Kwiga muri iyi Kaminuza bizatuma Leta izigama amafaranga yatangaga ku banyeshuri bajya kwiga mu mahanga, kandi habeho no kugumana nabo kugira ngo bateze igihugu cyabo imbere; nk’uko Minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta, yabitangaje.
Ubwo yatangizaga iryo shuri ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu tariki 24/8/2012, Minisitiri Biruta yijeje ko ireme ry’uburezi CMU itanga ritazata agaciro bitewe no kwigira mu Rwanda, kuko ngo ibikorwaremezo nk’imiyoboro ya fibre optique n’ibyo kwigiraho bihari.
Iri shami rya CMU ryigisha ikoranabuhanga mu Rwanda, rikorera mu nzu yitwa “Telecom House” iri i Kigali, mu gihe rigitegereje kwimurirwa aharimo kubakwa inganda i Nyandungu, mu karere ka Gasabo, mu mwaka w’2015.
Impamvu yo gushyira iryo shuri iruhande rw’inganda, ni ukugira ngo imirimo yose ijyanye n’ubukungu bw’igihugu, ikorwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, nk’uko byemejwe na bamwe mu barimu ba CMU.

Mu gutangiza iryo shuri hagaragajwe amwe mu masomo ajyanye n’imicungire y’ubukungu hakoreshejwe ikoranabuhanga, aho batanze urugero rw’ukuntu amata y’inka yikorerwa n’imodoka, zikayageza aho ajya ku ruganda, zigenzuwe na porogramu ya GPS.
Ubu buryo bugamije kwirinda ubucuruzi bwa magendu, cyangwa se kugenzura ibindi bibazo bijyanye n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa biri mu nzira.
Umuyobozi wa CMU mu Rwanda, Bruce Krogh, yavuze ko hari n’ibindi bisubizo bizazanwa no kwiga ikoranabuhanga, nko kwishyura no kohererezanya amafaranga hakoreshejwe telefone zigendanwa.
Krogh yagize ati: “Abantu dukeneye gutekereza ku bikenewe n’abaturage, hanyuma tukabibakorera, nabo bakaduha amafaranga.”
Igitekerezo cya Krogh kije cyunganira icya Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, wagiriye inama urubyiruko ko rugomba gushakisha ibibazo umuryango nyarwanda ufite, rukabishakira ibisubizo, kandi rukibeshaho.
Ati:” Iyo mugiye kwa muganga mugasanga hari abantu benshi cyane, kuki mudatekereza uburyo bwo gushyiraho program zo gutanga randevu (rendez-vous), muganga akaba azi ngo iyi saha cyangwa uyu munsi ndavura runaka!”.

Kaminuza ya CMU ije mu Rwanda kuko ari igihugu gikeneye kwiyubaka muri gahunda zose, zaba izijyanye n’ubucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi, ubuzima, umutekano, kongera umubare w’abakozi n’ibindi; nk’uko umuyobozi wayo mu gihugu yatangaje.
Muri uyu mwaka CMU itangiranye n’abanyeshuri 26, bayigiyemo babanje gukoreshwa ibizamini. Bakaba bishyura amafaranga y’ishuri 38,500 by’amadolari ya Amerika ku mwaka. Leta y’u Rwanda izajya ibishyurira igice cyayo, nk’uko Ministiri Biruta yatangaje.
Uretse amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, CMU inatanga amasomo y’igihe gito mu bijyanye n’ikorana buhanga nk’uko bigaragara ku rubuga rwayo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Kwiga muri iyi kaminuza ko ari iby’abakire ahari ra.39000$(miliyoni 24Frw) ku mwaka?yego leta ngo izajya iriha igice cyayo gusa ibiciro byabyo biri hejuru pe.
Urakoze gukosora, gusa ibi ntibivuze ko uwize muri CMU nawe atashingira kuri urwo rugero, ngo akore atyo mu Rwanda
hello, mukosore gato inkuru ntago ari CMU yagaragaje amasomo ajyanye n’imicungire y’ubukungu hakoreshejwe ikoranabuhanga, ahubwo ni umuyobozi wa virtual city yo muri kenya wapresenze ibyo yakoze byanamuhesheje miliyoni ya US dollar aho yakoze software i managing inganda zubworozi muri kenya. UYU YARI YATUMIWE NKA SPEAKER, so ntago ari amasomo ya CMU! murakze