Kaminuza zigenga zirasaba Leta kuzikuriraho imisoro muri ibi bihe zifunze

Bamwe mu bayobozi ba Kaminuza n’Amashuri makuru yigenga mu Rwanda, barasaba Leta guteganya uburyo abakozi b’izo Kamunuza babaho muri ibi bihe bya COVID-19 basaba gukurirwaho imisoro.

Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri
Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri

Kuba izo Kaminuza n’Amashuri makuru yigenga atagikora mu gihe abanyeshuri ari bo bari bazitunze, amwe muri ayo mashuri yamaze gufata umwanzuro wo gusezerera abakozi, mu gihe izindi zikomeje kubafasha mu mikoro make yazo, mu rwego rwo kwirinda kubatererana mu bibazo.

Bamwe mu bayobozi b’izo Kamunuza baganiriye na Kigali Today, basanga Leta idakwiriye kubatererana muri ibi bihe ubukungu bwifashe nabi kubera kutakira abanyeshuri bari batunze ibyo bigo, aho hakaba ari ho ubwo buyobozi buhera busaba Leta ubufasha.

INES-Ruhengeri ni rimwe mu mashuri makuru akomeje kwita ku mibereho y’abakozi bayo, mu gihe hari andi mashuri yamaze kubasezerera ku mpamvu yo kubura ubushobozi bwo kubahemba, ibyo bikaba bikomeje guteza ibibazo ku mibereho y’abakozi.

Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr Hagenimana Fabien aganira na Kigali Today kuri icyo kibazo yagize ati “Leta ni yo mubyeyi w’abaturage bose, natwe turayitakambira ngo aho bishoboka itworohereze, cyane cyane mu kuturinda ibi bihombo bitateganyijwe, no kurengera abanyeshuri cyangwa abakozi bacu.”

Ati “Hari gahunda Leta yashyizeho z’ubutabazi mu nzego zinyuranye, nk’uko dukunze kubyumva mu makuru n’amatangazo atandukanye, ukumva amashuri batayavugamo cyane”.
Uwo muyobozi yavuze ko, amashuri amwe n’amwe yamaze guhagarika amasezerano n’abakozi mu buryo bwa burundu, aho INES-Ruhengeri yo itigeze ibahagarika aho yemera gutakaza byinshi itinjiza, ibyo bikaba bikomeje guteza iyo Kaminuza ibihombo bishobora kuzayigiraho ingaruka nyinshi.

Ni ho ahera asaba Leta ubufasha agira ati “Leta yakagombye guteganya uburyo aba barimu, abakozi bo mu bigo byigenga babaho, kubera ko iyo ibyo bigo bidakora ntacyo biba byinjiza. Ni yo mpamvu Leta ikwiriye guteganya uko babaho, ibafasha cyangwa yabaha amafaranga cyangwa se igafasha ibigo kubafasha”.

Igikomeje guteza ibihombo muri izo Kaminuza, ngo ni ibibazo by’imisoro ku mishahara y’abakozi, aho n’abagerageza gukomeza gufasha abakozi babo, imisoro bacibwa ihurirana n’icyo gihombo cyo kuba badakora, bikagusha Kaminuza mu bihombo bihoraho, nk’uko Umuyobozi wa INES-Ruhengeri akomeza abivuga.

Agira ati “Mu buryo bumwe Leta ishobora kudufashamo, ni ukudukuriraho umusoro dutanga. Muri INES-Ruhengeri, amafaranga duhemba abakozi mu kwezi agera kuri miliyoni 107, muri ayo mafaranga Miliyoni 60 ni yo ajya mu ntoki z’abakozi, izindi miliyoni zisaga 40 ni imisoro, ubwishingizi na Pansiyo.

Leta igize ukuntu idufasha, imisoro ikaba yavaho byatuma dushobora guhemba inshuro zirenga imwe, ba bakozi bakagira icyo batahana mu rugo, aho kugira ngo bagabane na Leta ntaho turi kuyakura”.

Kubera icyo kibazo cyo kuba Kaminuza zarafunze, zimwe muri izo Kaminuza zamaze guhagarika abakozi bazo, mu rwego rwo kwirinda umubare munini w’amafaranga atangwa harimo n’imisoro.

Muri ayo mashuri, harimo na Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yamaze guhagarika abakozi bayo 59, kugeza igihe Leta izabemerera kongera kwakira abanyeshuri.

