerewe gukora, gifite ibyangombwa byose. Mu minsi ishize twagize ikibazo cy’abarimu ariko ubu abarimu bose barahari. Ikindi ni uko iki kigo kidasaba amafaranga y’ishuri menshi ku buryo abarerera hano byabagora, amafaranga y’ishuri araringaniye. Hari byinshi byanogejwe, rero imiryango irafunguye. Ababyeyi bashaka kuzana abana hano bahawe ikaze kuko ibyumba n’abarezi bahagije turabifite.”
Kingdom Education Center ni ikigo kinini gifite ibyumba byinshi by’amashuri, kikaba gifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 950 biga kuva mu mashuri y’incuke (nursery) kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.
Kuri icyo kigo hashyizweho na gahunda ifasha ababyeyi bakeneye aho gusiga abana babo ku manywa. Umubyeyi ubyifuza, umwana we wize mu gitondo, ku ishuri bazajya bamugumana bamugaburire ndetse bamuhe n’aho kuruhukira, umubyeyi amutware nimugoroba.
Mutsinzi Diogene ni umubyeyi ufite abana babiri biga kuri Kingdom Education Center ndetse bombi babaye aba mbere mu manota yo gusoza umwaka kuri icyo kigo. Abajijwe uko yabyakiriye, yagize ati “Birashimishije kuko nk’umubyeyi biba bigaragaza ko utakoreye ubusa. Iyo ubona umwana umutangaho igishoboka cyose, na we aba agomba kwiga cyane kugira ngo ashimishe umubyeyi. Rero ndishimye cyane kandi n’abana byabashimishije.
Abajijwe ku cyizere bafitiye uburezi butangirwa kuri icyo kigo, Mutsinzi yagize ati “Nk’umubyeyi uharerera nta kuntu naba ntahizera, kuko ndamutse ntahizera n’ubundi sinaba mpari. Hano batanga uburezi bwiza, kandi si jyewe jyenyine mbihamya, ahubwo n’abandi babyeyi bagenzi banjye dufatanyije kurerera kuri iri shuri barabihamya.”
Ababyeyi basabwe kwemerera abana barangije mu wa gatanu w’amashuri abanza bakaziga mu biruhuko, mu rwego rwo kwihutisha amasomo no kuyasubiramo neza, kugira ngo bazabone igihe gihagije cyo kwitegura ibizamini bya Leta.
Andi mafoto:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|