Ni mu nama yabereye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyakarambi yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarezi n’ubuyobozi bw’akarere.

Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, yasabye abarimu kwirinda ingeso mbi z’ubusinzi ziranga bamwe muri bo kuko zisubiza ireme ry’uburezi inyuma.
Ati “Hari ingeso zimaze kugaragara mu barimu z’ubusinzi bukabije, ni icyaha gikomeye hari abo duherutse kumva bakubitana amakofe mu tubari, ntituzihanganira umurezi azakomeza kwica abana b’Abanyarwanda bitewe n’ubusinzi.”
Yavuze no ku bayobozi b’ibigo bafata imitungo y’ibigo bakayigira iyabo. Ati “Ibaze nk’umuyobozi w’ikigo ufata imitungo y’igihugu akayivanga n’iye! Icyo kibazo tukibona kenshi agafata imitungo y’ikigo akagurisha amafaranga agakubita umufuka, gucunga neza ibya Leta ni ngombwa n’iriya ngwa mukoresha ni umutungo wa Leta.”
Abarimu na bo baremera ubusinzi bwa bamwe muri bo
Mushamba Félicien, umwe muri bo, avuga ko ubusinzi mu barimu budakabije ariko akavuga ko harimo bake basinda bikitirirwa n’abandi. Agira ati “Muri sosiyete y’abantu benshi ntibabura abavangira abandi, ingaruka zirahari ku banyeshuri kuko iyo umuntu ari umusinzi ntiyakora akazi neza”.

Munyanziza Emmanuel ati “Byo ubusinzi mu barimu burakabije nanjye ndabibona. Aho nigisha hari abarara ku mabaraza abandi bagataha mu rukerera bakabeshya ko barwaye kandi ari inzoga zabishe, muri Kirehe bireze”.
Havugimana Noël, we asanga igitera bamwe mu barimu ubusinzi ari ubukene. Ati “Ni benshi cyane mu byaro, umwarimu anywa inzagwa mu masaha yo kuruhuka ugasanga aje mu ishuri yasinze.
Biterwa n’umushahara muke kubera ubukene umuntu aramuhamagara ngo amugurire kuko aba azi ko adashobora kuyigurira akayihanywa ugasanga abana babaye igitambo kuko batabona amasomo uko bikwiye”.
Nubwo abarimu bashinjwa ubusinzi, na bo baranenga ubuyobozi butabishyura ibirarane ibyo bikabatera guhora mu bukene. Barasaba kandi ubuyobozi kujya bazamura mu ntera usanzwe mu kazi k’ubwarimu akazamura ubumenyi bwe muri kaminuza atabanje kunyura mu ipiganwa nk’uko akarere kabisaba.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nimubareke bisomere namwe mubabeshya ko mubahemba.
Nimubareke bisomere namwe mubabeshya ko mubahemba
UBUKENE SE BUTUMA UMUNTU ASINDA ?! ARIKO IKIBAZO CYA MWARIMU IGIHE CYAVUGIWE KO UMUSHAHARA ARI MUTO,NDAGIRANGO MBWIRE ABARIMU KO NTA LETA YAKEMURA IKIBAZO CYABO KUKO UBUREZI BARABUTOBATOBYE BIKABIJE ! UBWINSHI BW’ABARIMU,UBWINSHI BW’AMASHULI NI IKIBAZO KITAKEMUKA BITAGABANYIJWE. IBYO ....
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe ni MUZUNGU Gerald mukosore muri title, Ngo Ubusinzi buterwa n’ubukene!!!? icyo sicyo rwose! Ahubwo biterwa n’Ubuyobozi burebera abasinzi mu kazi bukabihorera kandi mu itegeko bisobanutse bityo natwe tukava mu bushomeri.