Ni icyemezo cyatangajwe ku itariki 15 Gicurasi 2020, mu ibaruwa ubwo buyobozi bwashyikirije abo bakozi, bubamenyesha ko amafaranga yo kubahemba atakiboneka kubera ko Kaminuza yafunze mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza Leta yafashe agamije kwirinda COVID-19.

Umuyobozi wa UNIK, Prof. Karuranga Egide, yabwiye Kigali Today ko Leta idakwiriye kwishyuza imisoro mu gihe ishuri ritacyakira abanyeshuri.

Ati “Hari imisoro itangwa kubera ko twakoze, none se niba tudakora imisoro ni iyiki? Imisoro ni ku nyungu ni no ku mirimo, ubu nta mirimo iriho, nta misoro”.

Izo Kaminuza zisanga Leta yakagombye kuzifasha nk’uko yagiye ifasha ibindi bigo, aho hari ubufasha bwashyizweho ku mwalimu uhembwa amafaranga atarenze ibihumbi 150 akurirwaho imisoro.

Kuba muri Kaminuza nta mukozi uhembwa amafaranga ari munsi y’ibihumbi 150, ni ho ubuyobozi bwa Kaminuza zinyuranye buhera busaba Leta kubazirikana bakavanaho imisoro ku mishahara n’ibindi byoze bigenda kuri bo, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zazabaho ku mikorere myiza y’ayo mashuri, nk’uko Padiri Dr Hagenimana akomeza abivuga.

Ati “Leta niyumve ko uburezi bwigenga butanga umusanzu ukomeye cyane ku burezi bw’igihugu, ntabwo dukwiriye gufatwa nk’abakora businesi.”

Ati “Hano muri INES-Ruhengeri, amafaranga abanyeshuri binjiza ni 65%, andi tuyakura mu bikorwa bindi by’ubushakashatsi kugira ngo Kaminuza ikomeze ikore neza. Tugize imbaraga nke mu burezi ntidutange umusaruro mwiza bigira ingaruka zikomeye ku burezi. Ubwo bufasha burakenewe mu korohereza abanyeshuri n’abakozi, no gufasha ibigo kugira ngo bizongere kuzanzamuka bisubire ku rwego byahozeho”.

Mu kumenya icyo inzego nkuru z’uburezi zibuvugaho, Kigali Today yagerageje kuvugana na Minisitiri w’Uburezi ntibyakunda.

Kigali Today yavuganye n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kamunuza(HEC), Dr Rose Mukankomeje, aho yatanze inama asaba abarebwa n’icyo kibazo ari bo Kaminuza n’amashuri makuru kugana ihuriro ryabo, mu rwego rwo gukorera ubuvugizi ibibazo bafite.

Yagize ati “Icyemezo cyo gusubika kwigisha cyatewe n’icyorezo cya COVID-19 kiri ku isi hose. Bafite ihuriro ndetse rifite n’inzego ziriyoboye, nabagira inama yo kwegera izo nzego bakaganira kuri icyo kibazo byarangira bakegera Minisiteri y’Uburezi cyangwa HEC, bayereka aho ingorane ziri, bakaba bafashwa ariko kandi n’amategeko y’igihugu cyacu akubahirizwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko uyu muntu utanga ibitekerezo nk’ibi azi ko muri biriya bigo amadini ahavugira ubutumwa bwiza?Abahamya ba Yehova mujye musoma Bible neza

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Hari ikibazo bamwe bibaza.Ese ni ngombwa ko amadini yubaka amashuli?Ubitekereje nk’umuntu usanzwe,utitaye ku ngero za bible,wavuga ko ari ngombwa ko bayubaka.Ariko wakibaza impamvu Yesu atayubatse kandi yari abishoboye,ndetse agasaba abakristu be "gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana".Mu byukuri,amajyambere ni ngombwa.Ariko umurimo wihutirwa Yesu yasize ahaye Abakristu,ni ukumwigana,bakajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana ku buntu,nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Ibyerekeye amajyambere,babihariraga Kayizari.Nukuvuga Leta.Impamvu Yezu yasabaga Abigishwa be gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana,nuko buzaza bugakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Noneho bugakuraho ibibazo byose,harimo n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Muli make,yashakaga ko bashyira cyane ingufu zabo mu kubwiriza ijambo ry’Imana,noneho iby’amajyambere bigakorwa na Leta.Ikibazo nuko usanga amadini atigana Yezu n’Abigishwa be.Aho kujya mu nzira no mu misozi kubwiriza abantu,ubabona ku cyumweru gusa mu nsengero,nabwo baje kwitwarira icyacumi.

habiyaremye deo yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka