Kigali: Abasaga 800 bari barataye ishuri barigarutsemo

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko abanyeshuri 1323 ari bo bataye ishuri kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, icyakora ngo abasaga 800 ubu barigarutsemo.

N'ubwo guta ishuri buri mwaka bibaho ariko uyu wo ufite umwihariko kubera Covid-19
N’ubwo guta ishuri buri mwaka bibaho ariko uyu wo ufite umwihariko kubera Covid-19

Bikunze kubaho ko buri mwaka hari umubare runaka w’abana bata ishuri ariko ngo uyu mwaka wa Covid-19 byariyongereye cyane bitewe n’uko amashuri yagiye ahagarara mu bihe bidasanzwe, bituma hari abo byaviriyemo gutwara inda abandi bajya muri gahunda zitandukanye zirimo gukoreshwa imirimo.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko iyo mibare ikubiyemo abigaga mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, gusa ngo kugeza magingo aya abanyeshuri 872 bamaze kugarurwa mu ishuri, bariga nk’abandi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza n’imiyoborere myiza mu Mujyi wa Kigali, Jean Paul Munyandamutsa, avuga ko iyo abana bari aho batiga hari ibintu byinshi bishobora kuba bya bararura, gusa ngo buri gihe ubuyobozi buba bufite inshingano zo kureba icyabibateye byaba bishoboka bakagarurwa.

Ati “Nk’ugiye kubyara biba bigoye ko wamugarura mu ishuri, ariko akazi cyangwa uwabaye inzererezi ukora ibishoboka byose ukamwereka yuko akwiye kugaruka mu ishuri. Ni muri urwo rwego tubara abagera kuri 872 twagaruye mu ishuri, tukaba dufite abo tutarashobora kugarura mu ishuri ariko bagwiriyemo ba bana batewe inda tuzagarura bamaze kubyara bagera kuri 430”.

Munyandamutsa akomeza avuga ko bafite ingamba zitandukanye kugira ngo n’abataragarurwa bazasubizwe mu ishuri, kuko hari ababa bafite ibibazo birenze ubushobozi bw’imiryango ndetse n’imidugudu babarizwamo.

Ati “Hari n’igihe usanga bafite ingorane zirenze ibyakemurwa n’umudugudu, hari inzira babitangiramo raporo, bigafasha ko ubuyobozi bwisumbuye bukurikirana. Hari abandi baba baragiye mu buzererezi turabafata tukabanza kubajyana aho bagororerwa, umuco baba barataye bakaba abantu bandagaye, hari ingeso ubanza kurandura akongera akaba umwana ukamushakira uko asubira mu muryango yamara gusubirayo ukamujyana mu ishuri, haba haribyo akeneye kubona akabishakirwa akabihabwa”.

Mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo ngo ubuyobozi buhora bufite inzira zirimo ubukangurambaga nk’uko Munyandamutsa abisobanura.

Ati “Duhora rero dufite izira z’ubukangurambaga, duhora dufite inzira zo gukoresha amategeko, n’inzira zo kwigisha byose bigenda byunganirana. Tukagira inzego zibikora zirimo abakorerabushake, zirimo n’abakozi ba Leta, rimwe na rimwe hari n’imiryango itari iya Leta ijya ibigiramo uruhare kuko hari abo usanga barabigize igikorwa cyabo cya buri gihe, bituma bagira inzobere basobanukiwe ubuzima bwo mu mutwe bakatwunganira”.

Zimwe mu mpamvu zituma abana bata ishuri harimo amakimbirane yo mu miryango atuma abana barambirwa kuba iwabo bikabaviramo kuba inzererezi kuko nta handi baba bafite bajya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka