Kaminuza ya UTAB yabonye umuyobozi mushya

Nyiricyubahiro Musenyeri Nzakamwita Servilien, Umushumba wa Diyoseze ya Byumba, akaba anahagarariye Umuryango ‘University of Technology and Arts of Byumba’ (UTAB), yashyizeDr.Ndahayo Fidel ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTAB.

Inyubako ya Kaminuza ya UTAB (Photo:Internet)
Inyubako ya Kaminuza ya UTAB (Photo:Internet)

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’agateganyo wa UTAB, Dr.Niyonzima Eliezer, riravuga ko Musenyeri Nzakamwita yagize Dr. Ndahayo umuyobozi wa UTAB, “Ashingiye ku Mategeko Shingiro y’Umuryango ‘University of Technology and Arts of Byumba’ (UTAB); ashingiye kandi ku Itegeko No 01/2017, ryo kuwa 31/01/2017, Rigena Imiterere, Imitunganyirize n’Imikorere by’Amashuri Makuru”.

Iri shuri rikuru ribonye umuyobozi mushya, nyuma y’uko ryakunze kumvikanamo ibibazo bishingiye ku miyoborere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza kuba iryo shuri ryabonye umuyobozi mushya nyuma y,ibibazo byahavugwaga.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka