Kaminuza ya Kigali yashyizeho amahame mashya y’imyitwarire agenga abanyeshuri n’abakozi

Kaminuza ya Kigali yashyizeho amahame ndangamyitwarire mashya abanyeshuri n’abakozi bayo bagomba kugenderaho, mu rwego rwo kurushaho kurera umunyeshuri ufite ubwenge n’ubumuntu.

Prof Tombola Gustave Umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya Kigali (UoK) yaburiye umukozi cyangwa umunyeshuri wa Kaminuza ya Kigali uzagaragaraho imyifatire ihabanye n'amahame ya Kaminuza
Prof Tombola Gustave Umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya Kigali (UoK) yaburiye umukozi cyangwa umunyeshuri wa Kaminuza ya Kigali uzagaragaraho imyifatire ihabanye n’amahame ya Kaminuza

Ni mu muhango wo kwakira indahiro ya Komite nshya y’abanyeshuri bahagarariye abandi muri Kaminuza ya Kigali mu ishami rya Musanze, n’ihererekanyabubasha hagati ya komite nshya na komite icyuye igihe muri iryo shuri, wabereye ku cyicaro cy’iryo shami i Musanze ku wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021.

Mu kiganiro Prof Dr Tombola Gustave yatanze nyuma y’umuhango wo kwakira indahiro y’iyo komite nshya, yibanze ku myifatire igomba kuranga abanyeshuri n’abakozi bo muri iryo shuri, aho yabamurikiye inyandiko igenga ayo mahame Kaminuza igenderaho muri uyu mwaka w’amashuri.

Prof Tombola yagize ati “Impamvu ya mbere, kwari ukwakira indahiro ya komite nshya igiye kuyobora abanyeshuri, icya kabiri, kwari ukubwira abakozi ba kaminuza n’abanyeshuri, ko hari gahunda ngenderwaho (policy) ya kaminuza ijyanye n’ubunyangamugayo mu by’amashuri, n’imyitwarire myiza ijyanye n’uko umuntu yitwara, umugabo cyangwa umugore, uwo twakwita umuntu nyamuntu, ni byo twise Academic Integrity, Sexual Misconduct and Plagiarism Policy”.

Hatanzwe icyemezo cy'ishimwe kuri komite nshya no kuri Komite icyuye igihe
Hatanzwe icyemezo cy’ishimwe kuri komite nshya no kuri Komite icyuye igihe

Yavuze ko umunyeshuri n’umukozi bo muri Kaminuza ya Kigali, bagomba kuba inyangamugayo bakagira imyitwarire y’ubudakemwa mu mico no mu myitwarire, batarangwa na ruswa, gukopera n’ibindi, avuga ko uwo bizagaragaraho atazihanganirwa, ati “ibyo ni Zero Tolerance”.

Yaba abayoboye muri manda icyuye igihe, n’abagize manda nshya y’abanyeshuri bahagarariye abandi, bose baremeza ko baharanira guhesha isura nziza Kaminuza ya Kigali, haba mu bwenge haba no mu kinyabupfura.

Bavuga ko uretse kwiga, bakora n’ibindi bikorwa biganisha ku iterambere ry’abaturage no guhesha isura nziza Kaminuza ya Kigali.

Umuhoza Ilice, Umuyobozi w’abanyeshuri muri manda icyuye igihe, yagize ati “Bimwe mu bikorwa twari twarateganyije n’ubwo Covid-19 yabikomye mu nkokora, ariko ibyo twabashije gukora ni byinshi birimo guhugurira abanyeshuri mu bumenyi bwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga (online), twafashije abatishoboye barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tujya mu marushanwa anyuranye ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga tuzana ibikombe”.

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali n'abayobozi b'abanyeshuri basoje manda
Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali n’abayobozi b’abanyeshuri basoje manda

Yasabye abagize manda nshya gukoresha neza ububasha bahawe bita ku bibazo by’abanyeshuri baragijwe, kandi baharanira gukora bakorera iterambere ry’abanyeshuri, irya Kaminuza n’iry’igihugu.

Torero Luis Fidèle umuyobozi mushya w’abanyeshuri ba UoK ishami rya Musanze, yashimiye umuyobozi na komite asimbuye, avuga ko baje gukomereza ku byo komite icyuye igihe yakoze kandi baharanira kubaka Kaminuza yabo ya Kigali, bayigira icyitegererezo kandi bahuza urwego rwa Kaminuza n’abanyeshuri mu guharanira kugera ku ntego biyemeje.

Perezida mushya w’abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze Torero Luis Fidèle kandi, yagarutse kuri Politiki nshya ndangamyitwarire ishuri rigiye kugenderaho irebana n’imyifatire myiza igomba kuranga umukozi wa Kaminuza n’umunyeshuri.

Torero Luis Fidèle, Umuyobozi mushya w'abanyeshuri muri UoK ishami rya Musanze yahawe igitabo gikubiyemo amahame mashya agenga umukozi n'umunyeshuri muri iyo kaminuza
Torero Luis Fidèle, Umuyobozi mushya w’abanyeshuri muri UoK ishami rya Musanze yahawe igitabo gikubiyemo amahame mashya agenga umukozi n’umunyeshuri muri iyo kaminuza

Ati “Nk’umuyobozi mukuru ureberera kaminuza, yongeye kutwibutsa ibyo umunyeshuri muzima wa kaminuza yakabaye yujuje, birimo indangagaciro z’umuco nyarwanda, igikuru kirimo, ni ikinyabupfura kugira ngo ubashe kuba umunyeshuri mwiza, n’ubwo watsinda udafite icyo kinyabupfura ntacyo wazageraho no mu buzima busanzwe”.

Arongera ati “Icyo badutoza muri Kaminuza ya Kigali kurusha ibindi, ni ukuzavamo abayobozi beza igihugu cyifuza ejo hazaza, kugira ngo tuzasimbure abayobozi b’iyi kaminuza nitwe tuzaba turi mu buyobozi bw’inzego z’ibanze dutekerereza iki gihugu, ntabwo waba umuntu utekerereza igihugu udafite ikinyabupfura, udafite izo ndangagaciro z’umunyarwanda”.

Umuhango wo kwakira indahiro z’abagize Komite nshya igiye kuyobora abanyeshuri, ukozwe mu gihe iyo Kaminuza ya Kigali yitegura gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basaga 2000 basoje amasomo yabo muri iryo shuri, mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0), no mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).

Ni umuhango uzaba tariki 03 Ukuboza 2021, muri Kigali Arena.

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali n'abayobozi b'abanyeshuri batangiye manda nshya bafashe ifoto y'urwibutso
Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali n’abayobozi b’abanyeshuri batangiye manda nshya bafashe ifoto y’urwibutso
Bamwe mu bayobozi ba Kaminuza ya Kigali Ishami rya Musanze bari bitabiriye uwo muhango
Bamwe mu bayobozi ba Kaminuza ya Kigali Ishami rya Musanze bari bitabiriye uwo muhango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashimira kaminuza ya Kigali mu gutanga quality education

Nshizirungu Damascene yanditse ku itariki ya: 30-11-2021  →  Musubize

Kaminuza ya UoK nikomerezaho turayikunda kdi turayishyigikiye

Iyi policy irafasha abanyeshuli n abarezi kunoza inshingano kuri buri ruhande. Gusa abayobizi ba kqminuza bazakurikiranye ishyirwa mu bikorwa byayo ntizabe amasigarakicaro. Iziye igihe

Mwiza yanditse ku itariki ya: 30-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka