Kigali: Abanyeshuri 29,262 batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza

Mu Mujyi wa Kigali abanyeshuri 29,262 ni bo bazindukiye mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza, aho bagomba gukorera kuri site 99.

Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana ubwo yatangizaga ibi bizamini
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana ubwo yatangizaga ibi bizamini

Ibi ni ibyagaragajwe kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kamena 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza, umwaka w’amashuri 2024-2025,igikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana.

Ni igikorwa cyabereye ku ishuri rya GS Institut Filippo Simaldone riherereye mu Karere ka Nyarugenge, kikaba cyitabiriwe kandi n’Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine.

Ibi ni ko byagenze mu gihugu hose, aho byari biteganyijwe ko abanyeshuri 220,840 ari bo bagombaga kwitabira ibi bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, barimo abakobwa 120,635 n’abahungu 100,205.

Urujeni Martine
Urujeni Martine

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka