Kugabanuka kw’abanyeshuri basibira ntibivuze kwimura abatatsinze - Minisitiri Nsengimana
Minisitiri w’Uburezi, Dr Joseph Nsengimana, avuga ko kugabanuka kw’abanyeshuri basibira mu ishuri bitavuze kwimura abatatsinze, ahubwo ari uko bize neza bagatsinda, hakimuka benshi.
Minisitiri Nsengimana yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 30 Werurwe 2026, ubwo yari yitabiriye inama igamije kurebera hamwe ibyagezweho ndetse n’ibigomba gukorwa mu gihe kiri imbere, mu rwego rwo kuzamura ireme ry’Uburezi.
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi y’uyu mwaka, igaragaza ko gusibira byagabanutseho 6%, ibi ariko ngo ntibivuze ko hari abanyeshuri bimuka bidakwiye, nk’uko Minisitiri Nsengimana yabisobanuye.
Yagize ati “Kuba umubare w’abasibira waragabanutse, si ukuvuga ngo ari ukujya mu ishuri gusa umwaka warangira ukazamuka, bivuze ko abana ubu barimo biga neza. Ntabwo umwana agomba kuva mu cyiciro kimwe ngo ajye mu kindi mu gihe ibyo yigaga muri icyo cyiciro yari arimo atabyumvise, kuko n’aho agiye atakwiga ngo atsinde”.
Ati “Twe ni ukureba ngo ni izihe mbaraga tugomba gushyiramo kugira ngo umwana icyiciro cyose arimo yige, amenye hanyuma atsinde. Iyo turebye umubare w’abana basibiye mu mwaka wabanje n’uwu, dusanga waragabanutse bivuze ko hashyizwemo imbara, ntitwitiranye rero ibintu”.
Mu yindi mibare yagaragajwe, abana batangira mu mashuri y’incuke bageze kuri 50,3%, mu gihe guta ishuri byo byagabanutseho 4,9%. Mu guteza imbere imyigire n’ibikorwa remezo mu mashuri, ibigo by’amashuri bifite amashanyarazi byageze kuri 88%, ibifite amazi bigera 84%, mu gihe gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yageze kuri 99%.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Joseph Nsengimana, yavuze ko imibare yatangajwe ifasha Leta kumenya ahagomba kongerwamo imbaraga, aha akaba yagarutse ku kibazo cy’ubucucike mu mashuri.
Ati “Ubucucike turacyabufite, kandi buterwa n’uko dushaka ko abana bose mu Rwanda biga, bityo bakagana ishuri ari benshi noneho tugahura n’ikibazo cy’amashuri make. Kugabanya ubucucike rero ni uko twubaka amashuri, nk’uko twabibonye Leta yashyize imbaraga mu kubaka ibyumba by’amashuri, aho hagati ya 2017 na 2024 hubatswe ibyumba 27,500. Ibyo byarafashije ariko turacyifuza kubaka ibindi, cyane cyane mu mashuri y’icyuke n’ay’ibanze, kuko ni ho hari abana benshi, gusa ni ibintu tuzakomeza”.
Uburezi mu Rwanda bugera ku banyeshuri basaga Miliyoni 4,8 ni ukuvuga hafi 1/3 cy’Abanyarwanda bose, ibyo bigaterwa n’uko abari mu kigero cyo kwiga ari benshi mu gihugu kandi bose bafite amahirwe yo kwiga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|