Kaminuza izongera kwakira umunyeshuri utujuje ibisabwa ishobora gufungwa

Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kamunuza (HEC), iremeza ko mu gihe ishuri rikuru cyangwa Kamunuza yakiriye umunyeshuri utujuje ibisabwa, bishobora kuyigiraho ingaruka zishobora no gutuma ifungirwa zimwe muri Programu zayo, byaba na ngombwa igafungwa burundu.

Dr. Rose Mukankomeje yasabye Amashuri Makuru na Kaminuza guharanira ireme ry'uburezi
Dr. Rose Mukankomeje yasabye Amashuri Makuru na Kaminuza guharanira ireme ry’uburezi

Ni nyuma y’uko umunyeshuri yarangizaga kaminuza hakorwa isuzuma bagasanga yakiriwe atujuje ibisabwa, ingaruka zikaba ku munyeshuri gusa ishuri rigakomeza imirimo yaryo.

Ubwo ku wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022, hasozwaga amahugurwa y’iminsi itatu yateguwe na HEC, hizwe ku mabwiriza n’amategeko mashya agiye kugenderwaho mu kwakira abifuza kwiga mu mashuri makuru na Kaminuza, mu rwego rwo kurushaho kunoza no guteza imbere uburezi mu mashuri makuru.

Ayo mahugurwa yaberaga mu Karere ka Musanze, yitabiriwe n’abayobozi b’amashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda, abayobozi bashinzwe ireme ry’uburezi n’abashinzwe kwandika abanyeshuri mu mashuri makuru na Kaminuza.

Kimwe mu byari bigambiriwe, harimo ugusobanurirwa amategeko n’amabwiriza mashya Kaminuza n’amashuri makuru zigiye kugenderaho, mu rwego rwo gukumira amwe mu makosa yajyaga akorwa akagira ingaruka ku munyeshuri, nk’uko Dr. Rose Mukankomeje, Umuyobozi wa HEC yabitangarije Kigali Today.

Ati “Ubu dufite itegeko rishya ry’uburezi ryashyizeho ibihano ku mashuri atubahirije ibisabwa. Mbere iyo umunyeshuri yinjiraga atujuje ibisabwa yageraga igihe cyo kwambara induru zikavuga, babatuzanira tukavuga tuti mwabakiriye batujuje ibisabwa, ugasanga umunyeshuri ni we ugize ikibazo”.

Arongera ati “Ubu rero itegeko ry’uburezi ritwemerera guhana Kaminuza, n’ubwo wenda ibyo bihano bidahambaye ariko ni cyo twashakaga kubabwira, ko iryo tegeko ryemera ko iyo programu ishobora no gufungwa, ariko ntabwo gufunga ariyo ntego, ni yo mpamvu twifuje ko iryo tegeko amashuri arimenya”.

Dr Mukankomeje yabwiye abayobozi b’amashuri makuru ko bagomba kumenya amategeko agenga uburezi mbere yo kubahana.

Bamwe mu bitabiriye ayo mahugurwa baganiriye na Kigali Today, baremeza ko byinshi bungutse bizabarinda kugwa mu makosa bajyaga bagwamo, aho bagiye kurushaho kunoza uburyo bwo kwakira abaza babagana bashaka kwiga.

Banavuze ko bagiye kujya bafasha abanyeshuri gushaka aho kwimenyereza umwuga, nyuma y’uko babihariraga abanyeshuri, rimwe na rimwe bagashaka ahatujuje ibisabwa.

Dr. Odette Uwizeye, ushinzwe kwandika abaza kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ati “Aya mabwiriza aziye igihe, kuko ayo twari dufite yarahindutse byari ngombwa ko nk’abafatanyabikorwa ba HEC tugira imyumvire imwe nk’abayobozi bari mu mshuri makuru na za kaminuza, kugira ngo ireme ry’uburezi rizamuke twese tubigizemo uruhare”.

Arongera ati “Hari amashuri yarekaga abanyeshuri akaba ari bo bishakira aho bimenyereza umwuga, ugasanga bamwe barajya ahantu hadafite ubumenyi. Ubu twibukijwe ko ari inshingano zacu, gutera intambwe ya mbere kugira ngo tujye kureba ku isoko ry’umurimo, turebe tuti ese niba umwana yiga ibijyanye n’ubukungu ni ibihe bigo by’ingenzi yajyamo kugira ngo bimufashe kwimenyereza umwuga azagire akamaro asoje amashuri ye”.

Dr. Gloriose Umuziranenge wo muri PIASS ati “Ni amahugurwa agiye kudufasha mu rwego rwo kunoza akazi dushinzwe, dusobanukirwa icyo itegeko rishyashya rivuga mu kuzamura ireme ry’uburezi utangiriye hasi. Tubona ari ikintu cyiza kuko iryo tegeko rireba ibyiciro byose kuba ku mashuri abanza kugera kuri PHD bitandukanye n’uko byahoze”.

Dr. Mukankomeje yavuze ko icyo bagambiriye atari ugufunga za Kaminuza, ari na yo mpamvu babanje kuganiriza abayobozi bazo.

Ati “Niba nta bikoresho bihari ugafungura program muri Kaminuza, urayifungurira iki? Ni yo mpamvu hari Kaminuza zananiwe gukora turazifunga abanyeshuri tubashakira ahandi biga, ariko turifuza ko uza mu burezi uzi icyo ushaka gufasha Igihugu, aho kuza uje gutembera”.

Kugeza ubu, amashuri makuru na za Kaminuza yemewe mu Rwanda ni 32.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ikikinturi kuko harahonujyera bitewe ba serivise ushaka ugasanga byaraciye muri marketing gusa ariko abagenerwa bikorwa ibyo basezeranyojwe ntabyo urugero::amasomo asaba workshop ugasanga ibikoresho bikoreshwa ubuziranenge bwabyo. Umubare wabobbogomba kwakira bidahuraoe. Murakoze

SIBOMANA JEANBOSCO yanditse ku itariki ya: 27-12-2022  →  Musubize

Ikikinturi kuko harahonujyera bitewe ba serivise ushaka ugasanga byaraciye muri marketing gusa ariko abagenerwa bikorwa ibyo basezeranyojwe ntabyo urugero::amasomo asaba workshop ugasanga ibikoresho bikoreshwa ubuziranenge bwabyo. Umubare wabobbogomba kwakira bidahuraoe. Murakoze

SIBOMANA JEANBOSCO yanditse ku itariki ya: 27-12-2022  →  Musubize

Murakoze kuduha iyinkuru:
Nubwo bareba uburyo hakirwa abana baje gutangira amashuri ariko kandi niharebwe icyo bise kwimura abana badafite amanuta abemerera kwimuka umwana akazamuka mu mashuri asanufite ikirarane mu myigire bityo bikazamugira ho ingaruka mwisozwa rya mashuri ye .naho harebwe rwose .Murakoze

Bagaza Bonheur yanditse ku itariki ya: 27-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka