Amashuri yisumbuye nderabarezi 13 yo mu gihugu hose yeguriwe KIE ari naryo ritegura ibizamini bakora mu rwego rwo gutegura abarimu babifitiye ubushobozi.
Mu gihugu hose, abakoze muri iri shami nderabarezi ni 6512. Abakobwa ni 54%, ubwo ni ukuvuga 3521 naho abahungu bari ku ijanisha rya 46% ni ukuvuga abantu 2991. Muro abo abakandida bigenga ni 5905.
Iki gikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro ku rwego rw’igihugu ku isantire y’ibizamini iri ku ishuri nderabarezi rya Muhanga (TTC Muhanga).

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ibizamini muri KIE, Prof. Wenceslas Nzabalinda, avuga ko mu rwego rwo kongerera ingufu aya mashuri kugira ngo atandukane n’amashami yari ariho kera mu bigo bitandukanye kuri ubu ubwo yashyizwe ukwayo, bongeyemo andi masomo ndetse n’ibizamini bikorwa bisoza umwaka wa gatandatu.
Ibyo bizamini byiyongereyemo ni ibijyanye no gushyira mu bikorwa kwigisha (pratique) ndetse na metode yo kwigisha (teaching method).
Prof Nzabalinda ati: “icyo bifasha ni uko niba wiga imibare na siyansi, indimi cyangwa social science, ubyige ariko uniga uburyo bwo kubyigisha”.
Uyu munsi tariki 14/11/2012 nibwo mu gihugu hose hatangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye ndetse n’icyiciro rusange.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
nose kotwabwiweko abakandidabigenga batazongera gukuora nibyo?kubericyise?
abanyeshuri basigaye babona amanota meza mu ma TTC ’s kuki mutabemerera kwiga koko mubo uko byagendaga mbere hari icyo bitwaye.
Nonese abanyeshuri twarangije in TTC 2012 , mwatuvanye mugihirahiro niba kwiga kaminuza bitatureba ,haraburiki ? murakoze .
ubundi ntibisanzwe ko ibizamini bya leta bikorwa ngo abagize amanota abemerera gukomeza kamunuza ntibakomeze.none abanyeshuri bize TTC bakagombye kujya kwiga muri 2013,leta ibateganyiriza iki?byaba byiza hasobanuwe neza ko wenda nta numwe washoboye kubona amanota ateganijwe mu ma TTC 11 yose cyangwa niba ari gahunda y’uburezi kuri option imwe mu gihugu abantu tuve mu rujijo.murakoze.
Ese urtonde rwabaziga muri kie uyu mwaka rwarasohotse?
Ese urtonde rwabaziga muri kie uyu mwaka rwarasohotse?
kuba ttc zareguriwe kie ni byiza ariko mwatubariza kie niba bariya 300 babonye bourse haricyo izabafasha sfar niramuka itabagujije bitewe nibyiciro byubudehe babarizwamo!