Kaminuza ya Gitwe izemererwa gufungura ikimara kwishyura ibirarane by’imishahara

Mbere y’uko Kaminuza yigenga y’Abadivantisiti ya Gitwe yongera gufungura, yasabwe kubanza kwishyura amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 216 y’ibirarane by’imishahara y’abakozi bayo.

Ibikorwa bya Kaminuza ya Gitwe byahagaritswe na Minisiteri y’Uburezi nyuma y’aho Inama Nkuru y’Uburezi (HEC) itangiye raporo igaragaza imikorere mibi y’iyo Kaminuza, yatumye inanirwa gutanga uburezi bufite ireme, ikananirwa kwishyura abarimu mbere gato y’uko icyorezo cya Covid-19 kigera mu Rwanda.

Ibindi byasabwaga n’itsinda rishinzwe ubugenzuzi byarangije kuzuzwa, ubu abayobozi bari aho iryo shuri riherereye bashobora kwemeza ko rizafungura imiryango nirimara kwishyura ibirarane by’imishahara y’abakozi.

Kayitesi Alice, Guverineri w’ Intara y’Amajyepfo, nyuma yo kwikorera ubugenzuzi bwe akanakorana inama n’ubuyobozi bw’iyo Kaminuza mu ntangiriro z’iki cyumweru, yagize icyo avuga.

Yagize ati “Mu nama bemeye ko bagiye kwishyura ibirarane bya Miliyoni 216 z’Amafaranga y’u Rwanda. Icyo ni cyo kibazo gikomeye bagomba kubanza gukemura niba bashaka kongera gutangira ibikorwa byabo. Muri iki gihe barimo gukorana na ‘Banque Populaire’ ngo ibahe inguzanyo bishyure ibyo birarane by’imishahara. Ubu sinshobora gutangaza igihe iyo Kaminuza izemererwa gufungura, ariko ndizera ko ari vuba cyane”.

Guverineri Kayitesi yongeyeho ko Kaminuza ya Gitwe ari ingenzi cyane ku bayituriye mu bijyanye na ‘business’ ku buryo kongera gufungura kwayo bizakiranwa yombi n’abaturage.

Gusa Guverineri Kayitesi yavuze ko iyo kaminiza izafungura idafite amashami abiri ari yo ‘Biomedical Laboratory Sciences’ na ‘Medicine and Surgery’ (amashami y’iby’ubuganga) yafunzwe na Minisiteri y’Uburezi na ‘HEC’.

Ayo mashami abiri yafunzwe ku itariki 29 Mutarama 2019, nyuma y’uko ‘HEC’ ikoze igenzura (comprehensive external Audit ‘CEA’) muri Werurwe 2017, ikagira ibyo ibasaba kuzuza bitandukanye.

Nyuma mu kiganiro n’abanyamakuru, ku wa kabiri tariki 29 Mutarama 2019, Dr Mutimura Eugène wari Minisitiri w’Uburezi icyo gihe, yavuze ko iryo shuri ritigeze rikora ibyo ryasabwe gukora muri iryo genzura, bityo yanzura ko ayo mashami afunzwe burundu.

Mu bindi Minisitiri yavuze byatumye bafunga ayo mashami harimo kuba “Abanyeshuri biga iby’ikoranabuhanga mu buvuzi bwa Laboratwari batabona uko bimenyereza umwuga wabo uko bikwiriye”.

Nk’uko Guverineri Kayitesi abivuga, Kaminuza ya Gitwe ifite amahirwe menshi yo kongera kwiyubaka kubera abanyeshuri benshi bakeneye serivisi zayo z’uburezi.

Yagize ati “Twagiriye inama ubuyobozi bw’iyo Kaminuza ko bashaka abafatanyabikorwa mu iterambere. Ntibashingira ku mafaranga y’ishuri yishyurwa n’abanyeshuri gusa. Amashami ya Siyansi yafunzwe ntazafungurwa kugeza igihe bazuzuriza ibyo bagiriwemo inama na HEC”.

Abayobozi b’iyo Kaminuza ya Gitwe bahamirije Kigali Today ko barimo kureba uko bakwishyura ibirarane by’imishahara, ku buryo bakwemererwa gufungura vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka