Kayonza: Abasoje amasomo mu byiciro bitandukanye basabwe kurangwa n’imyitwarire myiza

Abanyeshuri 100 basoje umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishuri rya Newlife Kayonza, basabwe kutarangamira impamyabumenyi ahubwo bakarangwa n’imyitwarire myiza, kimwe n’abayasoje mu bndi byiciro, kugira ngo barusheho kugira agaciro mu muryango nyarwanda.

Basabwe kurangwa n'imyitwarire myiza
Basabwe kurangwa n’imyitwarire myiza

Babisabwe ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2023, mu birori byo gushimira Imana no gushimira abanyeshuri barangije muri iri shuri, mu byiciro bitandukanye mu mwaka w’amashuri 2021/2022.

Abanyeshuri basoje muri uwo mwaka w’amashuri bose hamwe ni 269, harimo 70 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, 99 basoje ikiciro rusange ndetse na 100 basoje amashuri yisumbuye, abanyeshuri n’abarimu bitwaye neza kurusha abandi bakaba bahembwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Newlife Ministries, Pasiteri Fred Katagwa, yasabye abanyeshuri kutarangamira impamyabumenyi gusa, ahubwo bagomba no kugira imyitwarire myiza kugira ngo barusheho kuba ab’agaciro mu muryango nyarwanda.

Yagize ati “Kuri mwe musoje amashuri yisumbuye, mugiye kubona impamyabumenyi zanyu, ntimukwiye kuba arizo murangamira gusa ahubwo mugomba no kugira imyitwarire myiza kugira ngo murusheho kugira agaciro mu muryango nyarwanda.”

Yabasabye kandi kurangwa n’indangagaciro n’imico myiza ikwiye umwana w’Umunyarwanda, ndetse asaba ababyeyi kwita ku bana babo no kubabera urugero rwiza, kuko aribo bazabasigariraho ejo hazaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yashimye imikoranire hagati ya Newlife Ministries n’Akarere, kuko hari byinshi bafatanya haba mu burezi no mu yindi mibereho myiza y’abatuye Akarere, ndetse anabizeza ubufatanye mu bikorwa bitandukanye.

Yashimiye ababyeyi urahare bagira mu burezi bw’abana ariko anibutsa abanyeshuri ko uburezi ari inkingi ikomeye mu cyerekezo 2050, abasaba kubyaza umusaruro amahirwe Leta yabahaye bakigana umurava, kuko bafite umusinge w’imiyoborere myiza wo gusigasira no gukomerezaho bakubaka igihugu cyabo.

Bishimiye imitsindire iri ku rwego rushimishije mu bizamini bya Leta, haba mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.

Newlife kandi yashimiwe uruhare igira mu iterambere ry’Igihugu, nko gufasha abatishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza, kubakira abatishoboye, kurihira abanyeshuri badafite ubushobozi.

Iri shuri ariko naryo rikaba ryashimye uruhare rwa buri wese ku bikorwa remezo byiza bagezeho, birimo ibibuga bya siporo, inyubako n’ibindi.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza yasabye ababyeyi kurushaho kwita ku bana babo
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yasabye ababyeyi kurushaho kwita ku bana babo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka