
KT yanagize uruhare mu kubaka icyo kigo giherereye mu Karere ka Kamonyi, nyuma y’uko abana baba kuri ako gasozi bajyaga kwiga kure bigatuma bava mu mashuri imburagihe.
Ephrem Mutambuka umuyobozi mukuru w’icyo kigo yavuze ko bishimiye kwakira impano bagenewe n’abafatanyabikorwa, kuko n’ubusanzwe bafitanye imikoranire myiza mu ireme ry’uburezi.
Yagize ati “Tunejejwe no kwakira impano twagenewe n’abafatanyabikorwa bacu kandi twizeye ko tuzakomeza gukorana neza.”

Perezida wa TK Global Mr. Kyounglim Yun yashimiye ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri abanza cya Wimana ku bufatanye bagiranye mu guteza imbere ireme ry’uburezi.
Yavuze ko KT-Global yiyemeje gufasha gahunda za leta by’umwihariko uburezi n’ikoranabuhanga.
KT Global bashyikirije ibikoresho by’amashuri birimo mudasobwa 10 zizashyikirizwa abarimu bahigisha,ibitabo n’ibindi bikoresho bikenerwa mu burezi. Banageneye ibihembo Abanyeshuri bose biga mu kigo cy’amashuri abanza cya Wimana.
KT Global ni yo yazanye KTRN noneho nayo ikaba ifite inshingano zo gusakaza internet ya 4G mu Rwanda hose.

Ohereza igitekerezo
|