Kamonyi: Urugendo rw’ibirometero 10 rutuma hari abava mu ishuri

Ubuyobozi bw’ishuri ribanza rya Kiboga buvuga ko mu bana 100 baharangiza, 70 gusa aribo bakomeza mu yisumbuye nabo ntibayarangize bose kuko baba bajya kwiga kure.

ishuri ribanza rya Kiboga bakeneye kwigerezwa amashuri yisumbuye
ishuri ribanza rya Kiboga bakeneye kwigerezwa amashuri yisumbuye

Kiboga ni umusozi wo mu Karere ka Kamonyi ukora k’umugezi wa Nyabarongo, hafi y’amasangano ya Nyabarongo n’akanyaru.

Hari ishuri ribanza ryashinzwe mu mwaka wa 1970, ryavuguruwe mu mwaka wa 2007, ku buryo uhageze akeka ko ari ikigo gishya.

Abarangije ku ishuri ribanza rya Kiboga bakomereza mu Rwunge rw’amashuri rwa Mataba ruri mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Nyamiyaga, cyangwa mu Rwunge rw’amashuri rwa Rutovu mu Kagari ka Bihembe mu Murenge wa Rugarika.

Ayo mashuri ariko aherereye kure ku buryo abanyeshuri bakora urugendo ruri hagati y’ibirometero 7 na 10, bigatuma hari abananirwa bakabireka. Ababyeyi basanga ari ikibazo gikomeye.

Nyirabuntu Annonciata, umubyeyi urerera kuri icyo kigo, ati “primaire barayirangiza, ariko bakora urugendo rw’amasaha agera kuri abiri kugira ngo bagere ku kigo kiriho amashuli yisumbuye. Ruriya rugendo rubaca intege, ugasanga bamwe barayacikirije”.

Niyodusenga Ildephonse, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kiboga, avuga ko icyo kibazo cyaganiriweho n’abo bafatanije kuyobora ikigo, bagasanga bishoboka ko ku bufatanye n’ababyeyi, amashuri bayiyubakira, noneho Leta ikabaha inkunga y’ibyo batabasha kwikorera.

Ati “twaganiriye ku kibazo cyo kutagira "9YBE", dusanga ababyeyi ubwacu hari uruhare twabigiramo. Dushobora gukora umuganda tugakura ibumba tukabumba amatafari, dufite ishyamba ryavamo inkwi zo kuyatwika,noneho Leta na yo ikadutera inkunga mu bisigaye. Abana bakoroherezwa”.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadee, avuga ko gahunda yo kwegereza uburezi itararangira, ariko ngo yahereye ku bigo bishobora guhuriraho amashuri menshi, abo atarageraho bakaba bakwiye kwihangana bakavunwa n’urugendo mu gihe bataragerwaho.

Ati “uko biriya bigo byagiye bijyaho, ntabwo buri kigo gifite amashuri abanza cyahise gishyirwaho "9YBE" cyangwa "12YBE"(Imyaka 9cyangwa 12 y’uburezi bw’ibanze). Ubwo rero bitewe n’ibyo umunyeshuri ashaka kwiga, yareba ikindi kigo kiri hafi mu gihe tugitegereje ko na bo bibageraho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abanyamakuru muragenda kbsa mwageze n,ikiboga!

Gatete O yanditse ku itariki ya: 21-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka