Kaminuza ya Mount Kenya yahaye Imbuto Foundation inkunga ya Miliyoni 36 Frw
Kaminuza ya Mount Kenya tariki ya 9 Gashyantare 2023 yahaye Imbuto Foundation amafaranga angana na 36.750.000 Frw azakoreshwa mu bikorwa byo kurihirira abanyeshuri batishoboye bafashwa n’uyu muryango.

Amakuru yatangajwe na Imbuto Foundation avuga ko iki gikorwa cyo gutanga inkunga yo kwishyurira abanyeshuri cyabere ku cyicaro cya Kaminuza giherereye mu Karere ka Kicukiro.
Umuyobozi wa Imbuto Foundation, yagize ati “Twakiriye inkunga yo kurihira abanyeshuri mu gihe cy’imyaka itanu ku bufatanye na Kaminuza ya Mount Kenya muri gahunda yiswe ‘Edified Generation’.
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yavuze ko imikoranire y’uyu muryango na Kaminuza ya Mount Kenya igenda neza kandi ko bishimira ubufatanye bafitanye bwo gukorana mu bihe bitandukanye n’ubwo hanyuzemo ibihe bitoroshye byagize ingaruka mu myigire y’abanyeshuri mu gihe cya Covid-19.

Ati “Mu masezerano yacu tuzibanda no ku ngingo nshya zirebana na gahunda y’Imbonezamikurire y’Abana Bato.”
Umuyobozi wa Kaminuza ya Mount Kenya University Prof. Gicharu Simon yavuze ko iyi kaminuza y’ubufatanye na Imbuto Foundation izakomeza mu guteza imbere uburezi bufite ireme.
Ati “Icya mbere twishimira ni ubufatanye buri hagati yacu, kandi bukaba bwita ku nyungu z’uburezi, ni yo mpamvu dufatanya muri byose kandi twizera ko mu bufatanye bwacu tuzabona umusaruro mwiza mu bo dushyigikira mu myigire yabo”.

Dushakimana Noella wafashijwe na Imbuto Foundation kwiga, yashimiye abagize uruhare akabasha kwiga na we ubu akaba yarabashije kugira icyo yigezaho ndetse agafasha abandi.
Ati “Nahawe ubumenyi, ni cyo cya mbere. Uhereye ubwo nanjye mbasha gukorera amafaranga nkabaho nkanafasha abo mu cyiciro cyo munsi yanjye, kuko ubu ndihira umwana wo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze.”
Mu kwezi kwa Werurwe 2022 ni bwo Imbuto Foundation na Kaminuza ya Mount Kenya zavuguruye amasezerano yo gufasha abanyeshuri baturuka mu miryango itishoboye iyi Kaminuza ikazatanga ibihumbi 205$ mu gihe cy’imyaka 10.
Aya masezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa aho iyi Kaminuza yahise itanga ibihumbi 35$.
Mount Kenya University kandi buri mwaka itanga buruse ku bakobwa batanu bafashwa na Imbuto Foundation bitwaye neza kurusha abandi mu mashuri yisumbuye.

Abahabwa Buruse babiri muri bo biga mu mashami yayo arimo iriri i Kigali, abandi babiri bakoherezwa mu y’i Nairobi muri Kenya.
Imbuto Foundation yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu mwaka wa 2001, igamije kuzamura imiryango itishoboye binyuze mu guteza imbere uburezi, ubuzima na gahunda zigamije imibereho myiza n’iterambere.
Nyuma y’imyaka ibiri ishinzwe, Imbuto Foundation ni bwo yatangije gahunda yiswe “Edified Generation” ifite intego yo gushyigikira uburezi bw’abatishoboye.

Ohereza igitekerezo
|