Ku bufatanye n’u Buyapani, Abangilikani bagiye kubaka ishuri ribanza

Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yasinyanye amasezerano n’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Diyosezi ya Kibungo, agamije kubaka ishuri ry’incuke n’iribanza mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Impande zombi nyuma yo gusinya amasezerano
Impande zombi nyuma yo gusinya amasezerano

Binyuze mu mushinga w’u Buyapani witwa ‘Grant Assistance for Grassroots Human Security Project’ (GGP/Kusanone’), Ambasade y’u Buyapani izatanga ibihumbi 89.383by’Amadolari ya Amerika (asaga miliyoni 89Frw), iyaha itorero ry’Abangilikani, akazakoreshwa mu kubaka ishuri rizigaho abana b’incuke n’abo mu mashuri abanza, bagera kuri 400 bo mu Murenge wa Kibungo.

Ni amasezerano yasinywe ku itariki 1 Ugushyingo 2022, hagati ya Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro IMAI, na Bishop Ntazinda Emmanuel, wari uhagarariye itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Diyoseze ya Kibungo.

Uwo mushinga w’u Buyapani utanga inkunga ku miryango itari iya Leta, yo ku rwego rw’iguhugu n’iyo ku rwego mpuzamahanga, ibigo by’uburezi, ibigo by’ubuvuzi ndetse no ku bayobozi bafite imishinga igamije iterambere ry’abaturage. Mu Rwanda, uyu mushinga ufasha mu nzego zitandukanye harimo uburezi, ubuzima, amazi n’isukura ndetse n’iterambere ry’ubuhinzi.

Amb. IMAI yagize ati “Ndahamya ko twese uko twaje muri ibi birori, tuzi akamaro ko kugira uruhare mu burezi, ni yo mpamvu turi hano uyu munsi”.

Ati “Imwe mu ntego zacu z’iterambere, ni ugushyigikira uburezi, duharanira ko habaho ireme ry’uburezi bw’ibanze mu Rwanda. Muri iyi gahunda, biradushimisha kugira uruhare mu burezi bw’u Rwanda”.

Bishop Ntazinda yagize ati “Twabonye inkunga yo kuvugurura ireme ry’uburezi. Abanyeshuri bazakomeza kubona ahantu heza bigira. Nk’itorero, icyo ni ikintu gihora muri gahunda zacu ndetse no gukorera Imana”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka