Umuyobozi wa rimwe mu mashuri abanza yo mu karere ka Nyaruguru, avuga ko ingaruka z’uku kudatanga ibitabo bimwe zigeze kubabaho i Huye bigahungabanya imikorere yabo.
Agira ati: “bateguye[Huye] isuzumabumenyi ku isomo ry’indimi basaba umurenge wa Kinazi kuba ari wo utegura, bashyiramo umwandiko bazi ko amashuri yose afite igitabo wagombaga kuvamo; isuzuma rigeze, mu mashuri amwe umwandiko barawubuze kuko igitabo cyari cyateguriyemo batari bagifite.
Aba barezi bavuga ko usanga ishuri rimwe rihabwa ibitabo byanditswe n’inzu y’icapiro (Maison d’editions) itandukanye n’iyanditse ibyatanzwe mu rindi shuri, kandi nyamara bose baba basabwa kwigisha amasomo amwe. Aba barezi bemeza ko ibi bibangamira akazi kabo bakaba bafite n’impungenge ko ireme ry’uburezi rishobora kuhazaharira.
Kugira ngo ibi bikemuke, aba barezi basanga ikigo gishinzwe iby’iteganyanyigisho cyajya giha isoko umuntu umwe akaba ari we utanga ibitabo mu mashuri yose noneho abashaka gukoresha ibindi bakabishaka ku giti cyabo.
Ferdinand Muneza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|