Kirehe: Abayobozi b’amashuri basabwe guhozaho mu gutsinda neza
Abayobozi b’ibigo by’amashuri bose ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’uburezi bo mu Karere ka Kirehe, ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025 bahuriye mu mwiherero w’uburezi w’iminsi ibiri, mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho no kurebera hamwe ingamba zatuma barushaho gukora neza.

Uwo mwiherero ufite insanganyamatsiko igira iti: "imiyoborere myiza,ishuri ryiza": “Umwana wese yige neza,mbigizemo uruhare” watangijwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe, Dr. Callixte Kabera. Yavuze ko ari umwiherero wo kureba aho bahagaze neza mu burezi n’ahakenewe kongerwa imbaraga, yibutsa abitabiriye umwiherero ko gutsinda neza ari uguhozaho, asaba ko umwana wese agana ishuri ku gihe.
Akarere ka Kirehe gaherutse kuza ku mwanya wa mbere mu gutsindisha abanyeshuri mu mashuri abanza n’amanota 97% no mu cyiciro rusange aho kabaye aka mbere n’amanota 91% mu mwaka ushize w’amashuri wa 2024/25. Ni mu gihe mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye kabaye aka kabiri kagira amanota 96%.
Abayobozi b’amashuri yo mu Karere ka Kirehe, bavuga ko mu byabafashije gutsinda neza harimo gukorera ku mihigo bahuriyeho n’ababyeyi n’abana, ndetse no gukora amasuzumabumenyi menshi yatumye abana bamenyera ibizamini.
Mu rwego rwo kurushaho kunoza imikoranire, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Mukandayisenga Janvière, yavuze ko mu ngamba bafashe harimo kwibutsa abayobozi kuba mu kigo cy’ishuri no kuba mu ishuri bagakurikirana imyigire y’abanyeshuri, no gushyira hamwe n’abarezi kugira ngo bifashe abanyeshuri kumenyera kubazwa cyane.

Yagize ati “Ni ingamba twamaze kwemeranya n’ababyeyi kugira ngo tujyananemo, inteko rusange z’ababyeyi zikorwe ari nyinshi ndetse tunakore inama n’ababyeyi bari mu byiciro bisoza amashuri kugira ngo wa mubyeyi yumve ko afite uruhare mu gukurikirana wa mwana we uzakora ikizamini cya Leta.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yashimiye abitabiriye umwiherero, agaragaza ko nubwo mu Karere batsinze neza mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025 ko hagikenewe gushyiramo imbaraga bagatanga umusaruro hakosorwa ibitagenda neza, abasaba kwigiranaho no gukora nk’ikipe imwe kugira ngo umusaruro wiyongere.

Yagize ati “Twigiraneho, kubera ko kugira ngo habeho gutsinda neza kuriya, ni uko hari ababishyizemo imbaraga, babigira ibyabo. Ntabwo ari intambara y’umuntu umwe, ni iya twese. Ushobora kugira umuyobozi w’ikigo ukora neza ariko yaba adafite abarimu bigapfa. Ushobora kugira ishuri rikora neza, ariko udafite ababyeyi bashyigikira ishuri nabwo ntibyakunda. Rero ni ngombwa ko twese dukomeza gufatanya kubera ko ishema twese ni iryacu. Ubu muri iyi minsi iyo bavuze Kirehe, abantu bumva ahantu uburezi buri ku isonga. Twese duharanire ko iryo shema turihorana.”







Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|