Kigali: Amashuri azafunga mu gihe cya CHOGM

Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) yatangaje ko mu Mujyi wa Kigali abanyeshuri biga bataha bazasubiramo amasomo bari mu rugo mu gihe cy’Inama ya CHOGM (kuva tariki 20-26 Kamena 2022), abacumbikiwe ku ishuri na bo bakazaguma mu bigo byabo.

MINEDUC ivuga ko ibi bikozwe mu rwego rwo koroshya ingendo mu Mujyi wa Kigali muri icyo gihe cy’Inama ya CHOGM, no kutabangamira abanyeshuri biga bataha ndetse n’abarezi babo.

MINEDUC ivuga ko ibizamini bisoza igihembwe cya gatatu ku banyeshuri bagendera ku nteganyanyigisho y’u Rwanda, bizatangira ku itariki ya 27 Kamena mu Gihugu hose birangire ku matariki atandukanye bitewe n’ingengabihe izatangazwa n’Ikigo NESA.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu yatanze ikiganiro kuri RBA, asaba amashuri guha abanyeshuri ibibafasha gusubiramo amasomo bari mu ngo cyangwa mu bigo bigamo(ku bacumbikiwe ku ishuri).

Twagirayezu akomeza agira ati "Icyo dusaba abanyeshuri, kuko uyu mwaka wari ugeze ku musozo, ni ugushyiramo imbaraga kugira ngo umwaka urangire neza, impinduka buri gihe ziba ari impinduka, ariko zishobora gucungwa".

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yakomeje asaba n’abarimu n’ababyeyi gufasha abana gusubiramo amasomo no gukurikira ibizaba biri kuba mu Rwanda muri kiriya gihe cy’Inama ya CHOGM.

Twagirayezu avuga ko iki gihe n’ubusanzwe cyari icy’impera z’igihembwe, aho abanyeshuri n’ubundi ngo baba basabwa gusubiramo amasomo bitegura ibizamini.

Twagirayezu yatangaje ingengabihe y’isozwa ry’igihembwe mu byiciro bitandukanye, aho kurangiza Amashuri Abanza ari tariki 08 Nyakanga, kurangiza Icyiciro Rusange cy’Ayisumbuye bikazaba tariki 12 Nyakanga.

Abiga mu cyiciro cya kabiri cy’Amashuri yisumbuye bazarangiza igihembwe ku tariki 11, abiga ubuforomo ni tariki 13, abiga amashuri Nderabarezi ni ku tariki 14, mu gihe abiga imyuga n’ubumenyingiro na bo bazasoza igihembwe ku itariki 13.

MINEDUC ivuga ko itariki yo gutaha itazahinduka, izakomeza kuba 15 Nyakanga 2022

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka