Kwigisha abana b’incuke binyuze mu mikino ni ingenzi - Ababyeyi n’abarezi

Ababyeyi by’umwihariko abarerera mu mashuri y’incuke, bahamya ko kwigisha abana binyuze mu mikino ari ingenzi, kuko bibafungura cyane mu bwenge bikabafasha kugira ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru, babagereranyije n’abataragize ayo mahirwe.

Abana biga bishimye
Abana biga bishimye

Gahunda yo kwigisha abana binyuze mu mikino mu cyiciro cy’amashuri y’incuke, imaze imyaka icyenda itangiye bigizwemo uruhare n’inzego zishinzwe uburezi mu Rwanda, ku bufatanye n’umwe mu mishinga y’umuryango witwa VSO International mu Rwanda, witwa ‘Twigire Mu Mikino Rwanda’.

Uyu mushinga ugamije gushyigikira porogaramu y’uburezi, mu rwego rwo gukundisha abana ishuri bakiri bato, no guteza imbere imyumvire yo kwiga binyuze mu mikino cyane cyane ku bana b’incuke.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko kuba abana babo bigishwa binyuze mu mikino byarushijeho kubafungura cyane ubwenge.

Enodie Umugwaneza wo mu Karere ka Bugesera ati “Kwiga binyuze mu mikino ubona umwana bimwagura mu mutwe, ntabwo bimunaniza, jye mbigereranya n’umwana uhora ku ndyo imwe, ntabwo akura nk’umwana urya indyo itandukanye. Ubona ari byiza iyo binyujijwe mu mikino kuko biramworohera kuruta kuguma mu ishuri yiga ku kibaho gusa cyangwa mu ikaye.”

Regis Mitali ati “Umwana wanjye ari mu ishuri ry’incuke, ariko yambwiye ko azi no kugabanya, muha 8 kugabanya 2, afata utuntu tw’udushushanyo adukuba ari tubiri, kamwe agashushanyaho n’akandi agashushanyaho, akajya afata akantu kamwe akagaha uriya akandi uriya, tumwe aratwica utundi asigaje ni cyo gisubizo yampaye. Binyereka ko harimo itandukaniro hagati y’imyigire ya mbere n’iy’ubu ngubu. Ni ugushima abarezi na Leta ikomeza kubahugura ikabaha n’ubundi bumenyi kugira ngo barusheho kwigisha neza.”

Iyo abana biga bakina bafata vuba
Iyo abana biga bakina bafata vuba

Ibyo ababyeyi bavuga binashimangirwa n’abarimu bigisha muri ayo mashuri, bemeza ko kwigisha abana binyuze mu mikino bibafasha cyane, kuko bituma ikintu umwana yize agikina, bigatuma agifata vuba kandi yishimye ntanarambirwe, bikabafasha kwimukira mu mashuri abanza bafite ubumenyi buhagije.

Julienne Ingabire wigisha mu mwaka wa mbere w’amashuri y’incuke, avuga ko utabona uko uvuga umwana utavuze imikino.

Ati “Imikino idufasha gufungura amarangamutima y’abana, ukabasha kugira ubumenyi wabaha, kuko imikino ikuza imikurire y’abana mu buryo bw’igihagararo, mu bwenge, igatuma abana bamenya kubana n’abandi. Iyo ari mu mikino ubutumwa bwose ushaka guha abana barabwumva.”

Umukozi w’Umuryango mpuzamahanga VSO unafite mu nshingano umushinga Twigire mu mikino, akaba n’umuhuzabikorwa wawo mu Turere tw’Umujyi wa Kigali, Bugesera, Gicumbi na Rulindo, Pontien Nizeyimana, avuga ko bafatanyije na Minisiteri y’Uburezi gushyiraho ingamba zihariye zinjiza imikino mu gutegura abana bo kuva ku myaka itatu kugera ku icyenda.

Ati “Icyuho cyari gihari ni uko abarezi n’abafasha abarezi babigishaga nk’abantu bakuru, mu bigaragara ko ubumenyi bushingiye kuri mwarimu kandi iyo twigisha twubaka ubushobozi bw’umwana, ubundi ubumenyi buba bushingiye ku mwana. Icyo tuba tugambiriye ni ugutegura umwana kugira ngo ajye mu mashuri abanza atinyutse yarashize igihunga, akagira ubumenyi bw’ibanze bujyanye no kuziga imibare n’indimi.”

Kwiga binyuze mu mikino bifasha abana kugira ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru ugereranyije n'abatabikora
Kwiga binyuze mu mikino bifasha abana kugira ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’abatabikora

Ubuyobozi bukuru bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburenzi (REB), buvuga ko nubwo iyi gahunda imaze igihe kitari gito itangijwe, ariko hakiri umubare muto w’abarimu bahuguriwe kwigisha abana binyuze mu mikino.

Umuyobozi Mukuru wungirije muri REB, Flora Mutezigaju, avuga ko kuva iyo gahunda yatangizwa hari byinshi byakozwe.

Ati “Kugeza ubu mu mashuri y’incuke dufite abarimu bagera ku 9259, muri bo 3257 bahuguwe mu kwigisha abana binyuze mu mikino. Ni ukuvuga ngo hafi 36% by’abarimu bo mu mashuri y’incuke bahuguwe mu kwigisha abana binyuze mu mikino. Urumva turacyafite urugendo runini rwo kwigisha abarimu kugira ngo babashe kumenya ubu buryo.”

Arongera ati “Icyo byazamuye mu bijyanye n’ireme ry’uburezi, ni uko ubu iyo abana biga, ntabwo ari ugufata mu mutwe gusa ibyo mwarimu abahaye, ahubwo bagira uruhare runini mu myigire yabo, kandi ibyo biga bikaba ari ibintu bibagaragararira. Tubibonera no mu masuzuma cyane cyane akorerwa mu mashuri y’incuke, no mu musaruro tubona iyo baje mu mashuri abanza.”

Ubuyobozi bwa REB buvuga ko ibijyanye n’ibikoresho byifashishwa muri iyo gahunda mu gihugu hose bimaze guhabwa ibigo bigera kuri 80%, kuko mu mashuri arenga 3900 afite amashuri y’incuke, abamaze kubona ibikoresho bagera ku 2554.

Abarimu bemeza ko kwigisha binyuze mu mikino bifasha abana gufata vuba icyo bize kubera ko babyiga babikina
Abarimu bemeza ko kwigisha binyuze mu mikino bifasha abana gufata vuba icyo bize kubera ko babyiga babikina

Mu rwego rwo gushyigikira uburyo bwo kwiga binyuze mu mikino, mu mwaka ushize wa 2024, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko buri tariki 11 Kamena, izajya yizihirizwaho umunsi mpuzamahanga wahariwe imikino y’abana (International Day of Play). Ku nshuro yawo ya mbere wari wizihirijwe i Gasanze mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo.

Abana biga batuje kandi bakurikira ku buryo nta kindi cyapfa kubarangaza
Abana biga batuje kandi bakurikira ku buryo nta kindi cyapfa kubarangaza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka