Kaminuza zasabwe kwigisha ibikenewe ku isoko ry’umurimo

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi,umubare wa Kaminuza, wavuye kuri kaminuza imwe, ubu zigeze kuri 32. Izo kaminuza zikaba zaragize uruhare rukomeye mu kuzamura umubare w’Abanyarwanda bakandagiye muri Kaminuza.

Muvunyi Emmanuel Umuyobozi ushinzwe amashuri makuru na za Kaminuza
Muvunyi Emmanuel Umuyobozi ushinzwe amashuri makuru na za Kaminuza

Byakunze kugaragazwa kenshi ko umubare munini w’abasohoka muri izo kaminuza bahura n’ikibazo cy’ubushomeri kuko isoko ry’umurimo rikiri rito ugereranije n’umubare w’abarangiza kaminuza.

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kwigisha imyuga n’ubumenyingiro, kugira ngo abanyeshuri basoje Kaminuza muri ayo mashami babashe kwihangira imirimo bikure mu bushomeri.

Iyo gahunda ya Leta yagabanyije ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko, kuko hashyizweho ibigo by’imari bitera inkunga imishinga y’urubyiruko, rukabasha kwikorera rugatera imbere.

N’ubwo ikibazo cy’ubushomeri kigenda kigabanuka ku biga imyuga n’ubumenyingiro, hari abagikomerewe n’icyo kibazo biga andi masomo usanga afite isoko rito cyane mu Rwanda, n’andi adakenewe ku isoko ry’umurimo.

Manzi Jean Pierre wize Ubugenge (Physics) muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ubumenyi n’ikoranabuhanga, avuga ko ubugenge bw’umwimerere (Fundamental Physics) biga uretse kubatyaza bakaba abahanga, ntacyo babumarisha mu Rwanda.

Ati”Ibintu twiga ni byiza ariko nta soko bigira hano mu Rwanda cyane cyane iyo udakomeje amashuri ngo ubinononsore.

Ubuhanga dufite batwigishije ibikenewe ku isoko ry’umurimo, twava mu ishuri duhanga ikiduteza imbere kikanateza imbere igihugu cyaturihiye amashuri.”

Undi utifuje ko amazina ye atangazwa wiga Uburezi na Tewolojiya muri Kaminuza ya Kibogora polytechnic i Rusizi, avuga ko Kaminuza zikwiye gushaka amasomo ajyanye n’ibyo igihugu gikeneye, akaba ari yo yigwa.

Yagize ati” Mu bihe nk’ibi, igihugu gikeneye iterambere rishingiye ku bukungu n’ubumenyi bw’abagituye kuko ari wo mutungo wa mbere gifite. Iyo rero hari abiga ibidakenewe mu iterambere ryacyo, baba barangiza umuhango.”

Muvunyi Emmanuel, umuyobozi mukuru ushinzwe amashuri makuru na za Kaminuza (HEC), avuga ko mu rwego rwo gukemura icyo kibazo ku buryo burambye, bari gukangurira za Kaminuza gushyiraho amashami ajyanye n’isoko ry’umurimo mu rwego rwo kurwanya ubushomeri.

Yagize ati” Turi gushishikariza Kaminuza gukorana n’abikorera kuko iyo ishuri ryigisha riba ryigishiriza isoko ry’umurimo.

Mbere yo kwemeza amashami muri za Kaminuza, kaminuza igomba kutwereka amasezerano ifitanye na ba rwiyemezamirimo, yo kuzabyaza umusaruro abazirangijemo.

Ibyo bizafasha mu kurwanya ubushomeri mu barangiza za Kaminuza mu buryo burambye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka