Kigali: Bafite impungenge z’umutekano w’abanyeshuri biga ku kigo kitazitiye

Ababyeyi n’abaturiye ishuri rya GS Gatenga I bavuga ko bafite impungenge z’umutekano w’abanyeshuri bahiga by’umwihariko abo mu mashuri abanza, bitewe no kuba iryo shuri ritazitiye.

Aha bakinira ni mu muhanda
Aha bakinira ni mu muhanda

Ikigo cy’amashuri abanza cya GS Gatenga I cyubatse mu Mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Gatenga, Umurenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro, aho inyubako z’ikigo ziri hagati y’amazu y’abaturage, kandi kikaba kitazitiye.

Kuba mu kigo nta bibuga by’imikino bihari kandi nta ruzitiro gifite, bituma iyo bigeze mu masaha y’abanyeshuri yo gukina (Break time), abanyeshuri bakinira mu muhanda, bikabangamira urujya n’uruza rw’abawukoresha, bikarushaho gutera impungenge kuri bamwe mu bana bakoresha uwo mwanya bajya gushaka ibyo kurya cyangwa kunywa mu maduka ari nko muri metero 200 uvuye ku ishuri.

Aha ni ho bamwe mu baturiye ikigo bahera bavuga ko hakwiye gushakwa uko hazitirwa, kuko umutekano w’abana bajya gushaka ibyo kurya no kunywa hanze y’ikigo, uba utizewe, kubera ko bashobora guhurirayo n’ibishuko bishobora gutuma bishora mu ngeso mbi, bakisanga batwaye inda zitateguwe cyangwa ibindi birimo gukoresha ibiyobyabwenge.

Bamwe mu bahaturiye baganiriye na Kigali Today, bayigaragarije ko bahangayikishijwe cyane n’uko icyo kigo cy’ishuri kitazitiye, kubera ko uretse kuba abana bakinira mu muhanda bikabangamira abawukoresha, ariko n’umutekano w’abana uba utizewe bitewe n’uko hari abajya aho bishakiye.

Umwe mu baturiye ikigo ati “Baraza bagakinira hano hose, umuhanda wose ukuzura, urabona umuhanda wa hano ni mugufi, abana ugasanga banyanyagiye hano hose, abajya kugura amandazi, za super deep, ugasanga abana nta mutekano uhagije mu by’ukuri uba uhari wo kuvuga ngo umwana wawe ari ku ishuri, ariho neza. Natwe biratubangamira kuko baba batera amabuye, ugasanga agusanze mu gipangu, ugasanga arakugwiriye, biba bibangamye, icyo tuba twifuza ni uko nibura ikigo cyazitirwa.”

Undi ati “Gusohoka barasohoka, bajya no mu mabutike, no muri kaburimbo, n’imodoka zabagonga, kuba baba bari mu kigo byaba byiza 100%.”

Undi na we yungamo ati “Ikibazo gikomeye gihari ni uko abana bava mu kigo bakajya hirya, n’epfo iriya, kandi aha hepfo hari akajagari gakomeye cyane byaviramo abana gushukwa, nk’abiga mu wa gatanu, mu wa gatandatu cyangwa mu wa kane, bashobora gushukwa n’abahungu baho ngaho, bagiye muri butike kugura utuntu n’utundi, izo ni zo mpungenge njyewe mbona.”

Iyo bahawe akanya ko gukina, bamwe mu banyeshuri bahita birukira mu gasantere gushaka ibyo kurya cyangwa kunywa muri za butike. Aho barimo kunyura ni inyuma y'ubwiherero bw'ikigo
Iyo bahawe akanya ko gukina, bamwe mu banyeshuri bahita birukira mu gasantere gushaka ibyo kurya cyangwa kunywa muri za butike. Aho barimo kunyura ni inyuma y’ubwiherero bw’ikigo

Hari n’uwagize ati “Usanga bakina bakagera no mu ngo zituriye ikigo. Ni ikibazo kibangamiye abahaturiye n’abitambukira nk’abafite intege nke, abasaza n’abakecuru yewe n’abagore batwite, uba ubona bibangamye kubera abana batera imipira, ku buryo batamenya utambutse ngo byagenze bite. Ni n’ikibazo ku mutekano w’abana muri rusange, kuko ntabwo umenya ngo yasohotse yagiye hehe, kubera ko hari ababa barimo gukina n’abandi barenze imbago z’ikigo bagiye mu tubutike.”

Abanyeshuri bo muri GS Gatenga I, bavuga ko amasaha yo gukina iyo ageze bakinira mu muhanda, bakahifashisha nk’ikibuga cy’umupira kubera ko nta handi bafite.

Ni ikibazo ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko buzi kandi bwagishyikirije inzego zisumbuyeho kugira ngo gishakirwe igisubizo binyuze mu gushaka uko hazitirwa, ariko habanje kubaho kwimura abahaturiye, hakagurirwa ikigo, kuko kuhazitira bahatuye bitakunda bitewe n’uko bishobora gufunga umuhanda.

Umuyobozi wa GS Gatenga I Claudine Mugirasoni, yemera ko icyo kibazo gihari koko, bitewe n’uko ikigo cyubatse hagati y’ingo z’abaturage, kandi ko bagerageje gushaka kuzitira, ntibyakunda bitewe n’uko baba bafunze umuhanda.

Ati “Icyo kibazo cyarazamuwe ku nzego zidukuriye, n’Umujyi wa Kigali urabizi, ngira ngo barimo kwegeranya ubushobozi, bakareba ukuntu igice kimwe cy’abaturage wenda cyazimurwa, hakaboneka ikibuga ndetse n’ikigo kikazitirwa, ubwo rero umwanzuro ni uko babimura ikigo kikisanzura, kuko urabona ko ari hato cyane.”

Umuyobozi wa GS Gatenga I, Claudine Mugirasoni, yemera ko ibibazo bivugwa kuri icyo kigo bihari koko ariko bategereje ibisubizo birambye bizava mu buyobozi bw'Umujyi wa Kigali
Umuyobozi wa GS Gatenga I, Claudine Mugirasoni, yemera ko ibibazo bivugwa kuri icyo kigo bihari koko ariko bategereje ibisubizo birambye bizava mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali

Nubwo uyu muyobozi adahakana ko abanyeshuri bakinira mu muhanda, ariko ntiyemera ko barenga imbago z’umuhanda bakajya muri za butike muri ayo masaha baba barimo gukina.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko bufite ikibazo cy’ibigo by’amashuri bitazitiye, bakaba barimo kugerageza gufatanya n’ababyeyi kugira ngo aho bishoboka hazitirwe, ariko kandi ngo ikibazo cy’abana bashobora kuba barenga imbago z’ikigo bakajya mu bindi, byaba ari uburangare bw’ubuyobozi bwabo.

GS Gatenga I, igizwe n’ibyiciro bibiri, icy’amashuri abanza n’icy’ayisumbuye, ariko abiga mu mashuri abanza ni bo bafite ibibazo byo kutagira uruzitiro, mu gihe ikirimo amashuri yisumbuye kizitiye, kubera ko bisa nk’aho ari ibigo bibiri bitandukanye n’ubwo ubuyobozi ari bumwe.

Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, umubare w’abanyeshuri biga muri GS Gatenga I, mu mashuri abanza ugera ku banyeshuri 977, mu gihe abiga mu yisumbuye ari 568, naho abiga mu y’incuke ni 232.

Bamwe basohoka mu ishuri bahita bamanuka mu gasantere kari hepfo gato y'ishuri
Bamwe basohoka mu ishuri bahita bamanuka mu gasantere kari hepfo gato y’ishuri
Uyu arimo arurira igipangu cy'abandi agiye gukuramo umupira batayemo
Uyu arimo arurira igipangu cy’abandi agiye gukuramo umupira batayemo
Bamwe baba berekeza muri butike ziri mu nkengero z'ikigo
Bamwe baba berekeza muri butike ziri mu nkengero z’ikigo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka