Kayonza: Biyemeje guhinga imirima y’amashuri bunganira gahunda yo kugaburira abana

Ku wa Gatandatu tariki ya 04 Werurwe 2023, mu bigo byose by’amashuri agize Akarere ka Kayonza, hatangijwe gahunda y’umuganda wo guhinga imirima yo mu mashuri, hagamijwe kunganira gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri kuri buri mwana.

Biyemeje guhinga imirima y'amashuri bunganira gahunda yo kugaburira abana
Biyemeje guhinga imirima y’amashuri bunganira gahunda yo kugaburira abana

Ni umuganda wakozwe n’ababyeyi, abanyeshuri ndetse n’abarimu, ukaba wibanze ku guhinga imirima y’amashuri, haterwa imboga n’imbuto ndetse no gukorera imboga, zari zisanzwe zihinze ku mashuri yari afite uturima tw’igikoni.

Amashuri afite ubutaka bunini, imirima imwe izaterwamo imyaka isanzwe hagamijwe kugabanya ingano y’ibiribwa amashuri yaguraga.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza, Harelimana Jean Damascène, avuga ko uyu muganda uzamara icyumweru, ibikorwa bizakorwa bikaba bigamije kubyaza umusaruro ubutaka buri ku mashuri.

Ati “Ni mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubutaka buri ku mashuri, kugira ngo bukoreshwe mu kubona imboga n’imbuto ndetse n’ibindi biribwa bishobora kunganira gufatira amafunguro ku ishuri ku bana bose.”

Abanyeshuri bafatanya n'ababyeyi
Abanyeshuri bafatanya n’ababyeyi

Ikindi ariko ngo ni no mu rwego rwo kwizihiza umunsi nyafurika wo gufatira amafunguro ku ishuri ku bana bose, wihizwa none tariki ya 06 Werurwe 2023.

Avuga ko gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri kuri buri mwana igenda neza, kandi ababyeyi bayigiramo uruhare, ariko uyu muganda ukaba ugamije kubagaragariza ko uruhare rwabo rudakwiye kugarukira ku mafaranga batanga, ahubwo hakwiye kubamo n’ibikorwa.

Yagize ati “Kubazana ababyeyi muri ibi bikorwa ni ukugira ngo babyumve, ndetse nabo bagire uruhare mu kugabanya amafaranga amashuri atanga mu kubonera abana babo amafunguro, ahubwo bimwe mu biribwa bisarurwe mu mirima ihari ku mashuri.”

Akarere ka Kayonza kabarirwamo ibigo by’amashuri 168, akaba ari nabyo bizakorwamo umuganda wo guhinga imirima amashuri yifitiye, kugira ngo ababyeyi bunganire gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri kuri buri mwana.

Bateye imboga
Bateye imboga
Babagaye imirima y'imboga isanzwe
Babagaye imirima y’imboga isanzwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo ryose kuva bashiraho ivunguro kwishuri ibintu byarahindutse

elias yanditse ku itariki ya: 8-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka