Abanyeshuri 516 bahawe impamyabumenyi yisumbuye ya kaminuza (Advanced Diploma), 304 bahawe iz’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree) n’abandi 31 bahabwa icyemezo cy’umwuga mubuvuzi njyanama (Postgraduate Certificate in Professional Counselling).
Umuyobozi wagateganyo wa KHI, Dr Kabagabo Chantal, yavuze ko KHI itanga abavuzi nyakuri bafite ubuhanga, umurava n’ubushishozi mu mwuga wabo.
Kabagabo yakomeje avuga muri aya magambo “ndashimira aba banyeshuri barangije ku bw’umurava n’ubwitonzi bagaragaje mu myigire yabo. Ndabasaba gutanga serivisi nziza nk’izo bakwifuza guhabwa bagiye kwivuza”.
Uhagarariye abanyeshuri barangije, Marcus Bushaku, urangije muri biomedical laboratory sciences, yavuze ko ashimira Leta yu Rwanda na KHI ku bw’ubumenyi bagejejweho.
Marcus yaboneyeho no gusaba abakiri mu ishuri gukora cyane kuko ngo ahari ubushake nta kidashoboka.
Usengumuremyi Vincent warangije mu ubuvuzi bukoresha ibidukikije (Environmental health science) avuga ko nubwo ubuvuzi butera imbere, Abanyarwanda bakeneye kumenya kwirinda kuko 98% by’indwara bishobora kwirindwa.
Ibi birori byari byitabiriwe n’abayobozi batandukanye harimo Ministri w’Uburezi, Dr Vincent Biruta; umuyobozi wa KIST, Dr Jean D’arc Mujawamariya, n’abandi benshi.
Ntabgoba Jovani
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|