Kiliziya Gatolika na Minisiteri y’Uburezi byafatanyije gusoza icyumweru cy’Uburezi Gatolika

Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’Uburezi yashoje icyumweru cy’Uburezi Gatolika mu muhango wo gusoza iki cyumweru ku rwego rw’igihugu wabereye mu karere ka Nyamagabe kuwa Gatandatu tariki 16/6/2012.

Uyu muhango wabanjirijwe n’igitambo cya Misa,wari witabiriwe n’abahagarariye uburezi mu gihugu no muri Kiliziya Gatolika barimo minisitiri ufite uburezi mu nshingano ze Dr Biruta Vincent na n’umwepisikopi ushinzwe uburezi muri Kiliziya Gatolika Mgr Rukamba Filipo hamwe n’abayozi b’akarere, abarezi ndetse n’imbaga y’abanyeshuri baturutse mu bigo bitandukanye byo muri Diyosezi ya Gikongoro.

Icyumweru cy’Uburezi Gatolika cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Duharanire uburere bunoze, dutere imbere, tube indashyikirwa kandi dushishikarize urubyiruko kurangwa n’ubutabera n’amahoro.”

Iki cyumweru kandi cyari umwanya wo gusubiza amaso inyuma hakarebwa ibyakozwe ndetse hagategurwa n’ibigomba gukorwa mu kunoza uburezi muri rusange.

Abarimu baboneyeho kugaragaza ibibazo bitandukanye bahura nabyo mu mwuga wabo w’uburezi birimo amikoro make aturuka ahanini ku mushahara muto babona.

Munyambonera Desire, wari uhagarariye abarimu muri uyu muhango yatangaje ko ubushobozi bucye bwa mwarimu butuma asuzugurwa akitwa n’amazina adakwiye nka ‘Gakweto’ n’ayandi ashebeje.

Minisitiri w’uburezi, Dr Biruta Vincent, yatangaje ko hari uburyo bushyirwaho bwo gufasha mwarimu harimo ‘Mwarimu Sacco’ aho biteganywa ko umwaka utaha izashyirwamo amafaranga miliyari eshanu. Biruta kandi yongeyeho ko umushara w’umwarimu wongerewe mu rwego rwo kumufasha kuzamuka.

Umwepisikopi ushinzwe uburezi muri Kiliziya Gatolika, Mgr Rukamba Filipo yatangaje ko uburezi gatolika bugamije kwita kuri buri munyeshuri mu buryo bw’umwihariko kandi bwuzuye neza kugira ngo abashe gukura neza.

Yagize ati “Uburezi gatolika bushingiye ku kwemera kwacu kutubwira ko umuntu yaremwe mu ishusho no mu misusire y’Imana, akaba rero afite icyubahiro gituma agomba kwitabwaho.”

Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe n’amatorero atandukanye y’abanyeshuri naho abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi bahabwa ibihemo bitandukanye bigizwe n’ibikoresho by’ishuri.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Haa!! Biriko biraza,Leta na Gatolika ubwo bigenda bigerageza kugabanya kurebana ayingwe . lakini mwarimu we ni ibipindi gusa ,nta gikorwa ngo atere imbere,n’inyongera minister avuga nta kigenda 10% ni ibihumbi bibiri gusa utabaze n’imisoro ikurwaho!!!!

Rusenda Peter yanditse ku itariki ya: 17-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka