Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ikiri gukorwa kugira ngo imyigire y’abatarahabwa mudasobwa idahungabana
Leta y’u Rwanda imaze imyaka hafi itanu itangije gahunda igamije korohereza abanyeshuri biga muri Kaminuza, binyuze mu kubaha za mudasobwa, aho ikiguzi cyazo cyongerwa ku mafaranga y’inguzanyo buri munyeshuri asabwa kuzishyura, mu gihe yaba arangije kwiga, cyangwa se undi wese wafashe inshingano zo kwishyurira umunyeshuri kugira ngo yige muri Kaminuza.

Ni gahunda ku ikubitiro yatangiriye ku biga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza, hagamijwe ko boroherezwa gukurikirana amasomo neza, binajyanye no kwifashisha ikoranabuhanga.
Abiga muri Kaminuza y’u Rwanda ariko, by’umwihariko bimukiye mu mwaka wa kabiri n’abari kwiga mu mwaka wa mbere, binubira ko imyigire yabo muri iki gihe, iri kudindizwa n’uko izo mudasobwa batigeze bazihabwa. Hakaba n’abazihawe mu myaka yabanje, zipfa zitamaze kabiri ku buryo ngo zababereye imfabusa.
Mu kiganiro Ubyumva Ute, cyatambutse kuri KT Radio ku wa Mbere tariki 3 Gicurasi 2021, cyagarutse ku mikorere ya Kaminuza y’u Rwanda, ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bwagarutse ku kiri gukorwa kugira ngo abatabona izo mudasobwa bitabagiraho ingaruka.
Dr Papias Musafiri Malimba, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe igenamigambi n’ubutegetsi muri Kaminuza y’u Rwanda yagize ati: “Mu mashami yose ya Kaminuza tugira ibyumba byagenewe mudasobwa, bifasha abanyeshuri cyane cyane badafite izabo bigengaho, kugira ngo nibura icyo bagakoreye kuri mudasobwa zabo, bashobore kugikorera kuri izo mudasobwa za Kaminuza. Icyo gihe bidusaba kugerageza kongera amasaha ibyo byumba birimo mudasobwa bakoreraho bimara bifunguye, kugira ngo bifashe umubare munini w’abanyeshuri mu myigire yabo”.
Muri iki gihe uburyo bw’imyigishirize burushaho gukura umunsi ku wundi, ni na ko hari amasomo atangirwa muri Kaminuza y’u Rwanda hakoreshejwe ikoranabuhanga ryo kwigisha binyuze muri gahunda y’iya kure, ariko bikanajyana no gutanga amasomo imbona nkubone.
Dr Musafiri agira ati: “Ntabwo turagera aho tuvuga ko amasomo yose atangwa hashingiwe ku ikoranabuhanga. Ku banyeshuri tuzi neza ko batarabona mudasobwa zabo, birumvikana ko imbaraga nyinshi tuzishyira mu buryo bwo kubigisha imbonankubone, noneho hakiyongeraho ko banifashisha mudasobwa za Kaminuza. Ibi biri gukorwa mu gihe tukiganira n’inzego zose zibishinzwe hagamijwe gushaka igisubizo kirambye”.
Muri iki gihe ikoranabuhanga rikataje, byagaragaye ko mudasobwa iri mu byihutisha, bikanoroshya imyigire, bikaba akarusho ku banyeshuri biga muri Kaminuza.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda butangaza ko atariyo itanga mudasobwa ku munyeshuri, ahubwo ikorana bya hafi n’uwafashe inshingano zo kwishyurira umunyeshuri kwiga Kaminuza, akamugenera n’igikoresho cy’ikoranabuhanga kugira ngo ashobore kwiga, kuko aba ari ingenzi mu bikenerwa mu myigire ye.
Bivugwa ko mu myaka nk’itatu ishize, Leta yari ifitanye amasezerano n’uruganda rukora za mudasobwa mu Rwanda, aho yaguraga izo mudasobwa ikaziha abanyeshuri babaga batangiye umwaka wa mbere, ikiguzi cy’umunyeshuri uhawe iyo mudasobwa, kikongerwa ku byo azishyura mu gihe azaba arangije kwiga.
Ayo masezerano hagati ya Leta n’urwo ruganda yaje guhagarara kugirango havugururwe uburyo bushya bwo kuba iyo gahunda yagera ku banyeshuri bose, ari nabyo byatumye ibyiciro byari bitahiwe bidahita bizihabwa.
Iyi gahunda ihuriweho na MINEDUC, HEC, BRD, na Kaminuza y’u Rwanda. Izi nzego zose zikaba zikiri mu biganiro bigamije kurushaho kunoza iyo gahunda no kureba icyakorwa ngo igere kuri benshi. Ubwo bizaba byamaze kunonosorwa bizashyikirizwa inzego nkuru z’Igihugu zigifateho umwanzuro uzagenderwaho hemezwa igihe gahunda yo kuzitanga izasubukurirwa.
Ku kibazo cya mudasobwa zangiritse Dr Musafiri yagize ati: “Hari za centre ziri muri IPRCs zose, zahawe inshingano zo gufasha abanyeshuri gukora mudasobwa zabo mu gihe bigaragaye ko zangiritse. No muri Kaminuza y’u Rwanda dushaka gushyiraho uburyo bwihariye butuma abafite izangiritse zongera gukorwa.”
Ohereza igitekerezo
|
Abahawe computer ziheruka (I-5)turasaba ko icyibazo cyo kuduhangika cyakitabwaho ninzego zibishinzwe kikanonosorwa! Byonyine igiciro twari twabariwe giteye agahinda wakongeraho nuko nanuwayimaranye umwaka byo bikaba agahumamunwa!
Mwiriwe neza,mfite ikibazo muriyeho nabanyeshuri bagenzi banjye UR yatubwiye igihe cyo gutangira none ubungubu irimo ibihindura Kandi tumaze hafi amezi atatu none ubungubu turikwibaza ngo tuzarangiza ryari ko tubona umwaka tuzongera kuwusibiramo nko mugihe cya covide, mudufashe bajye bafata imyanzuro itabangamye rwose.